Mineduc yongeye kuburira abanyeshuri bize n’abiga mu mashami yafunzwe muri zimwe muri kaminuza.

Sangiza iyi nkuru

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize Minisiteri y’uburezi ( MINEDUC) yashyize itangazo riburira abanyeshuri bashaka kwiyandikisha n’abiyandishije muri Kaminuza ya Kigali ishami rya Musanze na Mount Kenya ishami rya Rusizi ko ayo mashami afunzwe kubera ko hari ibyo ayo mashami atujuje. Kuri ubu Mineduc iravuga ko abize mu mashami Atari yemewe impamyabumenyi zabo nta gaciro zifite.
Mu Itangazo ryatanzwe ku wa 28 Kanama ritanzwe n’Ubuyobozi bukuru w’Inama y’Igihugu y’Uburezi, risaba abiyandikisha kwiga muri za kaminuza zigenga haba mu Rwanda no hanze yarwo gushishoza, kubera ireme rigaragara mu mashami baba bashaka kwiga.Muri iri tangazo kandi Inama y’igihugu y’uburezi yanibukije abajya kwiga mu mahanga cyane cyane mu bihugu by’abaturanyi ko bagomba kurya bari menge kubera ko bagenda bakurikiyeyo amasomo biga bishyura amafaranga makeye, ariko ngo mu by’ukuri nta bumenyi buhagije bazahavana.
mugisha
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamkuru Dr Innocent Mugisha Sebasaza umuyobozi mukuru inama nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza yakuriye inzira ku murima abanyeshuri bafite ibibazo biteye bityo.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Makuruki Dr Mugisha yagize ati”abo banyeshuli bajya kwiyandikisha muri ayo makaminuza ntacyo bigeze batubwira, ikigo nkorera ntabwo cyakwinjira muri ibyo bibazo, abize mu mashami tutemereye kwigishwamo, bazagende begere abayobozi b’amashuli bafatanyije gukora amamanyanga babyumvikaneho ubwabo. babaha amasomo yihariye cyangwa bakongera bakabandika mu mashami Minisiteri yabemereye kwigishamo, ibyo biri hagati yabo”.Gusa Dr Mugisha agira inama aba banyeshuli yo bakwegera inzego zibishinzwe zikabagira inama.
Uretse Mount Kenya University nayo iri muri za kaminuza zafungiwe amashami yigisha iby’ubuzima, University of Kigali yarisanzwe ikorera i Kigali, ikaba yari yasabye gufungura irindi shami i Musanze, ariko ngo yeje kurifungura mbere y’uko ibyemererwa, iri shami naryo rikaba ryarahagaritswe.
Indi kaminuza yafungiwe amasomo ni Mahatma Gandhi University, yo ngo ikaba yaragombaga kujya yigisha hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga (Online), nyuma biza kumenyekana ko ifite n’abanyeshuri yigisha imbona nkubone, bitandukanye n’ibikubiye mu masezerano yagiranye na Minisiteri y’Uburezi.Dr Innocent MUGISHA SEBAZA akavuga ko igihe izi kaminuza zujuje ibisabwa zizafungura amashami zasabye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *