Police FC niyo yegukanye igikombe cy’Agaciro Development Fund

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki cyumweru taliki ya 30 Kanama, Police FC yegukanye igikombe cy’Agaciro Development Fund cy’umwaka wa 2015, itsinze Sunrise igitego 1-0 .
Mu bice byombi by’umukino, habonetse amahirwe menshi ku mpande zombi ariko ntiyabyazwa umusaruro uko bikwiye ariko ku munota wa 25 w’umukino Ngomirakiza Hegman abasha kubonera igitego kimwe rukumbi ikipe ya Police.
Police
Police FC yageze ku mukino wa nyuma itsinze ikipe ya Bugesera na APR FC.
Ambasaderi Gatete, washyikirije igikombe ikipe ya Police FC, yashimiye amakipe yose yitabiriye irushanwa avuga ko bashyize umusanzu mu gutanga ibyo abanyarwanda bakeneye.
sunrise fc
Yagize ati:”Uku ni ukwezi abanyarwanda bizihizamo agaciro kabo kandi bagakomeza kwishakira ibisubizo ku byo bakeneye.”
Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe 16 arimo abarizwa mu cyiciro cya mbere kongeraho ayamanutse mu cyiciro cya kabiri ,rikaba ryarafunguwe ku italiki ya 15/08 kugeza taliki ya 30/08/2015 ubwo hakinwaga umukino wa nyuma rikegukanwa na Police FC.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon /Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *