Papa Francis agiye gushyira hanze Alubumu y‘indirimbo zizajya ziririmbwa muri Kiliziya

Nyuma y’aho agaragaje ko imiririmbire y’indirimbo zihimbaza Imana muri Kiliziya gaturika zitakimuryoheye, Papa Francis yatangaje ko agiye gusohora indirimbo zihimbaza Imana zizajya zifashishwa mu guhimbaza Imana. Imiririmbire y’abakiristu b’idini rya Gaturika yaba igiye kubonerwa ikiyisimbura,ngo bakazajya baramya indirimbo z’umushumba wa Kiriziya Gaturika. Aganira n’itangazamakuru Papa Francis yatangaje ko ngo izi ndirimbo yazikoze mu buryo bwo […]

Ubuhamya bushya ku rupfu rwa Tupac burashinja P Diddy kuba ari we wakodesheje uwamwishe

Igipolisi cya Los Angeles ngo cyamaze kumenya abari inyuma y’urupfu rw’abaraperi Tupac na Christopher Wallace aka Biggie Smalls nk’uko bigaragara muri filimi mbarankuru yagizwemo uruhare n’uwahoze ari Detective mu gipolisi cya Los Angels. Greg Kading wigeze kuyobora itsinda ryakoraga iperereza kuri ubu bwicanyi bumaze imyaka 20 bubaye. Hashingiwe ku byagezweho nyuma y’imyaka itatu higwa kuri […]

Wakora iki ngo urukundo rwanyu rurambe hagati y’abashakanye?

Impuguke mu buzima bw’ubwonko, Lucy Vincent, aherutse gutangaza ko urukundo nyarukundo rudashobora kurenza imyaka 3ruriho. Ariko ngo rimwe na rimwe warurambana kugeza ku gupfa. Ese ni iki wakora kugira urukundo rwanyu ruzahore ari ubuziraherezo yaba ku bashakanye ndetse n’abitegura gushakana. Mu mubano wa babiri buri wese akenera k’uwundi icyo ataremanywe. Nk’uko Lucy Vincent ,uzwi cyane […]

Kigali: Perezida Kagame yakiriye Li Yong uyobora iterambere ry’inganda muri UN

Kuri uyu wa kane tariki ya 4 Gashyantare 2016, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Li Yong umuyobozi mukuru wa United Nations Industrial Development Organization (UNIDO) , watangaje ko yaje mu Rwanda azi neza ko ari igihugu kimaze gutera intambwe mu bigendanye no guha umurongo mwiza iterambere ry’inganda. Li Yong yatangaje ko yishimiye ibiganiro yagiranye […]

Yahatiwe kugenda yambaye ubusa nyuma yo gufatwa yoherereza abandi bagabo amafoto ye yambaye ubusa

Umugabo wo mu mujyi wa New York yahatiye umugore we kugenda mu muhanda yambaye uko yavutse nk’igihano nyuma yo kumufatira mu ikosa kuryihanganira bikamunanira. Video igaragaza iki gihano uyu mugabo yahaye umugore we yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga n’abatarabonye ibi bintu n’amaso yabo babasha kwihera ijisho uko byari byifashe. Muri iyi video, umugabo wumvikana avuga icyesipanyolo […]

Gupima no guhemba abakobwa b’amasugi byatangiye kwamaganwa muri Afrika y'epfo

Nyuma y’aho imwe mu ntara za Afurika y’epfo ifatiye icyemezo cyo guhemba abakobwa bakiri amasugi mu rwego rwo kurinda ikwirakwiza ry’agakoko gatera SIDA, Umwe mu baminisitiri muri iki gihugu yamaganiye kure iki cyemezo avuga ko kidakurikije amategeko kandi ko kibangamiye uburenganzira bwa muntu. Mu kwezi gushize , ubuyobozi bw’umujyi wa Uthukela mu ntara ya Kwazulu-Natal, […]

Uganda: Gen David Sejusa ashobora gukatirwa imyaka 7 y’igifungo naramuka ahamwe n’ibyaha ashinjwa

Gen David Sejusa wahoze ari umukuru w’inzego z’ubutasi za Uganda kuri ubu akaba ari kubarizwa muri Gereza ya Luzira, ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka 7 naramuka ahamwe n’ibyaha bigera kuri 6 akurikiranweho n’ubutabera. Gen Sejusa kuri uyu wa Kabiri ushize nibwo yagejejwe Mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Makindye ashinjwa ibyaha byo gusuzugura, guta akazi nta […]

Patricia ubyina muri” Sitya Loss” ya Eddy Kenzo yatunguwe n’inshuti ze ku isabukuru ye y’amavuko- AMAFOTO

Patricia umwe mu bana babyinnye mu ndirimbo Sitya Loss kuri uyu wa 3 Mutarama 2016 nibwo yatunguwe n’inshuti ze yizihiza isabukuru y’amavuko. Kuri iyi sabukuru byari ibyishimo kuri Patricia ndetse n’inshuti ze babyinana muri “ Ghetto Kids Dancers ” bazwi cyane mu ndirimbo “Sitya Loss” y’umuhanzi Eddy Kenzo. Uyu mubyinnyi yaje kwisanga yageze mu birori […]

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru yazamutseho imyanya 6

Urutonde ngarukakwezi rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) rwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu ruragaragaza ko ikipe y’igihugu, Amavubi yazamutseho imyanya 6. Kuri ubu Amavubi arabarizwa ku mwanya wa 85 avuye ku mwanya wa 91 nk’uko urubuga rwa internet rwa FIFA rubitangaza. Mbere y’irushanwa ry’abakinnyi bakina muri shampiyona yabo ku mugabane w’Afurika (CHAN), Amavubi yanganyije […]

Hamaze gutangazwa igihe filimi Fast & Furious igice cya 8 izasohokera

Filimi y’uruhererekane irimo ibikorwa (actions) bibereye ijisho izwi nka Fast & Furious igice cyayo cya 7 cyatunguye abantu benshi ubwo iyi filimi yazaga muri filimi z’ibihe byose ubwo yasohokaga mu mwaka ushize, ariko kuri ubu bikaba byamaze kwemezwa ko igice cyayo cya 8 kiri mu nzira ndetse hakazakinwa n’icya 9 n’icya 10. Iyi filimi iba […]

Leta y’u Bubiligi igiye kugaba igitero ku Burundi.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi Didier Reynders yamaze guteguza Perezida w’u Burundi Petero Nkurunziza ko naramuka atagiye mu biganiro bihuza bose ,ko abasirikare b’u Bubiligi bazahita binjira mu Burundi ku ngufu Nyuma y’aho inama ya AU inaniwe gufata umwanzuro wo kohereza ingabo za MAPROBU zigamije kugarura amahoro n’umutekano mu Burundi, Leta y’u Bubiligi yamaze kwiyemeza […]

Abakozi b’Ikigo Nderabuzima cya Rwampara ngo bamaze amezi 2 batazi umushahara

Abaforomo n’Abaforomokazi kimwe n’abandi bose bakora mu kigo nderabuzima cya Rwampara barabogoza nyuma y’amezi bamaze badahembwa, bitewe n’uko amafaranga bagombaga guhembwa ubuyobozi bw’ikigo bwayakoresheje mu nyungu zabwo bwite. Abakozi mu kigo nderabuzima cya Rwampara giherereye mu Kagari ka Rwampara, Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge ho mu Mujyi wa Kigali, bamaze amezi abiri (2) […]

Ingaruka z'umujinya, uburakari no gusharira

“Gusharira kose n’uburakari n’umujinya n’intonganya, no gutukana hamwe n’igomwa ryose bibavemo. “(Efeso:4:31) Gusharira, umujinya n’uburakari byombi Bibiliya ibigaragaza nk’icyaha, cyangiza urukundo n’imibanire y’abantu ndetse kibangamira no gukura ko mu mwuka. Kutihana ibi byaha biteza agahinda Umwuka Wera , biha Satani urwaho mu buzima bwawe, bituma umucyo wawe uhinduka umwijima imbere y’abandi (ubuhamya), byangiza ubumwe bw’umubiri […]

Abimukira bava muri Afurika Israel itifuza ngo boherezwa muri Uganda n’u Rwanda

Hagiye gushira hafi umwaka, igihugu ca Israel giha amafaranga abimukira bava mu bihugu bya Afurika bakajya kuba mu bindi bihugu nanone byo muri Afurika. U Rwanda na Uganda bikaba bishyirwa mu majwi ko byakira izo mpamvu ariko ku ruhande rwabyo nta na kimwe cyemera ko cyakira aba bimukira. BBC dukesha iyi nkuru ivuga yabashije kuvugana […]

Raporo nshya y’impuguke za Loni irashinja u Rwanda gutoza impunzi ngo zikure perezida Nkurunziza ku butegetsi

Raporo y’ibanga yashyikirijwe Akanama k’amahoro n’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye yongeye gushinja u Rwanda gutoza impunzi z’Abarundi hagamijwe gukura ku butegetsi perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza. Iyi raporo yakozwe n’impuguke za Loni yabashije kubonwaho kuri uyu wa Gatatu n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, dukesha iyi nkuru, igizwe n’ubuhamya bukomeye bushinja u Rwanda kwivanga mu bibazo by’u Burundi. Iyi […]

Nyuma y’imyaka 4, Rihanna agiye kongera kwitabira ibirori bya BRIT Award 2016

Icyamamare Rihanna umanze imyaka igera kuri 4 adakandagira ku rubyiniro mu birori “BRIT Award 2016” ubu noneho byemejwe ko azagaragara muri ibyo birori. Ibi birori ngarukamwaka byemejwe ko bizaba kuri 24 Gashyantare 2016, bizaba ari ku nshuro ya 4 iki cyamamare Rihanna kizaba kigaragaye ku rubyiniro. Abashinzwe gutegura ibyo birori babinyujije ku mbuga nkoranyambaga (Twitter) […]

Abasirikare ibihumbi 5 ba UA ngo nta kindi cyari kibazanye i Burundi uretse gusubiza Buyoya ku buyobozi

Ibi ni ibyatangajwe n’ishyaka CNDD FDD ririho mu gihugu cy’u Burundi aho ritunga agatoki imwe mu miryango mpuzamahanga ndetse n’abakuru b’ibihugu ko aribo bakomeje guteza umwiryane mu gihugu cyabo, bakaba bahamya ko ingabo za Union Africain zateganywaga koherezwa muri iki gihugu nta kindi zari gukora uretse guhirika Nkurunziza zikimika Buyoya. Mu itangazo ryashyizwe hanze n’iri […]

Polisi iragira inama abaturage kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Polisi yo mu karere ka Rulindo iragira inama abaturage kureka ibikorwa byo kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, aho ivuga ko abakora ibi bikorwa bitwikiriye ijoro kugira ngo bibe amabuye y’agaciro bibaviramo gukomereka n’ impfu za hato na hato. Ubu butumwa, Polisi yabutanze ku itariki ya 3 Gashyantare, aho mu kagari ka Shengamure, umurenge wa […]

Umugabo yaguwe gitumo asambanya ingona

Umugabo w’imyaka 59 y’amavuko wakoraga umurimo w’uburobyi yafashwe akorana imibonano mpuzabitsina n’ingona. Uyu mugabo uzwi ku izina rya Rupert Darwin bivugwa ko yari umurobyi kabuhariwe kuko yari azwi mu buro budasanzwe bikaba bivugwa ko nubundi yasambanyaga inyamaswa, byaje kuba impamo ubwo yatunguwe bagasanga arimo asambanya ingona yayihambiriye amaboko ndetse yapfutse mu maso. Mu kwisobanura Darwin […]

Kinshasa: Hatangiye urubanza rwa Germain Katanga wari uherutse kurekurwa na CPI ngo ajye kurangiriza igihano iwabo

Urubanza rwa Germain Katanga uherutse kurekurwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ngo ajye kurangiriza igihano cye iwabo, rwatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Gashyantare I Kinshasa, aho ubutabera bw’iwabo nabwo bumukurikiranyeho ibyaha byibasiye inyokomuntu no kuba mu mitwe yitwaje ibirwanisho. Germain Katanga na bagenzi be batanu bareganwa bakurikiranweho ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu no kuba mu […]

Abahoze mu ishyaka CNDD FDD bakaza kuvamo bashinze ishyaka rirwanya Perezida Nkurunziza

Abahoze mu ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD — FDD bakaza kurivamo nyuma y’aho Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza atangarije ko azategeka manda ya gatatu, ndetse bakagira n’ibindi birego byinshi barega iri shyaka, bishyize hamwe bashinga ishyaka rirwanya ubutegetsi. Ishyaka aba bagabo n’abagore bashinze baryise PPD — Girijambo. Iri shyaka rigizwe ahanini n’inararibonye zahoze mu […]

Gasabo: Hakomeje kwibazwa icyihishe inyuma y’igitero giherutse kugabwa n’abagizi ba nabi ku baturage ba Ndera

Kugeza ubu harakibazwa icyaba cyihishe inyuma y’igitero giherutse kugabwa n’abagizi ba nabi bitwaje ibirwanisho bibasiye abaturage bo mu Murenge wa Ndera bakabatemagura, aho mu ijoro ryo kuwa 01 rishyira kuwa 02 Gashyantare bamwe mu bakekwaho uruhare muri iki gitero batawe muri yombi na polisi. Aba bantu bari bitwaje intwaro gakondo bateye ingo zitandukanye zo mu […]

Imodoka yibwe muri Uganda yasubijwe nyirayo

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 3 Gashyantare, Polisi y’ u Rwanda yashyikirije imodoka umugabo w’umugande, witwa Kananura Ndizeye Moses, yari yaribiwe mu gihugu cya Uganda, nyuma ikaza gufatirwa mu Rwanda mu Kuboza k’umwaka ushize Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yavuze ko iyi modoka yo mu bwoko bwa […]