Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi Didier Reynders yamaze guteguza Perezida w’u Burundi Petero Nkurunziza ko naramuka atagiye mu biganiro bihuza bose ,ko abasirikare b’u Bubiligi bazahita binjira mu Burundi ku ngufu
Nyuma y’aho inama ya AU inaniwe gufata umwanzuro wo kohereza ingabo za MAPROBU zigamije kugarura amahoro n’umutekano mu Burundi, Leta y’u Bubiligi yamaze kwiyemeza gukora icyananiranye ibyari mu maboko ya AU bigashyirwa mu maboko y’u Bubiligi.

.Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi Didier Reynders yaraye atangarije Televiziyo France 24 ko mu gihe leta iyobowe na Perezida Nkurunziza yaba yanze kujya mu biganiro bihuza bose cyane cyane abahunze ubutegetsi ayoboye ngo ingabo z’u Bubiligi ziteguye guhita zinjira mu gihugu ku ngufu zije guhagarika ubwicanyi buri kuberamo.
Didier Reynders avuga ko ibi bikorwa batazahita babijyamo ko bazabanza kumvikana na leta y’u Burundi ikemera kuvugana n’abayirwanya byananirana ikitabaza imiryango mpuzamahanga nka ONU na AU.
Ngo iyi miryango yose ninanirwa nibwo leta y’u Bubiligi izahita ifata icyemezo cyo kohereza izi ngabo mu Burundi.
Didier Reynders ibi abivuze nyuma y’aho ejo habereye ibitero bya grenade mu mujyi wa Bujumbura rwagati bigahitana umuntu bigakomeretsa abandi umunani.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


