Burundi : Umuturage yihanukiriye atuka Abategetsi b’u Burundi ko ari abarwayi bo mu mutwe
Marigarita Barankitse yifashe ku gahanga atuka abategetsi b’u Burundi avuga ko ari abarwayi bo mu mutwe. Ibi bibaye nyuma leta y’u Burundi ifatiye icyemezo cyo gufunga ibitaro bye n’amakonte y’ibitaro. Nyuma y’uko amakonte y’ibitaro bya Rema biherereye mu ntara ya Ruyigi ndetse ibi bitaro bigasenywa n’abakozi ba leta bakabisahura noneho leta yafashe icyemezo cyo kwegukana […]
Igipolisi cya Nigeria cyabyutse kigose inzu y’abahanzi bagize P Square
Inzu y’akataraboneka y’abahanzi bagize itsinda rya P Square mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 19 Gashyantare, igipolisi cya Nigeria cyazindutse kiyigose ku mpamvu zitaramenyekana. Urubuga rwa internet, Dasort.com, rwo muri Nigeria ruravuga ko hataramenyekana impamvu igipolisi cyabyutse kigose iyi nyubako y’aba bahanzi, ariko ngo amakuru yari ari guhwihwiswa nuko aba bahanzi ngo bashobora […]
Umuhanzi Ray C yikomye abamushinja kongera kwishora mu biyobyabwenge
Mu cyumweru gishize nibwo inkuru zacicikanaga mu binyamakuru bitandukanye byo muri Tanzaniya ko umuhanzikazi Ray C yaba yarasubiye ku biyobyabwenge, uyu muhanzi yahakanye ibyamutangajweho avuga ko ari ukumuharabika. Ray C aranega cyane ibinyamakuru byamwanditseho inkuru bivuga ko yongeye gufata ibiyobyabwenge kandi byari byaramugize imbata nyuma akagira amahirwe yo kubireka. Ku bwe, ashinja ibi binyamakuru kumubeshyera […]
Kampala: Abayobozi ba FDC bose barimo Kiiza Besigye batawe muri yombi
Dr Kizza Besigye, Gen Mugisha Muntu, perezida wa FDC , Chairman Wasswa Biriggwa ndetse na Ingrid Turinawe, impiriombanyi y’iri shyaka, batawe muri yombi na polisi ibasanze mu nama ku cyicaro cy’ishyaka . Aba bayobozi bakuru b’ishyaka biravugwa ko bajyanwe ahantu hatazwi mu gihe igipolisi cyafunze umuhanda wa Entebbe, aho iki cyicaro cy’iri shyaka giherereye. Mu […]
Abanyeshuri 855 basobanuriwe ububi bw’ibiyobyabwenge
Ku itariki 17 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda mu turere twa Ruhango na Nyabihu yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri 855 bo mu bigo bibiri byo muri utu turere ibabwira ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka mbi zabyo, uburyo babyirinda, n’uruhare rwabo mu kubirwanya. Mu karere ka Ruhango higishijwe abanyeshuri 217 bo mu Rwunge rw’amashuri rwa Nyamagana ruherereye mu murenge wa Ruhango, […]
Leta yategetse abagabo kurongora byibuze abagore babiri ababyanze bagafungwa burundu
Leta ya Eritrea yatangaje ko abagabo bategetswe gushaka abagore barenze umwe kubera ikibazo cy’abagabo bake bari mu gihugu, utabikurikije agafungwa ubuzima bwe bwose. Ibi byagaragaye mu itegeko rikuru muri iki gihugu (Grand Mufti). Bimwe mu bice byaryo byasakaye ku mbuga nkoranyambaga kuwa Gatatu w’icyumweru gishize. Iyi nyandiko isaba abagabo bose gushaka nibura abagore babiri na […]
Uganda: Umukandida Abed Bwanika yatawe muri yombi ashaka guhunga igihugu
Umukandida mu matora ya perezida wa repubulika ya Uganda, Abed Bwanika, yacakiriwe ku mupaka wa Uganda na Tanzania, aho bivugwa ko yageragezaga guhunga igihugu. Abed Bwanika wari uhanganye n’abandi bakandida barindwi mu matora ya perezida yabaye kuri uyu wa Kane tariki 18 gashyantare 2016, avugwaho kuba yatewe imboni n’abashinzwe umutekano ku mupaka wo mu mujyi […]
Gen. w’Umunyamerika akurikiranweho n’ubutabera bw’u Bufaransa ibyaha by’iyicarubozo no gufunga binyuranyije n’amategeko
Umucamanza wo mu Bufaransa yahamagaje uwahoze ari umuyobozi wa gereza ya Guantanamo, Gen (Rtd) Geoffrey Miller, w’Umunyamerika, ngo azitabe urukiko kuwa 01 Werurwe, ngo yisobanure ku byaha ashinjwa byo kurebera iyicarubozo nk’uko byatangajwe n’umwe mu batanze ikirego avugana na France24 kuri uyu wa Kane. Umunyamategeko, William Bourdon, wunganira Mourad Benchellali, wigeze gufungirwa muri iyi gereza […]
Ijambo ry’Imana: Ubutinganyi ni ikintu Imana ishobora gufatira ibyemezo bikakaye
Ubusanzwe mu buzima bwa muntu iyo umenyeranye n’inshuti yawe, umuturanyi cyangwa umuntu mukorana, ushobora gutekereza ikintu ari bukore bitewe n’ikintu kibaye, icyo yanga, icyo akunda ndetse nicyo ashobora kwihanganira. Abamenye Imana nabo bafite uko bayizi hakurikijwe amateka yayo. 1.Imana yanga Icyaha Imana yaremye umuntu ifite intego yuko agomba kuyubaha, imuha n’uburenganzira bwo kwimenyeraza isi n’ibiyirimo […]
Nyuma y’iminota 48 umupadiri w’umugaturika avuze ko Imana ari ingore yahise apfa
Umupadiri w’umugaturika muri Massachuesetts muri leta zunze ubumwe za Amerika yitabye Imana nyuma yo kugwa muri koma azira kuba yavuze ko Imna ari ingore . Padiri John Michael O’Neal w’imyaka 71 y’amavuko yavuze ijambo rikaze ryatumye abantu bakangarana aho yemeje ko Imana ari ingore kandi ko yizeye ko nagera mu ijuru Imana izamwakira nk’umubyeyi w’umugore […]
Guverinoma y’u Burundi ngo irifuza kuganira n’iy’u Rwanda bagahosha ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi
Guverinoma y’u Burundi iravuga ko yifuza kugirana ibiganiro na guverinoma y’u Rwanda kugirango bashakire hamwe umuti w’ibibazo bimaze iminsi hagati y’ibihugu byombi nk’uko visi perezida w’u Burundi yabitangarije AFP kuri uyu wa Gatanu. “Guverinoma y’u Burundi irahamagarira u Rwanda kureka guhungabanya igihugu cyacu, kubw’ibyo ibiganiro hagati ya Bujumbura na Kigali kugirango dukemure ibyo tutumvikanaho birakenewe” […]
Intumwa za CARE International zashimye ibikorwa bya Isange One Stop Center
​Intumwa 11 zo mu muryango CARE International ziri mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cyacu, zirashima gahunda ndetse n’ibikorwa binyuranye bifasha mu gukemura ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Izi ntumwa zageze mu Rwanda tariki ya 14 Gashyantare zikaba zarashimye ibimaze kugerwaho mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubwo zasuraga Isange One Stop center kuwa gatatu. Mu […]
Agathon Rwasa uvuga ko urupfu rumugera amajanja, yanyomoje Leta y’u Burundi ihakana ko itica abantu
Mu gihe bimaze iminsi bivugwa ko hari abantu benshi bashimutwa nyuma bakicwa imirambo yabo igatahurwa hirya no hino, umwe mu bayobozi bakomeye mu Burundi yabivanye kuri Leta abishyira ku bagizi ba nabi, Agathon Rwasa akaba yamunyomoje imbere y’imbaga. Minisitiri w’umutekano mu Burundi, Alain Guillaume Bunyoni ubwo yari imbere y’abadepite kuri uyu wa kane tariki ya […]
Perezida Zuma ari mu mazi abira
Perezida wa Afurika y’epfo, Jacob Zuma nyuma yo kuvugwaho ko yigwijeho umutungo wa leta ubwo yaguraga inzu ye, bamwe mu badepite batangiye kumusaba kwegura ku buyobozi mu gihe we ari gusaba abaturage kunga ubumwe ndetse no kuzamura ubukungu bw’igihugu bugeze aharindimuka. Ubwo yari mu nteko ishinga amategeko ku munsi w’ejo kuwa kane tariki ya 18 […]
Gatsibo: Abamotari biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu kwicungira umutekano
Abatwara abagenzi kuri moto 67 bakorera mu murenge wa Kabarore, ho mu karere ka Gatsibo, bibumbiye muri CoopĂ©rative de Taxi Motos Cyangarama (COTAMOCYA) biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu kwicungira umutekano. Uyu mwanzuro bawufashe ku itariki 16 Gashyantare mu nama bakoreye mu kagari ka Simbwa, ikaba yari igamije kwisuzuma no gufatira hamwe ingamba zatuma barushaho gukora neza […]
Uganda: Amatora yamaze kunengwa
Kuva ku munsi w’ejo tariki ya 18 Gashyantare 2016, mu gihugu cya Uganda hatangiye amatora ya Perezida n’abagize inteko ishinga amategeko. Aya matora ageze ku gice cyo gutangaza ibyayavuyemo indorerezi mpuzamahanga zatangiye kuyanenga zivuga ko yatangijwe nabi no kuba imbuga nkoranyambaga za internet zarahagaritswe. Ikindi kandi ngo abashinzwe gutoresha ngo bageze ku biro by’itora ariko […]
Ambasaderi Stanislas Kamanzi asanga u Rwanda rwabera urugero Nigeria mu guhangana n’ikibazo cya Boko Haram
Guverinoma ya Nigeria ikwiriye kwigira ku Rwanda uko rwakemuye ikibazo cy’umutekano mucye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibi byatangajwe n’uhagarariye u Rwanda muri iki gihugu, Stanislas Kamanzi ubwo yavugaga ku mutwe w’iterabwoba wa Boko Haram ukomeje guhitana abantu batari bacye muri Nigeria. “Nigeria ishobora kurenga ibibazo byayo guverinoma ifashe […]
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania asanga ibyo u Burundi bushinja u Rwanda ari ibihuha
Mu bintu bisa nk’ibyatunguranye, igihugu cya Tanzania cyavugiye u Rwanda ku mugaragaro ku birego bimaze iminsi rushinjwa bikomeje guteza umwuka mubi hagati y’ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania, Augustine Mahiga wari uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yavuze ko ibyo u Rwanda rushinjwa byo gutoza impunzi z’Abarundi ngo zizajye guhirika perezida […]