Leta yategetse abagabo kurongora byibuze abagore babiri ababyanze bagafungwa burundu

Sangiza iyi nkuru

Leta ya Eritrea yatangaje ko abagabo bategetswe gushaka abagore barenze umwe kubera ikibazo cy’abagabo bake bari mu gihugu, utabikurikije agafungwa ubuzima bwe bwose.
Ibi byagaragaye mu itegeko rikuru muri iki gihugu (Grand Mufti). Bimwe mu bice byaryo byasakaye ku mbuga nkoranyambaga kuwa Gatatu w’icyumweru gishize.
homme3
Iyi nyandiko isaba abagabo bose gushaka nibura abagore babiri na Leta ikabishyurira ibikenewe mu birori by’ubukwe n’inzu yo kubamo.
homme2
Inyandiko iri mu rurimi rw’icyarabu igira iti “Hashingiwe ku itegeko ry’Imana ryo gushaka abagore benshi, hanarebwa ku ngaruka igihugu kiri kunyuramo zishingiye ku mubare muto w’abagabo, urwego rwa Leta rushinzwe imyemerere rwemeje ko umugabo azajya ashaka nibura abagore babiri kandi uzanga kubikora akazahanishwa igifungo cya burundu no gukora imirimo y’agahato.
homme1
Umugore kandi uzabuza umugabo we gushaka undi mugore azahanishwa igifungo cya burundu.” Ikinyamakuru Punchng cyatangaje ko Leta yafashe iki cyemezo kubera icyuho cy’abagabo bamazwe n’intambara yo kwibohora ku gihugu cya Ethiopia, yabaye hagati y’umwaka wa 1998 kugeza mu 2000 igahitana abasirikare basaga ibihumbi 150.
homme
Raporo ya Banki y’Isi igaragaza ko iki gihugu kiza ku mwanya wa nyuma mu bihugu 189 umuntu yakwifuza gukoreramo ubucuruzi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *