Umwuka mubi muri Kampala! Perezida Museveni yiyemeje gukoresha uburyo bwose bushoboka akayirinda

Perezida Museveni yiyemeje gukoresha uburyo bwose bushoboka harimo n’ubukakaye agakomeza guha Uganda umutekano nyuma y’uko hagaragaye ubwoba bw’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashobora guteza imyigaragambyo ikomeye, by’umwihariko muri Kampala, bamagana ibyavuye mu matora yo kuwa 18 Gashyantare 2016. “Ndi kuburira abo bakangisha gutwika umujyi kutazabigerageza, nk’uko nababwiye mbere. Uganda n’igihugu gifite amahoro. Hari amahoro mbere no […]

Transparency International yinjiye mu kibazo cy’uvuga ko ahohoterwa azira kuba yaramaganye ko itegeko nshinga rihindurwa

Transparency International iri gukora iperereza kw’ijujubya n’iyicarubozo ngo bikorerwa Umunyarwanda uvuga ko akomeje kugendwaho azira kuba atarashyigikiye ko Itegeko nshinga rivugururwa ngo perezida Kagame abashe kuziyamamariza indi manda. Kuri ubu Transparency International yahaye uyu muntu witwa Vitus Nshimiyimana abakozi bayo babiri bagomba kuba bari kumwe nawe igihe cyose bagenzura ijujubywa n’ihohoterwa ryose yakorerwa. Nk’uko bitangazwa […]

Umushumba wa Kiriziya Gaturika, yifatiwe ku gahanga na Donald Trump

Nyuma y’aho Papa Francis avugiye ko Donald Trump Atari umukirisitu, uyu nawe yamwikomye arangije yerura avuga ko Papa Francis ari umushizi w’isoni. Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru Papa Francis yahamije ko akurikije ivangura Donald Trump bigaragara ko Atari umukirisitu. Ibi yabivuze nyuma y’uruzinduko amazemo iminsi mu gihugu cya Mexico. Aya magambo ya Papa Francis yahise aba gashozantambara […]

Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Perezida wa repubulika, Paul Kagame, yakiriye muri Village Urugwiro itsinda ry’abasenateri n’abadepite batandatu bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakomoka mu ishyaka ry’aba Rebublicain. Perezida Kagame yaganiriye ibintu bitandukanye n’aba bagize itsinda ry’abadepite bo muri Amerika bari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2 mu Rwanda nk’uko The New Times dukesha iyi […]

Michigan: Abantu 7 bishwe barashwe kuri iki Cyumweru n’umuntu ukiri gushakishwa

Byibuze abantu 7 nibo bitabye Imana barashwe n’umuntu utaramenyekana ahitwa Kalamazoo muri Michigan ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri iki Cyumweru. Nk’uko bitangazwa na CNN, abantu bose hamwe 8 nibo barashwe barasirwa ahantu 3 hatandukanye, babiri bakaba bakomeretse harimo umwe wakomeretse bikabije. Kurasa kwa mbere kwabaye ubwo ngo umugore yaraswaga inshuro 4 arasiwe […]

Banque nkuru yagiye gukoresha inoti mu Budage bayipfunyikiramo umurambo

Indege ishinzwe gutwara imizigo muri Afurika yamaze icyumweru yarabujijwe kugwa muri Afurika y’epfo izererera muri Zimbabwe nyuma y’aho bimenyekaniye ko muri toni 67 z’inoti zari zatumijwe na Banko nkuru y’igihugu hiyongereyemo umurambo w’umuntu utaramenyekanye. Mu ijoro ryo kuwa gatanu rishyira kuwa gatandatu nibwo iyo ndege yemerewe kugwa muri Afurika y’epfo ariko umurambo warimo ntiwamenyekana. Ku […]

Pozisiyo (position) nziza yafasha umugabo gutera umugore we inda mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Hari abantu batekereza ko ngo hariho position mu buriri ishobora gutuma umugore asama vuba mu gihe haterwa akabariro bikaba byanatuma bamwe basenya mu gihe umwe muri bo byamunaniye. Ibi byavumbuwe nyuma y’ibibazo byibazwaga na benshi harimo ndetse n’ikindi kibazo cyo kwibaza niba indunduro y’ibyishimo (orgasme) mu mibonano mpuzabitsina hari icyo yaba imaze kuri iyo ngingo. […]

Amafoto: Ku nshuro ya 2 Abarundi bongeye kubyukira mu myigaragambyo yo kwamagana u Rwanda

Kuri uyu wa Gatandatu mu gitondo mbere y’uko hatangira ibikorwa by’umuganda, Abarundi bongeye kuramukira ku nshuro ya kabiri mu myigaragambyo yo kwamagana perezida w’u Rwanda, Paul Kagame bakomeje gushinja kugira uruhare mu guhungabanya umutekano w’u Burundi. Abarundi bashinja u Rwanda gucumbikira abashatse guhirika ubutegetsi bwa perezida Pierre Nkurunziza muri Gicurasi umwaka ushize, ndetse ngo no […]

Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Katumba yagize icyo avuga ku ifungwa rye ryahwihwiswaga

Mu gihe amakuru yacicikanaga mu binyamakuru ko umugaba mukuru w’ingabo za Uganda(UPDF), Gen Eduard Katumba yatawe muri yombi agafungwa muri iyi nkubiri y’amatora ari mu gihugu, yanyomoje avuga ko ari ibihuha. Amakuru yacicikanaga mu binyamakuru avuga ko Gen Edward Katumba yatawe muri yombi akajyanwa gufungirwa muri gereza ya gisirikare y’i Makindye (Makindye Military Police prison) […]

Abanyeshuri hafi 95% b’Abanyarwanda biga mu mahanga batahana amanota meza — Ambasaderi Ernest Rwamucyo

Hafi 95% ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda bajya gukomereza amasomo yabo mu mahanga bahabwa buruse n’igihugu cyabo kandi hafi ya buri wese agarukana amanota ashimishije nk’uko byemezwa na Ambasaderi Ernest Rwamucyo uhagarariye u Rwanda mu Buhinde. Ibi Rwamucyo akaba yabitangaje nyuma y’impanuka y’imodoka iherutse kugirwamo uruhare n’Abanyafurika ahitwa Hesaraghatta, asobanura ko usibye ibyaha bashinjwa birimo no kurenza igihe […]

Polisi y’u Rwanda irashima uruhare rw’abaturage mu gukumira ibyaha no gutanga amakuru

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage kubera ubufatanye bwabo mu kuyigezaho amakuru, ku buryo aribyo byatumye hafatwa abanyabyaha banyuranye. Uku kubashimira byakozwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, ubwo yagiraga icyo avuga ku bantu batandukanye bafatiwe mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge mu minsi ishize. Yagize ati:” abaturage bagaragaje uruhare runini […]

Perezida Kagame yagaye abahaye u Burundi inama yo gushotora u Rwanda

Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter ye yagaye abagiriye inama abategetsi b’u Burundi kwamagana u Rwanda ndetse anahamya ko ibyo u Burundi buri gukora ari ubushotoranyi kandi ko u Rwanda rudateze kuzivanga muri ubwo bushotoranyi. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Gashyantare 2016 abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter Perezida Kagame yagize icyo avuga ku […]

Ku nshuro ya 5 Perezida Museveni yongeye gutorerwa kuyobora Uganda

Ku majwi 60 ,75 yongeye gutuma Perezida Yoweli Kaguta Museveni yongera kuyobora Uganda indi manda y’imyaka 5 nk’uko byemejwe na komisiyo ishinzwe gutegura amatora muri Uganda. Komisiyo y’amatora muri Uganda yaraye yemeje bwa nyuma ko Kaguta Yoweri Museveni ariwe watsinze amatora yabaye muri iki gihugu yo guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu, Perezida Museveni yatsinze ku bwiganze […]

Urutonde rw’abayobozi 15 barimo n’abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi yahanaguyeho ibyaha bataburanye

Mu gihe hari abashinjwa kugira uruhare mu bibazo by’ubwicanyi ndetse n’umutekano muke mu gihugu cy’u Burundi, kuri ubu umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’u Burundi yakuyeho impapuro mpuzamahanga( Mandats d’arrĂ ÂŞts internationaux) ) zasabaga itabwa muri yombi ry’abayobozi barimo n’abayoboye imitwe n’imiryango itavuga rumwe na Leta y’u Burundi. Uru rutonde rwashyizwe hanze ku wa Gatanu tariki ya […]

Ngororero: Abayobozi b'ibigo by'amashuri basabwe kugira uruhare mu gukumira ibyaha

​Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngororero tariki ya 17 Gashyantare yagiranye inama n’abayobozi b’ibigo by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12. Abo bayobozi bagera ku 105 bashishikarijwe kugira uruhare mu gukumira ibyaha haba ku mashuri yabo, aho batuye ndetse n’ahandi hose. Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngororero Senior Superintendent (SSP) […]