Kuri uyu wa Gatandatu mu gitondo mbere y’uko hatangira ibikorwa by’umuganda, Abarundi bongeye kuramukira ku nshuro ya kabiri mu myigaragambyo yo kwamagana perezida w’u Rwanda, Paul Kagame bakomeje gushinja kugira uruhare mu guhungabanya umutekano w’u Burundi.

Abarundi bashinja u Rwanda gucumbikira abashatse guhirika ubutegetsi bwa perezida Pierre Nkurunziza muri Gicurasi umwaka ushize, ndetse ngo no kohereza abantu bakora ibikorwa by’iterabwoba mu Burundi nk’uko Burundi24 dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Imyigaragambyo yo mu murwa mukuru, Bujumbura, yari iyobowe na Visi Perezida wa mbere, Gaston Sindimwo ndetse na Meya wa Bujumbura, Freddy Mbonimpa, bahamagariye u Rwanda kureka kwivanga mu bibazo bireba u Burundi, ibintu u Rwanda ku ruhande rwarwo rutahwemye guhakana ruvuga ko nta nyungu rufite mu bihabera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com











