Polisi yagaruje ibikoresho by’abaturage byari byibwe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe umurenge wa Mahama, akagari ka Kamombo yafashe abajura bitwikiraga ijoro bakabomora amazu y’abaturage bakiba ibintu. Mu rukerera rwo mu ijoro ryo kuwa kane tariki ya 3 Werurwe nibwo agatsiko k’abantu binjiye mu maduka 2 y’uwitwa Frederic Nsanzimfura na Dany Bangambiki batobora inzu maze biba igare 1, Matora […]

Agashya : Donald Trump mu kwiyamamaza yifashishije ingano y’igitsina cye

Mu kiganiro mpaka cya 11 cyahuzaga abakandida b’aba- RĂ©publicains bahatanira kuzasimbura Perezida Obama, Donald Trump yasubije mugenzi we Marco Rubio wavuze ko uyu muherwe afite intoki nto kandi abagabo bafite intoki nto baba bafite n’igitsina gito. Bijya gutangira, Senateri Marco Rubio yaramukanyije na Donald Trump bahana ibiganza. Rubio arangije mu buryo bwo gutebya avuga ku […]

Rubavu: Umubyeyi yari agiye kubamba umwana we ku giti

Umubyeyi wo mu Murenge wa Nyakiriba wo mu Karere ka Rubavu yagerageje kubamba ku giti umwana we w’imyaka 8 amuziza ko atakoze imirimo yo mu rugo nk’uko bamwe mu baturage bo bo muri uyu murenge babyemeje. Bamwe muri aba baturage bavuga ko babujije uyu mubyeyi kwihekura, babwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko mbere yo […]

Mbigenze nte ? : Nafashe umugore wanjye asambana ku munsi w’ubukwe bwacu

Umusore utuye mu murenge wa Rusororo mu karere ka Kicukiro yashegeshwe n’ agahinda, ubwo yasangaga umugeni bashyingiranywe arimo amuca inyuma nyuma yo kumara gutwikururwa. Uyu musore Uwihanganye Eric (amazina yahinduwe kubera umutekano we) yashegeshwe n’ agahinda gakomeye yatewe no gusanga umugeni we Mutesi Aline (amazina yahinduwe ku mpamvu z’ umutekano we) bari basezeranye uwo munsi […]

Dr Richard Sezibera yanenze abakoresha amafaranga ngo babone imyanya muri EAC

Umunyamabanga Mukuru ucyuye igihe w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Dr Richard Sezibera , yamaganye abanyapolitiki bakoresha amafaranga kugirango babone imyanya muri uyu muryango, avuga ko ibi bihembera ruswa bikanadindiza iterambere. Muri forumu ya 4 y’Ubunyamabanga Bukuru bwa EAC yateraniye i Dar es Salaam kuri uyu wa Gatanu ushize, Dr Sezibera yavuze ko ruswa izakomeza kuba […]

Burundi:Perezida Nkurunziza arakekwaho kuba inyuma y’abigaragambya bamagana u Rwanda

Umukuru w’ishyaka rirwanya ubutegetsi mu Burundi Leonce Ngendakumana aravuga ko imyigaragambyo yamagana u Rwanda ikorerwa mu Burundi itegurwa na Perezida Nkurunziza ku giti cye yarangiza akabeshya ko ari abaturage bayikora. Uyu muyobozi mukuru w’ishyaka Sahwanya FRODEBU avuga ko mu Burundi ko nta muyobozi urimo buri wese yikorera ibyo ashaka Leonce Ngendakumana avuga ko ubwo abanyamerika […]

Amafoto: Jeannette Kagame yifatanyije na Margueritte Kenyatta muri Beyond Zero Campaign

Umufasha wa perezida wa Repubulika, Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa Gatandatu yifatanyije na mugenzi we wo muri Kenya mu gikorwa kiswe ‘Beyond Zero Campaign’ ku nshuro ya gatatu kigamije kugabanya impfu ku bana n’abagore. Igikorwa cyabereye I Nairobi aho aba bafasha b’abakuru b’ibihugu bya Kenya n’u Rwanda bakoze ikitwa Half Marathon aho birutse bakarangiriza […]

U Bwongereza ngo buhangayikishijwe n’ibikomeje kubera mu Biyaga Bigari

Igihugu cy’u Bwongereza ngo gihangayikishijwe n’umwuka wa politiki ugenda urushaho kuba mubi mu Biyaga Bigari mu bijyanye na demokarasi, no kubaha uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Ubwo aheruka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, minisitiri w’ubutwererane w’u Bwongereza, Nick Hurd, yavuze ko igihugu cye kiteguye gusubiramo amahitamo yacyo, aho ngo ubu butumwa bugenewe abafatanyabikorwa babwo mu karere ari […]

Abatwara ibinyabiziga baratungwa agatoki mu gufasha abacuruza ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda yafashe imodoka 2 na moto mu bice bitandukanye by’u Rwanda zitwaye ibiyobyabwenge n’abantu batandatu bafite uruhare muri ubwo bucuruzi. Izi modoka zikaba zarafashwe tariki ya 3 Werurwe mu mukwabu wakozwe na Polisi mu turere twa Nyabihu , Kicukiro na Gasabo. Mu karere ka Gasabo, umurenge wa kimironko, akagari ka Kibagabaga, mu masaha […]

RDC: Hari abari gusaba guverinoma kutohereza Ladislas Ntaganzwa mu Rwanda

Mu gihe guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo iherutse kwemera kohereza mu Rwanda bwana Stanislas Ntaganzwa ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uherutse gufatirwa muri iki gihugu, ubu hatangiye kumvikana amajwi asaba iyi guverinoma kwisubira igakomeza gutsimbarara ku cyemezo yari yafashe cyo kumwohereza ari uko nayo yohererejwe Laurent Nkunda. Ku kijyanye n’igihe uyu munyarwanda […]

FARDC na ADF NALU mu kwica abasirikare ba Tanzaniya bari muri Monusco

Ni nde wishe abasirikare ba Tanzaniya bari mu ngabo za ONU zishinzwe kugarura amahoro muri Kongo Kinshasa Monusco zari i Beni ku itariki ya 5 Gicurasi 2015 ? Leta ya RDC n’impuguke za ONU bose baritana ba mwana kuri ubu bwicanyi kandi bagatangaza amaraporo atandukanye kuri ubu bwicanyi. Ibi rero bikaba ari bimwe mu bikomeje […]

Uganda: Umusirikare arahigwa bukware nyuma yo kwica abantu 3 agakomeretsa 7

Umusirikare wo mu kirere mu ngabo za Uganda wakoreraga ku ishuri ryo gutwara indege rya Soroti arahigwa bukware nyuma yo kurasa mu baturage abantu batatu bagahita bapfa, ndetse agakomeretsa abandi barindwi agahita acika. Ibi bikaba byarabaye kuri uyu wa Gatandatu ku isaha ya saa saba za mugitondo ahitwa Shooters Pub ku muhanda wa Jumabhai muri […]

Police Handball Club yatangiye shampiyona itsinda G.S Rambura

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5 Werurwe shampiyona y’umukino w’intoki (handball) yatangiye. Ku munsi wayo wa mbere, Police handball club yatsinze ikipe y’Urwunge rw’amashuri rwa Rambura ibitego 51 kuri 19. Umutoza wa Police Handball Club Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana yavuze ko umukino utakomereye ikipe ye bitewe n’imyitozo myinshi abakinnyi bakoze, hamwe […]

Kiliziya Gaturika ibabajwe n'Ababikira 2 bayo biciwe muri Yemen

Kiliziya Gatukila mu Rwanda yababajwe cyane n’ababikira bayo biciwe muri Yemen kuri uyu wa Gatanu nk’uko byatangajwe na Musenyeri Smaragde Mbonyintege uyobora Diyosezi ya Kabgayi,. “Umwe ni uwo mu Ruhengeli muri Janja undi ni uwa hano i Kabgayi ku Kivumu” nk’uko Msgr Mbonyintege abitangaza. Bari bamaze imyaka igera ku 10 muri iki gihugu cyo ku […]

Abapolisi 23 boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5 Werurwe 2016 Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana yahaye impanuro abapolisi 23 berekeza mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo kuri iki cyumweru tariki ya 6. Byabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, aho Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda […]

Burundi : Polisi muri Musaga yahitanye umuturage imurashe

Ku munsi w’ejo kuwa gatandatu tariki ya 05 Werurwe 2016 mu mujyi wa Bujumbura mu gace ka Musaga abantu batazwi bateye amagerenade Polisi nayo mu kwihimura irasa amasasu atagira ingano ahitana umuntu. Radio Inzamba ivuga ko iyi mirwano yatangiye muri aka gace mu masaha y’igicamunsi ubwo Polisi yari yazanye muri aka gace n’umwe mu baherutse […]