Mu gihe guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo iherutse kwemera kohereza mu Rwanda bwana Stanislas Ntaganzwa ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uherutse gufatirwa muri iki gihugu, ubu hatangiye kumvikana amajwi asaba iyi guverinoma kwisubira igakomeza gutsimbarara ku cyemezo yari yafashe cyo kumwohereza ari uko nayo yohererejwe Laurent Nkunda.
Ku kijyanye n’igihe uyu munyarwanda wafatiwe muri Congo mu mpera z’umwaka ushize ukekwaho uruhare muri jenoside azohererezwa mu Rwanda, iyi dosiye ngo ngo ntabwo irarangira neza iracyigwaho na komisiyo yashyizweho i Kinshasa nk’uko byemejwe na Lambert Mende, umuvugizi wa guverinoma.
U Rwanda ariko rwo rwizeye ko ruzohererezwa Ntaganzwa, ibintu byishimiwe na minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, Johnston Busingye watangaje ko ari intambwe y’ingenzi mu bufatanye mu butabera nk’uko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Igitekerezo cyo guhererekanya abashakishwa n’ubutabera cyarasubitswe
Guverinoma ya Congo yari yimanye Ladislas Ntaganzwa ishaka ko ibanza kohererezwa abantu ngo bakurikiranwe n’ubutabera bwayo bari mu Rwanda, ariko isa nk’ishaka cyane cyane Laurent Nkunda wahoze uyoboye umutwe wa CNDP. Ntaganzwa akaba na none ngo yari amaze iminsi ahatwa ibibazo na guverinoma ya Congo ishaka kumenya isano afitanye n’umutwe wa FDLR, ugizwe n’abo guverinoma y’u Rwanda ivuga ko basize bakoze jenoside.
Guverinoma ya Congo rero ngo yaje kwisubira kuri iki gitekerezo ariko bitewe ahanini n’igitutu cy’Umuryango Mpuzamahanga nk’uko byemezwa n’umwe mu bayobozi bakuru ba Congo utatangajwe amazina.
Uyu ngo avuga ko Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-moon uheruka i Kinshasa mu mpera za Gashyantare mu nama ku ishoramari mu Biyaga Bigari, yagize uruhare rukomeye kugirango icyemezo cyo kohereza Ntaganzwa kigerweho.
Kuri uyu wa Gatanu ushize, ambasaderi wa Amerika I Kinshasa, James Swan, nawe abinyujije kuri twitter , yavuze ko banejejwe n’itangazo ryo kohereza Ntaganzwa mu Rwanda ngo akaba ari ngombwa guca umuco wo kudahana mu Biyaga Bigari.
Satisfait de l’annonce du gouvt de RDC de transfĂ©rer le prĂ©sumĂ© gĂ©nocidaire Ntaganzwa au Rwanda. Mettons fin Ă Â l’impunitĂ© ds les Gds Lacs.JS
– US Embassy Kinshasa (@– USEmbKinshasa) March 4, 2016
Aya makuru yo kohereza Ntaganzwa ariko ku rundi ruhande nk’uko Jeune Afrique ikomeza ivuga, ntabwo yashimishije bamwe mu banyekongo.
Ikigo cy’ubushakashatsi mu bijyanye no guteza imbere amahoro, demokarasi n’uburenganzira bwa muntu (CEPADHO) gikorera I Goma, mu burasirazuba bwa Congo, ari naho Ntaganzwa yafatiwe, cyababajwe n’icyemezo cya leta yabo cyo koherereza u Rwanda Ntaganzwa.
Iki kigo kivuga ko bitakwemerwa ko Congo ikoreshwa nk’imbwa y’impigi cyangwa leta y’impolisi ikorera izindi leta mu gihe izi leta zo ngo zifata zikanga gufatanya mu buryo bungana nayo nk’uko itangazo cyasohoye rivuga.
Naho ku rukuta rwawo rwa twitter, umuryango uharanira impinduka (Lucha), ugizwe n’urubyiruko rw’I Goma ruharanira ko uburasirazuba bwa Congo bwakongera gutekana, wo wahamagariye guverinoma ya Congo kutohereza Ladislas Ntaganzwa mu Rwanda mu gihe rutaremera kohereza narwo Nkunda n’abandi bashakishwa n’ubutabera bwa Congo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


