Ikipe ya Polisi ya Handball yatsinze Polytechnique Kibogora
Ikipe ya Polisi ya Handball kugeza ubu itaratsindwa umukino n’umwe kuva shampiyona y’uyu mukino yatangira, ikomeje kwitwara neza kuko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Werurwe yatsinze Kaminuza nkuru ya Kibogora ibitego 37 kuri 18. Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Polisi ifite ibitego 17 ku icumi bya Politechnique ya Kibogora, icyenda muri byo […]
Ladislas Ntaganzwa yamaze kugezwa mu Rwanda
Ladislas Ntaganzwa wari umaze iminsi mu maboko ya leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo gufatirwa muri iki gihugu mu mpera z’umwaka ushize, yamaze kugezwa mu Rwanda nyuma y’amaszerano yashyizweho umukono hagati ya Congo na Loni. Ntaganzwa wahoze ari burugumesitiri w’iyahoze ari Komini Nyakizu ashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yari umwe […]
USA: Habaye imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana Donald Trump — Reba amafoto
Ibihumbi n’ibihumbi by’Abanyamerika byaramukiye imbere y’umuturirwa wa Donald Trump muri Manhattan mu gihe muri Arizona bafunze imihanda mu myigaragambyo ikaze yo kwamagana uyu mugabo uhatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abigaragambya bafite ibyapa bitandukanye bimwamagana harimo ibyanditseho amagambo amwita umuntu uvangura ku ruhu, umusambanyi, urwanya ubutinganyi n’ibindi byinshi. Muri Arizona abigaragambya bafunze umuhanda w’ingenzi […]
U Rwanda ruranengwa kuba rwarikuye mu masezerano y’Urukiko Nyafurika
U Rwanda kuri ubu rwibasiwe n’imiryango ya sosiyete sivile itandukanye kubera ko ruherutse kwivana mu masezerano y’Urukiko Nyafurika ku burenganzira bwa Muntu n’Abaturage rufite icyicaro I Arusha muri Tanzania. Mu itangazo iyi miryango yashyize ahagaragara iyi miryango ivuga ko kwikura muri uru rukiko ku Rwanda ari ugusubira inyuma mu kurinda uburenganzira bwa muntu mu gihugu […]
Eddy Kenzo yabuze amahirwe yo kuririmbira Obama
Umuhanzi Eddy Kenzo wamamaye mu ndirimbo “Stamina” , kuri ubu akaba akunzwe mu ndirimbo yise “Soraye” ntiyagiye muri Taxas aho byari biteganyijwe ko azabonana na perezida Barack Obama, kubera impamvu z’uburwayi, bikaba ari kimwe mu bintu byamubabaje cyane. Byari biteganyijwe ko Eddy Kenzo azaririmbira mu Iserukiramuco rya SXSW rya 2016 kuri uyu wa Gatandatu tariki […]
Misiri: Leta na Islamic State ntibavuga rumwe ku bapolisi 13 biciwe muri Sinai
Intagondwa z’Abayisilamu kuri uyu wa Gatandatu zivuganye abapolisi 13 mu gitero cyagabwe kuri bariyeri muri Sinai nk’uko byatangajwe n’abayobozi ba Misiri. Minisitiri w’umutekano wa Misiri yavuze ko igisasu cya mortier cyikubise kuri bariyeri, yari iri hafi y’umurwa mukuru wa Sinai y’Amajyaruguru, El-Arish. Umutwe wa Islamic State wigambye iki gitero ariko wo uvuga ko wohereje umwiyahuzi […]
Telephone za Polisi wahamagara ushaka ubutabazi cyangwa gutanga amakuru
Mu rwego rwo gukomeza kunoza imikoranire yayo n’Abaturage hagamijwe kubumbatira umutekano w’abantu n’ibyo batunze, Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa Abaturarwanda imirongo ya terefoni itishyura ndetse n’indi ikoreshwa n’inzego zayo mu Gihugu cyose bahamagaraho, baba batanga amakuru, basobanuza cyangwa bifuza gutabarwa ndetse na adresi bashobora koherezaho ubutumwa bwabo bwanditse. Dore numero za telephone wakwitabaza Imitwe ya […]
Huye: Umuganda udasanzwe wibanze ku kurwanya Malaria
Gushishikariza urubyiruko ibikorwa bigamije gukomeza guhangana n’indwara ya Malariya ni ubutumwa bwatanzwe nyuma y’umuganda udasanzwe w’urubyiruko wabaye mu Karere ka Huye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2016. Ku rwego rw’Akarere wakorewe mu mudugudu wa Kabutare, akagari ka Butare umurenge wa Ngoma, ahatemwe ibihuru bishobora kuba indiri y’imibu ikwirakwiza agakoko ka Malaria. NIWEMUGENI […]
Zimwe muri Leta zirengera abapasiteri batemera gushyingira abatinganyi
Muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, kimwe mu bihugu by’ibihanganye kugeza ubu byemerera abantu gushyingiranwa bahuje ibitsina, hari Leta zimwe na zimwe zasinye itegeko rirengera abapasiteri badashyigikiye iri tegeko. Muri izi harimo Leta ya Texas na Georgia ndetse n’iya Florida. CBN yatangaje iyi nkuru ivuga ko nubwo iri tegeko ryasinywe bidahagije ko hari hakwiye ingamba […]
Dore amabanga 8 yagufasha guhorana umunezero mu rushako rwawe
Urukundo ni urusobe. Urukundo ni ubuzima bwacu bwa buri munsi. Gukunda/gukundwa birashimisha kandi bikanezeza umuntu uri murukundo rutarimo ibibazo. Iyo urukundo/umubano wawe n’umukunzi/uwo mwashakanye udahagaze neza bikugiraho ingaruka nyinshi mbi mu buzima busanzwe. Urashaka kumenya uko wahorana umunezero mu rukundo rwanyu?Izi inama ugirwa z’ibintu ugomba gukora niba wifuza guhorana ibyishimo mu rukundo rwanyu: 1.Gira igihe […]
Burundi: Nta yindi nzira usibye ibiganiro
Umunyamabanga mukuru wa ONU, Ban Ki-moon yaciriyemo muri make akanama mpuzamahanga k’uutekano ku Isi ku bijyanye n’uruzindiko yakoreye mu Burundi. Yabwiye iyo nama ko muri urwo rugendo yasabye impande zose zerebwa n’ikibazo cy’Uburundi kwibuka ibihe byahise bw’igihugu cyabo maze bagakora ibiganiro ntawe uhejwe kugirango batorere igisubizo igihugu cyabo. Ban Ki-moon avuga ko ku butumire bwe, […]
RDC: Imiryango 900 yari yarirukanywe na FDLR yagarutse mu byayo
Imiryango 900 yari yarahunze imirwano mu gace ka Miriki batangiye kugaruka mu byayo muri gurupoma ya Iboko. Iyi miryango yari yarahunze imirwano yabaga hagati ya Mai Mai na FDLR hakaba hari hashize amezi 5. Amakuru aturuka mu miryango yari yarahunze avuga ko aba baturage bari bariho nabi ndetse na benshi mu batahutse bakaba bafite uburwayi […]