Ibihumbi n’ibihumbi by’Abanyamerika byaramukiye imbere y’umuturirwa wa Donald Trump muri Manhattan mu gihe muri Arizona bafunze imihanda mu myigaragambyo ikaze yo kwamagana uyu mugabo uhatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abigaragambya bafite ibyapa bitandukanye bimwamagana harimo ibyanditseho amagambo amwita umuntu uvangura ku ruhu, umusambanyi, urwanya ubutinganyi n’ibindi byinshi.
Muri Arizona abigaragambya bafunze umuhanda w’ingenzi bashaka kuburizamo igikorwa cyo kwiyamamaza cya Trump kuri uyu wa Gatandatu.
Imyigaragambyo yo muri New York yateguwe n’itsinda ryitwa Cosmopolitan Antifascists rigizwe n’abaharanira uburenganzira bw’abimukira, abanyeshuri ndetse n’abasosiyalisiti.
Aba bavuga ko Donald Trump atari mwiza kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamushinja irondaruhu n’amatwara nk’ay’Abanazi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com








