Kwibuka 22: Abaturage ba Gitega bifatanyije n’abanyarwanda babuze ababo muri jenoside
Mu gihe mu Rwanda bari mu cyunamo cyo kwibuka abatutsi bishwe bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu murenge wa Gitega nabo bifatanyije n’abanyarwa babuze ababo muri Genocide yakorewe abaturage . Yaba ku munsi wo kuwa kane wo gutangiza icyunamo yaba no kuri uyu wa kane mu tugari twose tugize umurenge wa Gitega abatuye utwo […]
Kwibuka 22: Walk to remember n’ijoro ryo kwibuka byashyizwe kuri uyu wa gatandatu
Nk’uko byari biteganyijwe kuri uyu wa kane, urugendo rwo kwibuka ( Walk To Remember) n’ijoro ryo kwibuka byombi byasubitswe kubera imvura nyinshi yabereye mu duce ibi bikorwa byombi byari kuberamo . Ibi bikorwa byombi byashyizwe kuri uyu wa gatandatu guhera saa munani. Nk’uko bisanzwe bikorwa ku munsi wo gutangira icyunamo hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi mu […]
Burundi: Undi musirikare mukuru yishwe
Undi musirikare mukuru mu ngabo z’u Burundi kuri uyu wa Kane yiciwe mu Kamenge n’abantu bitwaje intwaro nyuma y’igihe gito abandi basirikare bakuru babiri bishwe muri iki gihugu ntihagire n’umwe mu bakoze ubu bwicanyi ufatwa. Uwo musirikare wishwe ni Capt. Elie Mugabonuwundi wari umuganga (Radiologue) ku Bitaro bya Gisirikare bya Kamenge mu murwa mukuru, Bujumbura. […]
Francophonie yigira nk'Imana u Burundi bugomba gupfukamira – Willy Nyamitwe
Mu nama ya 99 y’Akanama Gahoraho k’umuryango uhuje ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Francophonie)yari iteraniyemo abahagarariye abakuru b’ibihugu na za guverinoma, igihugu cy’u Burundi cyahagarikiwe inkunga cyaterwaga n’uyu muryango uhuza ibi bihugu ndetse kinahagarikwa muri uyu muryango gisigirwa inkunga igenewe abaturage n’abantu bashobora kugarura demokarasi mu gihugu gusa. Impamvu yo guhagarika iyo nkunga nk’uko byatangajwe n’abagize […]
Twese twiyemeje gukora ibishoboka ngo jenoside ntizasubire ukundi — Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame aravuga ko hari byinshi byo kwerekana kuva mu rugendo twanyuzemo mu myaka 22 ishize. Ngo ni umusaruro w’ibyo Abanyarwanda n’ishuti bashoye muri iki gihugu. Ubu ni bumwe mu butumwa butandukanye perezida Kagame yagiye aha Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Nk’uko […]
Uganda: Umugambi wa USA na E.U. wo guhindura ubutegetsi uragenda upfa — Guverinoma
Guverinoma ya Uganda kuri uyu wa Kane yibasiye abaterankunga bayo bakuru ari bo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (E.U.), ibashinja gushyigikira ibikorwa byo kugerageza guhindura ubutegetsi muri Uganda hakoreshejwe inzira zinyuranyije n’itegeko nshinga. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ikigo cya leta gitanga amakuru yose arebana na guverinoma cyizwi nka Uganda Media Centre, […]
Perezida Museveni yongeye gusura Rwenzori yitwaje imbunda (AK47)
Mu minsi ishize nibwo Museveni yanyuze mu ishyamba ry’inzitane yerekeza mu gace ka Bundibugyo agiye guhumuriza abari bagezweho n’iterabwoba, yongeye gusubirayo ariko noneho yitwaje imbunda. Nk’uko byigaragaza ku mafoto, Museveni yagaragaye yambaye imyenda ya gisirikare ari nako ahetse imbunda ku bitugu izwi ku izina rya AK47. Si we gusa kuko yaherekejwe na bamwe mu nzego […]
Perezida Magufuli yaraye asoje uruzinduko rwe mu Rwanda
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane nibwo perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli yasoje uruzinduko rw’iminsi 2 yagiriraga mu Rwanda, aho yatashye anyuze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali aho we na madame we baherekejwe na perezida Paul Kagame n’umufasha we, Jeannette Kagame nyuma yo kuva kunamira imibiri ishyinguwe mu rwibutso rwa Gisozi. Perezida […]
France: Ambasaderi Kabale yasabye ko abagize uruhare muri jenoside bari mu Bufaransa boherezwa mu Rwanda
Mu Mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa kuri uyu wa Kane tariki 07 Mata 2016 ubwo hatangiraga iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 22 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hashinzwe ibuye ry’urwibutso ryafunguwe ku mugaragaro n’umuyobozi w’umujyi, Anne Hidalgo ari kumwe na ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabale. Iri buye […]
Sudan: Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22
​Muri Sudani y’Epfo, ahitwa Upper Nile cyangwa Malakal , abasirikare bari muri batayo ya 2 y’u Rwanda, abapolisi bakorera mu mutwe wa RwandaFPU1, abapolisi bakora batari mu mitwe nabo bakorera muri ako gace bose bagera kuri 800 ,inshuti z’u Rwanda zikorera muri UNMISS , mu miryango itegamiye kuri Leta, ku italiki ya 7 Mata baje […]
Christiane Taubira arasaba ko ukuri ku byabaye mu Rwanda muri jenoside kugaragazwa
Nyuma y’imyaka 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaye, Christiane Taubira wahoze ari minisitiri w’ubutabera w’u Bufaransa kuva mu 2012 akaba aherutse kwegura ku mirimo ye kuwa 27 Mutarama 2016, kuri uyu wa Kane yahaye icyubahiro inzirakarengane ziciwe muri jenoside agira n’ubutumwa atanga. Ku rukuta rwe rwa twitter, Christiane Taubira yasabye ko hagaragazwa ukuri ku […]
Nta jenoside yaba itabanjirijwe n’ingengabitekerezo — Dr Jean Damascene Bizimana
Buri mwaka tariki ya 7 Mata, Abanyarwanda bari mu Rwanda ndetse no mu mahanga, n’amahanga yose, bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umuhango wo gutangiza igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 22, kuri uyu 7 Mata 2016, wabereye ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi ku rwego rw’igihugu. Uwo muhango wari uyobowe na Nyakubahwa Perezida wa […]
U Rwanda ruteze byinshi ku ishyirahamwe rishinzwe kurwanya iyezandonke – ACP Habyara
Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibyaha by’Iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba(FIU) , Assistant Commissionner of Police(ACP) Costa Habyara , avugako ishyirahamwe ryitwa Financial Investigations Unit Laundering Group (ESAAMLG) u Rwanda rwinjiyemo muri Nzeli 2014, wagiriye akamaro kanini umutwe ayoboye mubyo kwiyungura ubumenyi ndetse n’imyumvire kuri iki kibazo. Iri shami ryatangijwe muw’2011, rikaba […]