Perezida Paul Kagame aravuga ko hari byinshi byo kwerekana kuva mu rugendo twanyuzemo mu myaka 22 ishize. Ngo ni umusaruro w’ibyo Abanyarwanda n’ishuti bashoye muri iki gihugu. Ubu ni bumwe mu butumwa butandukanye perezida Kagame yagiye aha Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Nk’uko yakomeje avuga ku rukuta rwe rwa Twitter, umukuru w’igihugu yavuze ko abagize uruhare rudasubirwaho muri jenoside mu Rwanda bakaba bakinangira banze kwemera bakaguma ku ruhande rubi rw’amateka n’ubutabera.
Those who contributed directly to genocide in #Rwanda and refuse to take responsibility remain on the wrong side of history & justice.
– Paul Kagame (@PaulKagame) April 7, 2016
Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda ubu bari kongera kwiyubakira ubuzima bwabo n’icyubahiro cyabo. Yongeyeho ko twese twiyemeje gukora ibishoboka ngo jenoside ntizasubire ukundi.
Rwandans are rebuilding their lives & their dignity, we are all very committed to making sure that genocide never happens again
– Paul Kagame (@PaulKagame) April 7, 2016
Perezida Kagame aragira ati: “Ibyabaye mu myaka 22 ntabwo byoroshye kubyumva ariko ubu Abanyarwanda n’abandi bantu bafite ubushake bwiza baribuka kandi bagaha icyubahiro ubuzima bwagiye.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



