Polisi irihanangiriza abakoresha “Banque Lambert” kuyireka kuko itemewe n'amategeko

Vuba aha, Polisi yakiriye ikirego cy’umuntu wavugaga ko ahozwa ku nkeke n’umwe mu nshuti ze umwishyuza miliyoni 7 z’amafaranga , yagombye kuba yaramwishyuye mu mezi abiri hariho inyungu ya miliyoni 4 n’ibihumbi 200. Uwazigujije yari yatanzeho ingwate inzu ye y’agaciro ka miliyoni 150, akaba yarabikoze kugirango yikemurire ikibazo cyihutirwaga cy’amafaranga yari afite n’ubwo yari aziko […]

Dr.Stella Nyanzi asambanye na Dr.Kiiza Besigye ngo byaba ari iby'igikundiro

Dr.Stella Nyanzi wigisha muri Kaminuza ya Makerere uvugwaho gushaka gutera akabariro na Kiiza Besigye, nyuma yo kunenga ubutegetsi bwa Perezida Museveni ndetse ko akunda Besigye bikomeye. Stella abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, yavuze ko ashima ibyo Besigye akora kandi amuhoza ku mutima no mu bitekerezo bye bitewe n’ubwiza ndetse n’ubushobozi amubonamo. Yagize ati:” Nkunda […]

Muhanga: Umuturage yatemye Dasso

Ku isaha ya saa yine zo ku wa kane tariki ya 14 Mata 2016, nibwo umusore utuye mu mudugudu wa Rushenyi akagali ka Karambo mu murenge wa Rongi ho mu karere ka Muhanga, yatemye ushinzwe umutekano DASSO ( District Administration Security Support Organ ) ubwo yari igiye kumufata atwika amakara mu ishyamba rya Leta. Aya […]

“Ubushenzi n’uburokore ntabwo ari igikangisho cy’ubuyobozi”-Hussein

Umuyobozi mukuru w’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu atunga agatoki umwe m baharanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukomoka mu shyaka rya Abarepubulikani, yavuze ko ibyo akora ari ububwa. Zeid Raad al-Hussein, ngo n’ubwo ateruye ngo avuge amazina ya Trump, yavuze mu marenga ibyo uyu mugabo, umucuruzi ukomeye muri New York ko yaba ashyigikiye […]

Babiri bafunze bazira gukorera abandi ibizami bikorera impushya zo gutwara ibinyabiziga

Abagabo babiri batawe muri yombi kuri uyu wa kane mu karere ka Kayonza bakurikiranyweho gukorera abandi ibizamini by’impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga. Abo ni Hagumakubana Jean Bosco w’imyaka 36 na Kwizera Jovens w’imyaka 20, bafashwe ubwo abapolisi bakoreshaga ibizami bari bamaze gutahura ko amafoto yari ari ku mpapuro bakoreragaho atari ayabo. Aba bombi ubu bakaba […]

Korea ya Ruguru yananiwe guturitsa igisasu cya kirimbuzi

Abayobobozi ba Amerika na Koreya y’Epfo batangaje ko Koreya ya Ruguru yananiwe guturitsa Misile iri mu bwoko bwa Musudan nk’uko ibimenyetso byabigaragaje. Nk’uko BBC ibivuga, ngo ntihamenyekanye neza ubwoko bw’iyo Roketi yakoreshejwe, ariko hakekwa ko impamvu yananiwe guturika ari uko itari ifite ingufu. Mu gihe hibukwaga uwashinze Korea ya ruguru ari nabwo icyo gisasu cyasuzumwaga, […]

Burundi: Ukekwaho kuba umunyarwanda yishwe amanikwa mu giti

Umurambo w’umugabo ukekwaho kuba umunyarwanda witwa Nshimiye, wabonetse mu ishyamba ry’ i Bukamba mu ntara ya Rutana umanitswe mu giti. Amakuru aturuka mu gace ka Rutana uwo Nshimiye yakundaga kugaragaramo, avuga ko abaturage b’aho yapfiriye babonye umurambo we amaze iminsi 3 yishwe, nk’uko bitangazwa na Igihe/burundi. N’ubwo bwose bigaragara ko yaba yariyahuye, amakuru yagiye atangazwa […]

Gen Prime Niyongabo ngo yaba agiye kwerekwa imiryango

Mu gihe hashize iminsi Leta y’u Burundi ihinduranya abayobozi mu nzego za gisirikare na polisi, kuri ubu biranugwanugwa ko Gen Prime Niyongabo, umugaba mukuru w’ingabo nawe ashobora kuvanwa kuri uyu mwanya hagashyirwaho uwizewe kumurusha nyuma y’uko atunzwe agatoki ko yari mu itegura ry’umugambi wo guhirika Perezida Nkurunziza. Amakuru ava mu gisirikare cy’u Burundi, avuga ko […]

Rubavu: Abantu bataramenyekana bagabye igitero ku biro bya Polisi

Mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Bugeshi, muri iri joro ryakeye, station ya polise yagabweho igitero n’abantu bataramenyekana maze bamwe bahasiga ubuzima. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Twahirwa Celestin akaba yavuze ko polisi ikibikurikirana, ikaba iribubivuge n’imara kubimenya neza, iki gitero kikaba cyabaye muri iri joro ryo kuwa gatanu rishyira kuwa gatandatu. Umuvugizi […]

Gatsibo: Rwiyemezamirimo akurikiranyweho gukoresha inyandikompimbano agatsindira isoko

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gatsibo yataye muri yombi Rwiyemezamirimo witwa Niyigena Eraste akekwaho gukoresha inyandikompimbano agatsindira isoko rya miliyoni imwe n’ibihumbi Magana ane y’amafaranga y’u Rwanda (1.400.000.000Frw). Uyu rwiyemezamirimo akaba akekwaho gutanga inyandikompimbano zo gupiganira isoko ryo kubaka ikigo nderabuzima cya Ngarama cyo mu murenge wa Ngarama no kubaka isoko ry’akarere rizwi […]