Umujyanama mushya wa perezida Nkurunziza wavuye mu Bubiligi ntakozwa iby’ibiganiro

Umubiligi uzwiho kuba umuhezanguni witwa Luc Michel muri iki cyumweru yasesekaye I Bujumbura aje kuba umujyanama mu bya politiki wa perezida Nkurunziza, aho ngo yaje asaba ubutegetsi kutazemera kujya mu biganiro byari byitezweho kurangiza ibibazo biri mu Burundi I Arusha. Umuvugizi wa perezidansi y’u Burundi, Willy Nyamitwe, ngo yerekanye uyu mugabo usanzwe ari impuguke mu […]

Koreya ya Ruguru ngo izakoresha ibitwaro bya kirimbuzi itunze ari uko yatewe

Perezida wa Koreya ya Ruguru yatangaje ko igihugu cye kitazakoresha ibitwaro kirimbuzi keretse ubusugire bwacyo ntibuvogerwa n’abandi nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cya leta. Ibi perezida Kim Jung-un yabivuze ubwo kuri uyu wa Gatanu ushize yagezaga ijambo ku bihumbi n’ibihumbi by’abari bahagarariye ishyaka riri ku butegetsi muri kongere yaryo ya mbere mu myaka 35 ishize. Perezida Kim […]

Amafoto: Umuhanda Kigali-Gakenke wangijwe bikomeye n’imvura

Umuhanda uturuka i Kigali ugana i Gakenke wangijwe bikomeye n’inkangu zawufunze kuri ubu hakaba nta kinyabiziga kibasha kuwucamo kubera imvura ikomeye yahabyukiye na n’ubu bikaba bivugwa ko ikiri kugwa. Biravugwa ko amazu agera kuri 80 amaze kubarurwa nk’ayangijwe n’imvura, mu gihe imyuzure yahitanye abantu babarirwa muri 32. Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe […]

Ni iyihe nyamaswa snoop Dogg yifuza kuba yaba ubu na nyuma y’ubu ?

Snoop Dogg kuri we ngo akurikije ibintu amaze kubona mu minsi amaze kuri iyi Isi ngo yumva yaba nk’ikinyugunyugu. Snoop Dogg ni kenshi yagiye yumva yaba imwe munyamaswa mu gihe amaze gupfa ariko ntabitangaze. Bitewe n’ikibazo aherutse kubazwa na Business insider, yahereye ku rugero rw’umuririmbyi Prince uherutse kwitaba Imana maze abazwa icyo yaba aramutse avuye […]

Green Party irashinja leta kubogama mu gufasha ibinyamakuru

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green party of Rwanda) rirasaba Leta yu Rwanda gucyemura Ibibazo by’itangazamakuru vuba na bwangu, ndetse rigashinja leta gufasha ibinyamakuru bimwe ntisaranganye Mubyihutirwa iri shyaka rivuga ko ryifuza ko byakemuka harimo kubura ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo (opinions) bituma ngo abanyamakuru batinya kuvuga ibyo babona ko bitameze neza. Green Party […]

Paris: Abarokokeye i Kabarondo biteguye gushinja abari ba burugumesitiri babo

“Iyo negereye kiriya kiliziya, mba umusazi”. Hari kuwa 13 Mata, icyumweru kimwe jenoside itangiye mu Rwanda, ubwo Jean-Damascène Rutagungira yabonaga umuryango we wose wicirwa mu kiliziya cya Kabarondo mu burasirazuba bw’u Rwanda. Nyuma y’imyaka 22, uyu mugabo w’umuhinzi aritegura gutanga ubuhamya i Paris bushinja uwahoze ari burugumesitiri wa Kabarondo, Octavien Ngenzi n’uwo yaje asimbura, Tito […]

Ngoma: Mu kwibuka hashyinguwe imibiri 5 y'abazize jenoside

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Ngoma, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri itanu isanga indi igera ku bihumbi mirongo ine na bitanu ishyinguwe mu rwibutso rwa Ngoma. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7 Gicurasi 2016, kibera ku rwibutso rwa Ngoma. Abafashe ijambo muri iki […]

Musanze: Abaturage basabwe kuba ijisho ry’umuturanyi no gukaza amarondo

Abaturage bo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze biyemeje kugira uruhare rugaragara mu bikorwa byo kwicungira umutekano barara amarondo mu gace batuyemo, batanga amakuru ku cyahungabanya umutekano ndetse birinda no kwifatanya n’abahungabanya umutekano w’igihugu kubera ko imirenge nyinshi y’aka karere yegereye umupaka. Ibi babyiyemeje mu nama y’umutekano yabereye ku biro by’uyu murenge ku […]

RDC: Moise Katumbi imbere y’urukiko kuri uyu wa Mbere

  Amaherezo ubushinjacyaha bwa Congo kuri uyu wa Gatandatu bwarangije gutegura ibaruwa itumiza Moise Katumbi mu rukiko aho akurikiranweho icyaha cyo kwinjiza abacanshuro mu gihugu. Moise Katumbi rero akaba yemeye kwitaba urukiko kuri uyu wa Mbere, ariko yamagana gusaka mu gikingi cye nta bagabo (tĂ©moins)bahari. Nyuma y’uko yari yabanje kwanga kwakira ibaruwa imuhamagaza(Convocation) itari yujuje […]

Ifatwa rya Gen. Mujyambere ni ikintu kiza kuri Congo no ku karere — Lambert Mende

Itabwa muri yombi rya numero ya 2 mu mutwe wa FDLR, Gen. LĂ©opold Mujyambere ni ikintu kiza kuri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo no ku karere nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa guverinoma ya Congo, Lambert Mende, kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Gicurasi. Uyu mugaba wa FDLR nyuma yo gufatirwa I Goma akaba yarahise yoherezwa I […]

Abayobozi b'Itorero Peresibiteriyeni babaye abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha

Abayobozi ba Paruwasi zigize Itorero Peresibiteriyeni mu Ntara y’Uburasirazuba (Eglise PresbytĂ©rienne) n’abagore bahagarariye bagenzi babo muri izo Paruwasi, biyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana, ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, n’ibindi byaha. Ibi babyiyemeje ku itariki 3 Gicurasi mu kiganiro bagiranye na Inspector of Police (IP) Marie […]

Police yatsinze APR ikomeza kuba iya mbere

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7 Gicurasi 2014, ikipe ya Police HBC yatsinze APR HBC mu mukino wa shampiyona wo ku munsi wa munani mu cyiciro kibanza ku bitego 29-27. Ni umukino utari woroshye kuko aya makipe yombi yari ataratsindwa umukino n’umwe kuva shampiyona y’uyu mukino w’intoki yatangira. Umutoza wa Police HBC Assistant Inspector […]