Dutoze abana bacu umuco wo kuba inyangamugayo no kwimakaza Ubunyarwanda – Jeannette Kagame

Umufasha wa perezida wa repubulika, madamu Jeannette Kagame, kuri iki Cyumweru yifatanyije n’umuryango, Mothers Union muri yubile y’imyaka 50 uyu muryango umaze. Iki gikorwa kikaba cyabereye ku Itorero ry’Abangilikani ku Kibagabaga. Umuryango Mothers Union ugizwe n’abanyamuryango babarirwa muri miliyoni 4 ku Isi yose, ukaba wita ku miryango y’abakirisitu itifashije ndetse ikayikorera ubuvugizi butandukanye. Mu ijambo […]

Butera Knowless yasezeranye na Clement kubana akaramata- AMAFOTO

Umuhanzikazi Butera Jeanne uzwi nka Knowless na Ishimwe Clement bashyize bakura mu rujijo abari bamaze iminsi bibaza igihe bazasezeranira kubana akaramata. Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru taliki 31 Nyakanga 2016 nibwo Knowless yasezeranye na Producer Clement imbere y’amategeko kubana akaramata, uyu muhango ukaba wabereye mu murenge wa Remera akare ka Gasabo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Aba […]

Hatangijwe School Zone Project, umushinga ugamije kurinda abana impanuka

Mu gikorwa cy’umuganda wabaye kuri uyu wa Gatandatu mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Gahanga, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ndetse n’umuryango mpuzamahanga w’Abanyakoreya uharanira iterambere KOICA, batangije umushinga uzwi ku izina rya ”School Zone Project.” Ni umushinga ugamije kurinda abana b’abanyeshuri kwibasirwa n’impanuka za hato na hato mu nkengero z’amashuri mu gihe bajya cyangwa […]

Faustin Twagiramungu arashinjwa kuba inyuma yo gucikamo ibice kwa FDLR

Umunyapolitiki Faustin Twagiramungu arashinjwa n’ubuyobozi bwa FDLR gufatanya na Col Wilson Irategeka kuyisenya no gukwirakwiza amatwara yo gucamo abantu bice hashingiwe ku turere. Umwe mu bayobozi b’uyu mutwe witwa Ignace Ntirushwamaboko, yasobanuye imvo n’imvano yo gucikamo ibice kw’umutwe wa FDLR wacitsemo ibice hakavukamo undi mutwe wiswe CNRD washinzwe na Col Wilson Irategeka witandukanyije na FDLR. […]

Dore ibimenyetso simusiga byakwereka ko umugore wawe yarangije mu gihe cyo gutera akabariro

Benshi mu bagabo usanga bahorana urwicyekwe mu gihe bamaze gutera akabariro bacyeka ko baba batitwaye neza mu buriri ngo bashimishe abagore babo ntibagere ku ndunduro y’ibyishimo, nyamara hari ibimenyetso simusiga umugabo ashobora kwifashisha akamenya ko umugore we yarangije. Ubusanzwe umugabo cyangwa umugore arangiza mu gihe ageze ku byishimo byo hejuru igihe ari mu gikorwa cyo […]

Angola: Inyeshyamba za FLEC zigambye kwivugana ingabo za leta 9 igakomeretsa 14

Abasirikare 9 mu ngabo za Angola barishwe, abagera kuri 14 barakomereka, mu mirwano yabahuje n’inyeshyamba mu gice gikungahaye kuri peteroli cya Cabinda nk’uko byatangajwe n’izi nyeshyamba kuwa Gatanu ushize. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Guverinoma ya Angola ndetse n’igisirikare birinze kugira icyo batangaza kuri ibi byatangajwe n’uyu mutwe w’inyeshyamba uharanira ubwigenge bw’intara ya Cabinda (FLEC). Uyu mutwe ukaba […]

Mu gihe Uburayi bwihaza mu biribwa, Afurika yo igejejwe ku buce n’inzara

Raporo yashyizwe hanze n’imiryango itegamiye kuri za Leta igaragaza ko ibihugu byo mu Burayi abaturage byabo bafite indyo yuzuye naho abo muri afurika bakaba bazahajwe n’imirire mibi. Ibihugu 12 by’i Burayi birimo Ubuhorandi bukurikirwa n’Ubufaransa, Ubusuwisi, Autriche, Ububirigi, Danemark, Suede, Australie, Irlande, Ubutaliyani, Luxembourg na Portugal bigaragaramo abaturage bafata indyo yuzuye, mu gihe ibyo ku […]

Igipolisi cya Uganda gikomeje kugaragaza imyitwarire ya kinyamanswa

Igipolisi cya Uganda gikomeje gushyirwa mu majwi gishinjwa ibikorwa byo guhohotera abaturage n’ibikorwa bitesha agaciro umuntu, aho kuri uyu wa gatandatu noneho cyagize gutya imodoka yacyo ikagonga umuyoboke wa Dr Kiiza Besigye ku bwende. Amashusho yafashwe kuri telephone yakwirakwijwe, yerekana umushoferi w’imodoka y’igipolisi agonga ku bushake umugabo w’umuyoboke wa Kiiza Besigye. Muri ayo mashusho yafashwe […]

Kamonyi: Abaturage b’umurenge wa Ngamba bakanguriwe kwicungira umutekano

Ku itariki ya 29 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda yakanguriye abaturage b’umurenge wa Ngamba akarere ka Kamonyi kwirinda no gukumira ibyaha no kwicungira umutekano. Aganira n’abaturage b’akagari ka Kabuga mu murenge wa Ngamba, umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage (DCLO) mu karere ka Kamonyi Inspector of Police (IP) Athanase Niyonagira, yasabye abo baturage kwirinda no […]