Umuhanzikazi Butera Jeanne uzwi nka Knowless na Ishimwe Clement bashyize bakura mu rujijo abari bamaze iminsi bibaza igihe bazasezeranira kubana akaramata.
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru taliki 31 Nyakanga 2016 nibwo Knowless yasezeranye na Producer Clement imbere y’amategeko kubana akaramata, uyu muhango ukaba wabereye mu murenge wa Remera akare ka Gasabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bombi barahiriye imbere y’Umuyobozi w’uyu murenge ndetse n’imbaga yari iteraniye aho kubana akaramata bakurikije uko amategeko ya Repubulika y’u Rwanda abiteganya.
Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda, Clément arajya gusaba no gukwa mu Karere ka Kicukiro ahantu na ho hazwi na bake hanarinzwe kugeza ubu.





Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


