Butera Knowless yasezeranye na Clement kubana akaramata- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzikazi Butera Jeanne uzwi nka Knowless na Ishimwe Clement bashyize bakura mu rujijo abari bamaze iminsi bibaza igihe bazasezeranira kubana akaramata.
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru taliki 31 Nyakanga 2016 nibwo Knowless yasezeranye na Producer Clement imbere y’amategeko kubana akaramata, uyu muhango ukaba wabereye mu murenge wa Remera akare ka Gasabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bombi barahiriye imbere y’Umuyobozi w’uyu murenge ndetse n’imbaga yari iteraniye aho kubana akaramata bakurikije uko amategeko ya Repubulika y’u Rwanda abiteganya.
Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda, Clément arajya gusaba no gukwa mu Karere ka Kicukiro ahantu na ho hazwi na bake hanarinzwe kugeza ubu.

Know1
Butera Knowless yemera imbere y’amategeko y’u Rwanda ko Ishimwe Clément amubera umugabo

know2
Ishimwe Clement arimo kurahira.

know3
Bombi basshyize umukono ku masezerano yemeza ko babaye umwe

know4
Knowless na Clement bamaze kuba umwe

Know5
Knowless na Clément bifotoza n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera wabasezeranyije

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *