Perezida Paul Kagame umwe mu bakuru b’ ibihugu bya Afurika bagiye ku butegetsi biyushe akuya

Abakuru b’ ibihugu bagiye ku butegetsi barwanye intambara zikomeye bahurira ku kintu cyo kudahuzagurika ndetse no kutajenjeka , nk’ uko umunyarwanda muri iyi minsi yaciye umugani ugira uti:”Imbuto y’ umugisha iva ku giti cy’ umuruho”. Iyo twitegereje amateka n’ imikorere y’ abo baperezida bagiye biyemeza gufata umuheto binjira ishyamba baharanira impamvu zinyuranye zirimo uburenganzira bwabo […]

Wifuza kubyara ibitsina byombi? Menya uko wabigenza

Mu gihe tugezemo, byaragaragaye ko umwana ari nk’undi, ariko nubwo bimeze gutyo ntibibuza ababyeyi benshi kwifuza kubyara igitsina runaka, bityo hakaba hari n’abafata umwanzuro wo kubyara indahekana bashakisha igitsina kinyuranye nicyo babyara. Hari n’abafata umwanzuro wo gushaka abandi bagore nyamara ubushakashatsi bwaragaragaje ko Umugabo ariwe ufite ububasha bwo gutera inda ikavamo umukobwa cyangwa umuhungu. Nk’ […]

Rutsiro: Batanu bafatiwe mu mukwabu w’abacukura amabuye mu buryo butemewe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rutsiro n’abafatanyabikorwa bayo, ku itariki ya 9 Kanama yafatiye mu murenge wa Rusebeya abantu 5 barimo n’umugore, bakekwaho gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko. Polisi ikaba yaranafatanye aba bakekwa ibiro 1,438 bya Tini n’ibindi 702 bya Coltan. Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rutsiro Superintendent of Police […]

Ambasaderi Richard Gasana wari uhagarariye u Rwanda muri Loni yakuwe ku mwanya we

None kuwa Gatatu, tariki ya 10 Kanama 2016, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yemereye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru Abapolisi 303 n’Abacungagereza 24. Inama y’Abaminisitiri yishimiye ko Inama ya African Union yahuje Abakuru b’Ibihugu […]

Wari uzi uko Ubuki bukingira ubuzima ?

Ubuki nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bukomoka ku nzuki. Bukaba bushobora kuba ikinyobwa cyangwa ikiribwa bitewe nuko wifuza gutegura ifunguro ryawe. Uruyuki ni agakoko gato kaguruka gakora ubuki kabukuye ku ndabo z’ibiti binyuranye, akaba ariyo mpamvu mu buki habonekamo uruhurirane rw’intunga mubiri nyinshi zikomokamo umuti w’indwara zisaga 50. Amoko y’inzuki Amoko y’inzuki azwi cyane ni […]

Uganda: Byarangiye umukuru w’igipolisi Gen. Kale Kayihura atageze mu rukiko

Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda aravuga ko umukuru w’igipolisi cya Uganda, Gen. Kale Kayihura atageze mu rukiko mu gihe byari byitezwe ko kuri uyu wa gatatu yitaba akisobanura ku byaha byo guhutaza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bishinjwa igipolisi. Inkuru dukesha BBC iravuga ko byabaye ngombwa ko igipolisi gishinzwe guhangana n’abigaragambya cyavanye abaturage bigaragambyaga ku rukiko. […]

Rafael Nadal afite icyizere cyo kwegukana umudari wa Zahabu i Rio

Rafael Nadal watangirane imvune amarushanwa ya Tennis akomeje kubera i Rio, ashingiye ku mikinire yagaragaje yanahise imwinjiza mu kiciro cya kabiri ubwo yasezereraga Gilles Simon,Thomas Belluci na David Goffin yeruriye itangazamakuru ko bimuha ikizere cyo kuzegukana umudali wa Zahabu. Nadal atangaje ibi nyuma y’aho atsinze mu mikino 3 ya Tennis mu bagabo yikurikiranya na mugenzi […]

Jean-Baptiste Mugimba wahoze ari umunyamabanga wa CDR arasaba kutoherezwa mu Rwanda

Jean-Baptiste Mugimba uregwa ibyaha bya jenoside n’ iby’ intambara yanditse ibaruwa ifunguye yerekana impungenge afite zo koherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda. Muri iyi baruwa Mugimba yageneye kopi Minisitiri w’ Umutekano n’ Ubutabera w’ u Buholande, Gerard Adriaan « Ard » van der Steur amusaba ko yatesha agaciro icyifuzo cya Leta y’ u Rwanda cyo kumwohereza kuburanishirizwa […]

Abanyamakuru bo mu Rwanda mu nzira zo gushinga ikigo cy’imari

Abanyamakuru bo mu Rwanda barateganya gushinga ikigo cy’imari iciriritse kizajya kibafasha mu kwiteza imbere nk’uko byemerejwe mu nteko rusange y’Itorero ry’Abanyamakuru “Impamyabigwi” yateraniye i Kigali. Umwe mu banyamakuru bagize igitekerezo cyo gutangiza “Impamyabigwi Development Fund”, Rene Anthere Rwanyange, yasobanuriye abagize inteko rusange i (Abatoza b’intore z’abanyamakuru) batangiye ari abanyamakuru 30 ariko bakaba bafite gahunda yo […]

Ubusobanuro 10 bw’ inyito, Imana

Mu Kinyarwanda ijambo Imana rikunda kugaruka cyane mu biganiro by’abakoresha urwo rurimi ku buryo ku bantu bamaze gucengerwa n’imyizerere y’abakirisitu kubahiriza itegeko rya gatatu ribuzanya kuvugira ubusa izina ry’Imana ubusa cyangwa mu biganiro bikunda kuranga ubuzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda. Gusa ababibona gutyo babiterwa no kutamenya ko ijambo dufite mu Kinyarwanda cy’ubu ari umwe mu […]

Bosenibamwe yasabye ko inka zanyerejwe n'izahawe abatazigenewe zigaruzwa byihuse

Guverineri w’intara y’Amajyaruguruguru, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kugaruza inka zanyerejwe muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ n’izahawe abo zitari zigenewe bitarenze mu Ukuboza k’uyu mwaka. Guverineri Aime Bosenibamwe yatangaje ibi yibaza n’impamvu umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ukomeje kuba mucye, akaba anenga abayobozi bo mu nzego z’ibanze badafata iya mbere ngo bumve ko bagomba kugira uruhare […]

Imbaga y’abaturage yaje gushyigikira Gen. Kayihura ku rukiko yaganjije abashyigikiye Besigye

Imbaga y’abaturage ishyigikiye umukuru w’igipolisi cya Uganda, Gen. Kale Kayihura, yazindukiye ku Rukiko Rukuru rwa Makindye ije kumushyigikira, ivuga ko umukuru w’igipolisi bakwiye kumureka agakomeza gukora akazi ko gutuma amategeko yubahirizwa mu gihugu. Kuri uyu wa Gatatu bikaba byari biteganyijwe ko Kayihura yitaba urukiko akisobanura ku byaha bishinjwa igipolisi akuriye. Ni mu gihe kandi abashyigikiye […]

“Imitegurire ya Salax Award irafutamye, ihabanye kure n’ibyo umuhanzi aba ayitezeho” – Uncle Austin

Nyuma y’uko hasohokeye abazahatanira ibihembo bimenyerewe nka Salax Award, Uncle Austin yagaragaje isura abonamo abategura iri rushanwa. Umuririmbyi mu njyana ya Afrobeat Luwano Tosh uzwi ku izina ry’ubuhanzi Uncle Austin, yatunze agatoki abashinzwe imitegurire y’ibihembo bya Salax Awards agaragaza ubuswa bategurana iri rushanwa, nyuma yo kutagaragara ku rutonde rw’abazahataniro ibyo bihembo mu byiciro bitandukanye. Uyu […]

Leta ya Pierre Nkurunziza yatangiye gushishikariza Imbonerakure gushotora u Rwanda

Ku bw’ ibibazo by’ ingutu kandi bikomeye, Leta y’ u Burundi yatangiye gushishikariza umutwe w’ Imbonerakure gushotora u Rwanda mu buryo bwose bushoboka ku mipaka y’ ibihugu byombi. Guharabika Perezida Paul Kagame , guhohotera abanyarwanda b’ inzirakarengane ndetse no gutuka ingabo z’ u Rwanda biciye mu myigaragambyo yateguwe ni bimwe mu bimenyetso simusiga byagiye bigaragara. […]

Hizihijwe isabukuru y’imyaka 30 y’ubufatanye hagati y’Intara ya Castre n’Umurenge wa Huye

Mu Murenge wa Huye ho mu karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo bijihije isabukuru y’imyaka 30 y’ubufatanye bw’Intara ya Castre mu Bufaransa n’Umurenge wa Huye. Ubu bufatanye bwatangijwe mu mwaka w’1986, bwari hagati y’iyi Ntara yo mu Bufaransa, n’ahahoze ari muri Komini Huye, Perefegitura ya Butare. Bwari bugamije guteza imbere ubuhinzi, imyuga n’uburezi ku mpande […]

DRC: Intumwa y’ umuryango HRW yimwe ibyangombwa ihatirwa gutaha

Ida Sawyer, intumwa y’Umuryango Mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu (Human Rights Watch/HRW) yahatiwe kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’aho uruhushya rumwemerera kuhaba (Visa) ruteshejwe agaciro mu kwezi gushize. Ida Sawyer yahagurutse muri RDC kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’imyaka umunani yari amaze ahagarariye uwo muryango muri icyo gihugu nk’uko radiyo mpuzamahanga […]

NYABIHU: Urubyiruko rwaganirijwe ku icuruzwa ry’abantu

Ku itariki ya 8 Kanama, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu yaganirije urubyiruko rugera kuri 200 rwo mu mirenge ya Jomba na Mulinga ku cyaha cy’ icuruzwa ry’abantu, uko gikorwa, uko bakwirinda n’ingamba Polisi y’u Rwanda yashyizeho mu mukurwanya icyo cyaha. Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha (DCLO) muri […]