Imbaga y’abaturage yaje gushyigikira Gen. Kayihura ku rukiko yaganjije abashyigikiye Besigye

Sangiza iyi nkuru

Imbaga y’abaturage ishyigikiye umukuru w’igipolisi cya Uganda, Gen. Kale Kayihura, yazindukiye ku Rukiko Rukuru rwa Makindye ije kumushyigikira, ivuga ko umukuru w’igipolisi bakwiye kumureka agakomeza gukora akazi ko gutuma amategeko yubahirizwa mu gihugu. Kuri uyu wa Gatatu bikaba byari biteganyijwe ko Kayihura yitaba urukiko akisobanura ku byaha bishinjwa igipolisi akuriye.

IGP-1

Ni mu gihe kandi abashyigikiye Dr kiiza Besigye nabo bazindukiye kuri uru rukiko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, aho IGP Kayihura na bamwe mu bapolisi bakuru bagomba kwisobanura ku byaha by’ihohotera n’iyicarubozo bivugwa ko abapolisi bakoreye abayoboke ba Kiiza Besigye ubwo yafungurwaga mu minsi ishize.

kh
Abaturage bafite ibyapa bishyigikira IGP Kayihura

Abashyigikiye Besigye bakaba baje bitwaje ibyapa byamagana ubuhubutsi bw’igipolisi, aho bavuga ko baje kwiyumvira aho Kayihura ashinjwa ibikorwa bitari ibya kimuntu byo gukubita abaturage nk’uko Brian Atuhaire wo muri FDC yabitangaje.

IGP-1

IGP Kale Kayihura ni umwe mu bapolisi bakuru batumijweho mu rukiko ngo basubize ibibazo bijyanye n’ibyaha urwego rushinzwe umutekano rwakoreye abashyigikiye uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi.

ss

ChimpReports ivuga ko yumvise bamwe mu batangabuhamya b’ingenzi muri iki kibazo bashinja abanyamategeko bo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi kubaha ruswa ngo bazashyirishemo kayihura. Aba banyamategeko ariko bakaba babihakana.

Kayihurainsert13-704x528

Kuri uyu wa Gatatu rero hanze y’urukiko abashyigikiye Kayihura bakaba bavugaga ko abakuru ba polisi bari guhohoterwa n’abashyigikiye kutubahiriza amategeko.

“Polisi ikeneye ubutabera ntabwo ikeneye kurenganwa” , ibyo ni bimwe mu byanditse ku byapa by’abashyigikiye polisi y’igihugu.

Aba bantu ngo banabashije kwinjira imbere mu rukiko ku ngufu bavuga ko kayihura yarwanye intambara y’ishyamba ya NRM aharanira uburenganzira bw’Abagande.

lpp

“Abantu bashobora kugenda bisanzuye nta bisambo bitera umuntu byose kubera we” , uwo ni Geoffrey Nuwagira, umuturage w’ahitwa Ndejje.

Yakomeje agira ati: “Ni igihe cyo gukora si igihe cyo kuza mu rukiko. Abari inyuma y’ibi barashaka guhungabanya amahoro mu gihugu. Ni abashaka inyungu zabo” .

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu gihe igipolisi cya Uganda kimaze iminsi cyibasiwe gishinjwa gukoresh ingufu z’umurengera mu gutatanya abigaragambya, abayobozi nabo bakomeje gushinja abatavuga rumwe n’ubutegetsi kwishyira hamwe mu buryo butemewe n’amategeko bagamije guhungabanya amahoro n’umutuzo mu mujyi.

“Ntidushobora gutuma IGP ajyanwa mu rukiko n’abigaragambya bashaka gushimisha ibyifuzo byabo” , uwo ni undi muturage witwa Nuwagira.

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko abashyigikiye umukuru w’igipolisi baje kurusha ubwinshi abashyigikiye Kiiza Besigye ku rukiko.

police-7

Kayihurainsert7-704x396

Lydia Twinomujuni w’imyaka 25 we yagize ati: “Abo bakubise abashyigikiye Besigye ku giti cyabo nibo bagomba kugaragara mu rukiko aho kuba Gen. Kayihura. Aba bapolisi bashinjwa gukubita bakaba bari no gukurikiranwa n’urwego rushinzwe disipuline mu gipolisi” .

Abashyigikiye Kayihura rero bakomeje basakuza bavuga ko nta rukiko, bakongeraho ko ahubwo vuba banatera Inteko Ishinga Amategeko.

Ubwo iyi nkuru yakorwaga bakaba bavugaga ko hataramenyekana niba ibyari biteganyijwe kubera mu rukiko biri bube kubera umwuka uri hanze y’urukiko hagati y’abashyigikiye igipolisi n’abashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *