Perezida Mugabe yahanuriwe ko azajyanwa mu ijuru adapfuye

Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe yahanuriwe ko atazapfa ahubwo ko azajyanwa mu ijuru ari muzima nk’igihembo cy’uko yitaye ku burenganzira bw’abirabura muri icyo gihugu. Lethobo Rabalongo wahanuye iby’iri jyanwa mu ijuru rya Mugabe yabihishuriwe kuri uyu wa gatanu w’iki cyumweru mu rusengero rwe rwa Zion General Assembly Church aho yavuze ko yabonye uyu musaza agoswe […]

Rihanna yahakanye ko akoreshwa na Sekibi abihamishije umurongo wo muri Bibiliya

Mu gihe abahanzi benshi bakunze gukorera umuziki wabo muri Amerika abenshi muri bo bashinzwa gukorana na Shitani, umuhanzikazi Rihanna ukunze kugarukwaho ko yimitse ubwami bw’imyuka mibi, yabiteye utwatsi abahamishije imwe mu mirongo ya Bibiliya. Ubwo yabazwaga n’itangazamakuru niba yizera Yesu nk’umwami n’umukiza Rihanna yashimangiye ko amwizara kandi akaba yemera ko ashobora byose anatanga urugero rwo […]

RDC: Abapolisi 11 bivuganwe n’inyeshyamba

Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko abapolisi 11 biciwe mu mirwano yabahuje n’inyeshyamba z’uwari umuyobozi witwa Kamwina Nsapu, yabereye ahitwa Tshimbulu muri Kananga ho mu Ntara ya Kasai yo Hagati, bashyinguwe kuri uyu wa Gatandatu, itariki 13 Kanama. Iyi mirwano muri rusange ikaba yaraguyemo abantu 20. Visi Minisitiri w’Intebe akaba na […]

Indirimbo Sizonje ya Mpoto niyo ndirimbo izindi zirabeshya – Magufuli

“Sizonje” , indirimbo y’umuhanzi Mpoto yashimwe na perezida Magufuli watangaje ko ariyo ndirimbo ivuga ukuri ku bibera mu gihugu no ku buzima bw’igihugu muri rusange. Hari kuri uyu wa 12 Kanama 2016,ubwo umukuru w’igihugu cya Tanzaniya Dr. John Pombe Magufuli yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Julius Nyerere akubutse mu ngendo yakoreraga hirya no hino […]

Rubavu: Barishimira imihanda bakorewe ibafasha kugeza umusaruro wabo ku isoko

Abaturage bo mu Mirenge ya Busasamana, Mudende na Bugeshi mu Karere ka Rubavu barishimira ko bakorewe imihanda ibahuza n’Umujyi wa Rubavu none bakaba babona uko bagurisha umusaruro wabo wabaheragaho kubera ko mbere bitari byoroshye kuwugeza ku isoko. N’ubwo ubuhinzi buza ku isonga ry’ibikorwa by’iterambere mu Karere ka Rubavu abahinzi bagaragaza ko butabihutishaga mu iterambere kuko […]

CNLG yishimira ko abarokotse jenoside bahugukiye kubungabunga amateka

Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside (CNLG) ivuga ko hari intambwe yatewe mu kurushaho kubungabunga amateka n’ibimenyetso bya jenoside yakorewe abatutsi. CNLG yabitangaje kuwa 12 kanama 2016 mu muhango wo kumurika igitabo cyanditswe n’umunyarwanda Murangira Cesar kivuga ku mateka ye n’ayaranze igihugu mu bihe bya jenoside. Mu gitabo cye yise “Un sachet d’hosties pour cinq” bishatse […]

Twisekere n’ubundi ubuzima ni bugufi

1. Umugabo umwe yigeze gusurira abantu mu kabari, bamurebye ati:ese murandeba iki; ahari umwenge ntihaca umuyaga!?” Bumvise abashubije gutyo barumirwa maze baraturika baraseka, nawe arongera ati:”ntubona ahubwo; bibaye byiza ubwo musetse!” 2. Umugabo yakubise undi urushyi maze ajya kumurega bageze aho baburaniraga barababaza bati byagenze bite? Ni uko wa mugabo ava hasi akubita mugenzi we […]

New York: Imam w’umusigiti na mugenzi we bishwe barashwe n’umuntu utamenyekanye

Imam w’umusigiti mu mujyi wa New York n’umwe mu bamufashaga kuri uyu Gatandatu, itariki 13 Kanama 2016 ku manywa y’ihangu, barashwe n’umuntu wari wihishe wabashije no gucika. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu n’ubundi igipolisi kikaba kirinze gufata ubu bwicanyi nk’ubushingiye ku iyobokamana, ariko imbaga y’abasilamu ikaba yahise iteranira ahabereye ibi bintu ikamagana urwango […]

Nyuma yo guhiga ko azatwara igikombe Masudi Djuma yasinyiye gutoza Rayon Sports imyaka 3

Nyuma y’imyaka 13 ageze muri Rayon Sports akanagira uruhare mu kuyihesha igikombe cy’amahoro, Masudi Juma yeguriwe iyi kipe nk’umutoza mukuru asinya kuzayitoza imyaka 3. Uyu musore yasinye amasezerano kuri uyu wa gatandatu taliki 13 Kamena 2016 nyuma yuko Rayon Sports yitegura guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika (CAF) 2017, akaba yagiriwe ikizere n’ubuyobozi bw’iyi kipe […]

Ruhango: Ibigo by'imari birashinjwa kutorohereza abahinzi kubona inguzanyo

Bamwe mu bahinzi babigize umwuga bo mu Karere ka Ruhango baratangaza ko kuba ibigo by’imari bitaborohereza mu kubona inguzanyo z’imishinga y’ubuhinzi, bituma benshi muri bo batitinyuka ngo babe bakwegera ibyo bigo by’imari mu rwego rwo kugira ngo bibunganire bibaha inguzanyo. Basaba ko ibyo bigo birimo amabanki n’ibindi by’imari iciriritse, byakongera uburyo bwo kubegera kugira ngo […]

Rugombo: Abaturage bahatiwe kwigaragambya bamagana u Rwanda n'u Bufaransa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, itariki 13 Kanama, ahitwa mu Rugombo mu Ntara ya Cibitoke mu gihugu cy’u Burundi hazindukiye indi myigaragambyo yo kwamagana ibihugu by’u Rwanda, u Bufaransa n’u Bubiligi, bishinjwa gushyigikira iyoherezwa ry’abapolisi ba Loni mu Burundi. Nk’uko byatangajwe na SOS Media Burundi, abaturage bo muri iyi komini ngo bahatiwe kwitabira […]

Dore bibintu 6 byagufasha kugera ku ndoto zawe ugatera imbere vuba

1.Ntugafatireho icyemezo igihe urakaye Igihe urakaye ntukihutire gufata icyemezo kuko uyobowe n’uburakari kwiyobora aheza biramugora bigatuma ukora ibintu bigayitse utatekerejeho. 2.Shaka akanya ko gutuza igihe ujijinganya ku kintu runaka Igihe ujijinganya utabona neza icyo gukora aho guhuzagurika shaka akanya ko gutuza no kwitaza abandi utekereze neza ubone igisubizo nibiba na ngombwa ugishe inama inshuti yawe. […]

Sudani y’Epfo: Guverinoma iravuga ko itazemera ko igihugu kigarurirwa na Loni

Umuvugizi wa perezida wa Sudani y’Epfo kuri uyu wa Gatanu ushize yamaganye yivuye inyuma umwanzuro w’akanama k’amahoro n’Umutekano ka Loni utanga uburenganzira bwo kohereza ingabo 4,000 za Loni ngo zijye kurinda abasivili b’iki gihugu ndetse zinafashe mu ishyirwaho mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro. Umuvugizi wa perezida Salva Kiir, Ateny Wek Ateny, yabwiye itangazamakuru ko guverinoma ya […]

Bitunguranye Urban Boys yegukanye igihembo cya PGGSS VI

Nyuma y’igihe cy’amezi atatu abahanzi 10 bahatanira kuzegukana irushanwa rya PGGSS VI bazenguruka hirya no hino mu intara z’u Rwanda biyereka abakunzi babo , ryashyize rigera ku musozo waryo kuri uyu wa gatandatu taliki 13 Kanama 2016, aho itsinda rya Urban Boys ari ryo ryegukanye igihembo cy’iryo rushanwa. Ibi birori bikaba byabereye kuri Sitade amahoro […]

Ntitwarinda ibyagezweho tukirangwamo ihohoterwa- V/Meya Nyirabahire

Aya ni amwe mu magambo yayoboye umunsi w’imurikabikorwa ry’ibyagezweho n’abagore bo mu murenge wa Bumbogo wo mu karere ka Gasabo ku nsanganyamatsiko igira iti:”Yego birashoboka”, ku italiki ya 12 Kanama uyu mwaka. Iki gikorwa cyitabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Languida Nyirabahire ndetse n’abafatanyabikorwa bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’abagore bo […]