Yesu ni we cyitegererezo cyacu cyo kutunezeza

1.Twebwe abakomeye dukwiriye kwihanganira intege nke z’abadakomeye, ntitwinezeze. 2.Umuntu wese muri twe anezeze mugenzi we kugira ngo amubere inyunganizi amukomeze, 3.kuko Kristo na we atinejeje nk’uko byanditswe ngo “Ibitutsi bagututse byangezeho.” 4.Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo biduheshe ibyiringiro. 5.Nuko rero Imana nyir’ukwihangana no guhumurizwa ibahe guhuza imitima […]

CAN 2017: Nyuma y’ imyaka 38 Ikipe ya Uganda yabonye tike igeza muri Gabon

Ikipe ya ruhago ya Uganda(Uganda Cranes) yongeye kwerekana ubuhanga ubwo yatsindiraga tike iyijyana muri Gabon mu mikino y’ igikombe cya Afurika. Ku minsi 2 ya nyuma y’ amajonjora , amakipe nka CĂ´te d’Ivoire , Uganda, Burkina Faso, Tunisie, RDC na Togo niyo yatsindiye kujya i Libreville muri Gabon mu mikino izaba kuva kuwa 14 Mutarama […]

Umugabo yakorewe indi sura nyuma y’uko iye ikunjakunjwa n’inkongi y’umuriro-AMAFOTO

Patrick Hardison yagaruriwe isura ye nyuma yo kwangirika mu 2001 ubwo yajyaga kuzimya inkongi y’umuriro ubwo yageragezaga gutabara umugore wari wahiraga mu modoka. Uyu mugabo ubwo yamaraga kwangirika isura amaso yombi yabuze ubushobozi bwo gukurura urumuri, ariko ku bw’amahirwe yagiye kwa muganga babasha kumuvura abasha kureba. Icyaje kuba imbogamizi ni isura yaje gukomeza kwikunjakunja abura […]

Perezida Museveni yageze i Kigali aho yitabiriye inama mpuzamahanga ku ishoramari

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yasesekaye mu Rwanda aho yitabiriye inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri ku ishoramari yateguwe na Global African Investiment COMESA ifatanyije na leta y’u Rwanda. Biteganyijwe ko iyi nama yakiriwe na perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ikaba yatangiye kuri uyu wa Mbere, itariki 05 Nzeri 2016, iziga ku ku guteza imbere ishoramari mu […]

Mwihoreze Leyla arashaka umukunzi, abonye uw’umupapa byaba ari akarusho

Njye nitwa Mwihoreze Leyla, nifuzaga umukunzi w’umupapa kuko nange ndi umumama wumwana 1, ndi imibiri yombi mfite taye iringaniye kandi ndanaringaniye mu burebure mfite 1m 80cm ndashaka umuntu ukuze uzicyo kubaka aricyo ukina ntampamagare kuko sindumukobwa mubi wo gukinishwa nimero yajye wambonaho wowe unkeneye tugahuza ni 0785569640 cyangwa 0726364748, ntuye i Kigali Remera. Kanda hano […]

Groove Awards Rwanda ku nshuro yayo ya 4 igiye gukora ibitaramo bitandukanye hirya no hino-AMAFOTO

Irishanwa rya Groove Awards ryongeye kugaruka kunshuro yaryo ya 4 aho hazatangwa ibihembo by’indirimbo zo guhimbaza Imana zahize izindi mu gukundwa,ibinyamakuru byandika ku iyobokamana ndetse n’ibiganiro n’amaradiyo na za Televiziyo by’iyogezabutumwa bikurikirwa na benshi. Ku munsi wejo ku cyumweru Tariki ya 04/09/2016 nibwo habaye ibirori byo gufungura k’umugaragaro irushanwa rya Groove Awards ku nshuro yaryo […]

CNDD/FDD yakomeje kwitwara kinyeshyamba kuva yatangira kuyobora- Gervais Rufyikiri

Guhora mu makimbirane n’ amashyaka yahoze mu gihugu no kwigezayo abanyapolitiki bitewe n’ imyumvire yabo , kudaha intiti ijambo ndetse no gushishikariza ubwicanyi abarwanyi bavuye mu mitwe ya gisirikare itandukanye ni bimwe mu bikorwa byaranze CNDD/FDD nk’ uko bishimangirwa na Dr. Gervais Rufyikiri. Inyigo nshyashya yakozwe na Dr. Gervais Rufyikiri wahoze ari Visi Perezida wa […]

Dore ibinyoma 5 abakobwa bakunze kubeshya abasore bakundana

Mu rukundo hakunze kugaragara amarangamutima by’umwihariko igihe umusore yabengutse umukobwa ariko muri uwo mubano hari ibinyoma bikunze kurangwa ku mukobwa abeshya mu rwego rwo kumva ko byamufasha kwigarurira umutima w’umukunzi we. Ibi nibyo binyoma abakobwa badakunze kuvugisha ukuri mu gihe bari mu rukundo n’abasore. 1.Umubare nyirizina w’inshuti yagize cyangwa afite Abakobwa nibo bakunze guhura n’umubare […]

Ubumenyi abasirikare ba Habyarimana bari bafite ntibwabujije Inkotanyi gutsinda urugamba

Mu bihe bya nyuma y’ i 1959, Abanyarwanda bari barirukanywe mu gihugu cyabo nta ko batagize ngo bakigarukemo, nyamara ubutegetsi bwariho burabyanga. Umuryango Mpuzamanga wokeje igitutu ubutegetsi bwa Habyarimana umusaba ko yareka Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cyabo bagataha, ariko avunira ibiti mu matwi we n’abo bari bafatanyije kuyobora u Rwanda, ndetse avuga ko u Rwanda […]

Mu myaka 35 Masamba amaze mu muziki ahangayikishijwe n’uko nta gikombe arahabwa

Umuhanzi umenyerewe mu ndirimbo gakondo Intore Masamba ahangayikishijwe n’uko mu myaka 35 amaze mu muziki atarahabwa igikombe n’iyo cyaba icya plasitike. Uyu mugabo w’inararibonye avuga ibi, mu gihe abahanzi bakiri bato bakunze kubihabwa ndetse bakanahabwa akayabo k’amafaranga ariko we ngo habe n’igikombe cy’ikirahure arabona kandi ari imwe mu nkingi za muzika Nyarwanda. Uyu mugabo ufite […]

Mugombwa: Abanyeshuri bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gisagara yakanguriye abanyeshuri bagera ku 1000 bo mu Rwunge rw’amashuri rwa Mugombwa ruherereye mu murenge wa Mugombwa, muri aka karere kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose no kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo. Ibi babikanguriwe ku ya 2 Nzeri na Inspector of Police (IP) Marie Chantal Uwambaye, akaba ashinzwe imikoranire […]

Juba : Loni yemeje Salva Kiir ko igiye kongera koherezayo ingabo 4000

Mu mpera z’ icyumweru gishize, intumwa za Loni muri Sudani y’ Amajyepfo zasabye Leta kwemera ko hagomba koherezwa ingabo ibihumbi 4 mu gihe intambara ikomeje kuba karande muri iki gihugugu. Izi ngabo za Loni ibihumbi 4 zije kwiyongera ku zindi ibihumbi 13 zari zihasanzwe ariko ku ruhande rwa Salva Kiir bavuga ko mbere y’ uko […]

Amagambo y’ubugome Imbonerakure zivuga ku Rwanda yateye ubwoba abaturage ko rushobora gutera u Burundi

Amakuru ava mu Burundi muri Komini Rugombo ni ay’uko Imbonerakure za CNDD FDD zibyukira mu myitozi ngororamubiri ivanze n’iya gisirikare (exercices physiques et paramilitaires), mu mvugo z’urwango baba bavuga bakaba bazanamo u Rwanda na Perezida warwo ndetse n’ibindi bihugu by’i Burayi. Radiyo RPA, itangaza ko izo Imbonerakure zitangira Mucaka-Mucaka mu masaha y’urukerera, abaturage batuye muri […]

Ngoma: Umukozi w’ikigo nderabuzima yishwe n’abagizi ba nabi arashwe

Maniriho Christian wakoraga akazi ko gupima ibizami (laborantin) mu kigo nderabuzima cya Nyange giherereye mu karere ka Ngoma, umurenge wa Mugesera yishwe arashwe ku mugoroba wo kuwa 4 Nzeri 2016 ahagana saa tatu n’igice z’ijoro ubwo yari atashye mu rugo rwe. Ubuyobozi bw’umurenge wa Mugesera iki gikorwa cyabereyemo butangaza ko hataramenyekana ababa babyihishe inyuma kuko […]

Kicukiro: Afunze azira kugerageza guha ruswa umupolisi

Habyarimana Severin afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigarama mu karere ka Kicukiro azira kugerageza guha umupolisi wari ku kazi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda 3400 kugira ngo amurekure ubwo yafatwaga acyekwaho kwambura igitsina gore amasakoshi, telefone ngendanwa, n’ibindi. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko […]