Mu bihe bya nyuma y’ i 1959, Abanyarwanda bari barirukanywe mu gihugu cyabo nta ko batagize ngo bakigarukemo, nyamara ubutegetsi bwariho burabyanga.
Umuryango Mpuzamanga wokeje igitutu ubutegetsi bwa Habyarimana umusaba ko yareka Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cyabo bagataha, ariko avunira ibiti mu matwi we n’abo bari bafatanyije kuyobora u Rwanda, ndetse avuga ko u Rwanda rwuzuye, ati:” Ni ikirahuri cyuzuye amazi,uwakongeraho andi yaseseka”.
Muri 1990, Inkontanyi zitangiye urugamba rwo kwibohora, Perezida Habyarimana yaje kwemera politiki y’ amashyaka menshi.
Icyakurikiye ni uko mu gihugu havutse abanyapolitiki bamurwanya, ndetse bamwe mu bana b’u Rwanda bajya ku rugamba rwo gufasha Inkotanyi. Abonye ko bimukomeranye, Habyarimana yiyambaje amaboko y’amahanga ngo aneshe inkotanyi.
Ibyo byose byabaye iby’ubusa kuko byarangiye Inkontanyi zimunesheje
Hakozwe ibiganiro bitandukanye, imishyikirano, ariko byose biba iby’ubusa. Icyakurikiye ni urugamba.Nibwo rero izari ingabo za APR zahanganye n’Inzirabwoba.
Abakurikiranye urwo rugamba batangaza ko rutari rworoshye na gato.Ariko burya mu baburanyi 2 haboneka mo utsinda n’utsindwa.
Inkotanyi zahanganye n’ ingabo za Habyarimana hafi mu bayobozi bari bafite ipeti rya BEM.
Abazi ibyo amaranka basobanura ko BEM ari ubwoko bwa rank yo mu ba EX-FAR ngo yari ifitwe gusa n’umuntu witwa Général de Brigade Emmanuel Habyarimana uyu wahoze ari Ministre w’Ingabo.
Habyarimana yari afite abasirikare bibitseho impamyabumenyi z’ ikirenga(BEM)
1.Général Major BEM Ndindiliyimana Augustin Butare 1973
2.Général Major BEM Nsabimana Déogratias a.k.a Castar Ruhengeri 1974
3. Général BEM Gatsinzi Marcel Kigali 1977
4. Major BEM Habyarimana Simon Gisenyi 1979
5. Col BEM Nkuliyekubona Anselme Byumba 1981
6. Lt Col BEM Baliyanga Alphonse Gisenyi 1982
7. Lt Col BEM Kamanzi Innocent Gitarama 1983
8.Lt Col BEM Rwabalinda Ephrem Cyangugu 1984
9. Lt Col BEM Munyarugarama Phénéas Ruhengeri 1984
10. Lt Col BEM Bahufite Juvénal Byumba 1984
11. Col BEM Gasake Athanase Ruhengeri 1985
12. Général Major BEM Bizimungu Augustin Byumba 1985
13.Col BEM Ndengeyinka Balthazar Kibuye 1986
14. Lt Col BEM Gasarabwe Edouard Butare 1986
15. Lt Col BEM Nkundiye Léonard Gisenyi 1987
16. Lt Col BEM Hitimana Joseph Gisenyi 1988
17. Major BEM Neretse Emmanuel Ruhengeri 1988
18. Major BEM Mutambuka Gaspard Byumba 1989
19. Général de Brigade BEM Habyarimana Emmanuel Byumba 1990
20. Lt Col BEM Sebahire Antoine Kibungo 1991
21. Lt Col BEM Musonera Vénant Gikongoro 1992.
Ubundi ngo BEM bisobanura Breveté d’Etat Major , ikaba ari impamyabumenyi itangwa n’ishuri rya Cyami Rikuru rya Gisirikare ryo mu gihugu cy’u Bubiligi (Institut Royal Supérieur de Défense mu magambo ahinnye ni IRSD) .
Bivugwa kandi ko iryo shuri ryashinzwe mu kinyejana cya 19, rikaba ryaritwaga Ecole de Guerre kugeza mu 1978.
Ryari rigenewe kwigisha abasirikare bo mu rwego rwa officiers batoranijwe kuzaba abakuru b’ingabo cyangwa gukora mu buyobozi bukuru bw’ingabo.
Kera umuntu yashoboraga kwinjira muri iryo shuri ari Capitaine ariko kuva mu 1978 bisaba kuba uri Major kugira ngo yemererwe.
Aba BEM babitaga inkuba z’intambara (foudres de guerre). Ibi ntibivuze ko bose bagaragaje ubutwari ku rugamba, hari ababaye intwari koko, hari abirukanse amasigamana bata n’abasirikare bari bashinzwe kuyobora, ariko nubwo hari bamwe batabarutse hari abandi bari muri Congo, Sudan no mu Burundi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


