Burundi: EU ikomeje gutsimbarara ku bihano byafatiwe Abarundi bane

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kuri uyu wa kabiri, itariki 20 Nzeri 2016 wongereye agaciro ibihano wafatiye abantu bane biganjemo abo mu butegetsi bw’u Burundi bashinjwa kubangamira demokarasi bitambika gushakira umuti urambye ibibazo biri mu gihugu. Aba rero bakaba bashinjwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, gushishikariza abaturage ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ndetse no gukora ibikorwa bikabije byo […]

Ijambo ry'Imana: Ibyishimo n'amahoro, Ingaruka z'umugambi w'Imana

Yesaya 26:3 “Ugushikamishijeho umutima, uzamurinda abe amahoro masa, kuko akwiringiye” Imwe mu ngaruka zo kugira umugambi w’Imana, nk’uko tubibona muri Yesaya 26:3, ni ubugingo bugira amahoro mu bigeragezo. Mu gutegurira abigishwa be kugenda no kubasiga, Umwami yabigishije ibyerekeye umugambi wabo muri iyi si (Yohana 13-16). Hagati muri iyo nyigisho amasaha make mbere y’uko Umwami Yesu […]

Pep Guardiola na Yaya Toure bongeye gukozanyaho

Yaya Toure yikomye Pepe Guardiola utoza ikipe ya Manchester City uyu musore akinamo, nyuma yo kubwirwa n’uyu mutoza ngo asabe imbabazi, nyuma yo kumwandagaza mu ruhame. Imvano y’uku gushyamirana ahanini ituruka ku matwara mashya Guardiola yazanye muri iyi kipe yo kwicaza abakinnyi batandukanye aho ku ikubitiro yabanje kwicaza Yaya Toure. BBC dukesha iyi nkuru, ivuga […]

Umuhanzi Seleman abona gukora ibitaramo by’ubuntu ari nka virus yinjiye mu mitwe y’abahanzi Nyarwanda

Mu gihe benshi bakomeza kwibaza inyungu cyangwa intego abahanzi Nyarwanda baba bafite bakora ibitaramo bakinjiriza abafana ku buntu, mugenzi wabo Seleman ukorera umuziki mu Bubiligi avuga ko ari nka virusi yabinjiye. Aganira na Bwiza.com, umunyamakuru yamubajije icyo abivugaho, kuba abahanzi benshi ubu mu Rwanda basigaye bakora ibitaramo by’umwihariko bagiye kumurika album, barangiza bati “kwinjira ni […]

Ese kuki bamwe mu Bami b’u Rwanda bimye ingoma babanje kuyirwanira?

Ku ngoma ya Cyami mu Rwnda nta mwami wimaga ingoma ari uko atowe nkuko mu gihe cya Repubulika bikorwa , ahubwo iyo umwami yatanganga (apfuye) Abiru baricaraga bakagena ugomba kumusimbura. Ibyo byashimangiraga ko uhawe ubwami yabaga yimye ingoma ni ukuvuga ko nta muntu uwo ari we wese washoboraga kuyirwanira n’uwo uyihawe kuko amategeko y’ubwiru atabimwemereraga. […]

Umukuru wa FDU mu Mujyi wa Kigali wari wabuze yabonetse

Ukuriye ishyaka FDU-Inkingi mu Mujyi wa Kigali iri shyaka ryavugaga ko yashimuswe ku Cyumweru, itariki 18 Nzeri 2016 yaba yabonetse nk’uko amakuru atugezeho mu kanya gashize avuga. Visi perezida w’iri shyaka, Boniface Twagirimana yari yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko ThĂ©ophile Ntirutwa, uhagarariye FDU mu Mujyi wa Kigali yashimuswe n’abasirikare bakamujyana ahantu batamenye. Yagize ati: […]

Uburusiya bushobora kwigarurira Uburayi bwose mu masaha 48- Gen Richard Barrons

Gen Richard Barrons, wahoze mu ngabo za OTAN niwe watangaje ko Uburusiya bufite ubushobozi bwo kwigarurira Uburayi bwose mu gihe kitarenze amasaha 48. Uyu musirikare w’inararibonye avuga ko umuryango w’ibihugu by’Iburayi, nta kintu na kimwe bakora ku Burusiya mu gihe bwaba bwiyemeje kwigarurira uyu mugabane. Ikinyamakuru Times, gitangaza ko ibi abivuga ashingiye ku mbagaraga iki […]

Hagaragaye ingurube ifite isura n’igitsina nk’iby’umuntu-AMAFOTO

Mu Bushinwa hagaragaye icyana cy’ingurube gifite isura nk’iy’umuntu ndetse n’igitsina ku gahanga mu gihe izindi ngurube zisanzwe zigifite hafi no ku mukamba w’inda. Amashusho yafashwe agaragaza imimerere idasanzwe, abayabonye bavuze ko byaba biterwa n’inkurikizi zo guhumanya ikirere zikomeje kwiganza muri icyo gihugu. Wu Kung, w’imyaka 32, umwe mu babonye iyo ngurube, yemeje ko yari ifite […]

Burera: Abaturage barambiwe kutamenyeshwa imihigo y’akarere bigatuma baza inyuma

Muri uku kwezi kw’imiyoborere myiza , umuyobozi w’akarere ubwo yaganiraga n’Abaturage bo mu Murenge wa Cyeru, bamubajije impamvu Akarere ka Burera kasubiye inyuma cyane mu mihigo y’umwaka wa 2015-2016 aho kaje ku mwanya wa 24. Umuyobozi w’akarere, Madamu UWAMAJEMARIYA Florence yasobanuriye abo baturage ko mu gutanga amanota hagenderwa ku bintu byinshi, ndetse harimo n’amanota 10 […]

Nyamasheke: Bwaki mu bana muri aka karere yaba ikururwa niki?

Mu gihe bikomeje kugaragara ko mu karere ka Nyamasheke hagaragara abana benshi barwaye bwaki, ubuyobozi bw’akaka karere butunga agatoki ababyeyi kubigiramo uruhere. Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko hari ababyeyi bagifite imyumvire ya kera, abandi bakavuga ko abagore bita ku bagabo babo cyane bakibagirwa abana, abandi nabo bakavuga ko ababyeyi bazinduka bajya mu kazi abana […]

FDU iramagana icyo yise ishimutwa ry’uyihagarariye mu Mujyi wa Kigali

Ishyaka FDU Inkingi rya Victoire Ingabire, umunyapolitiki utavuga rumwe na leta y’u Rwanda kuri ubu ubarizwa muri gereza, kuri uyu wa Kabiri ryamaganye icyo ryise ishimutwa ryakorewe u muyoboke waryo mu Mujyi wa Kigali ngo mu ijoro ryo ku Cyumweru. “Ku Cyumweru, ahagana saa 21h30, ThĂ©ophile Ntirutwa, uhagarariye FDU mu Mujyi wa Kigali, yatwawe ahantu […]

Ibyo gushaka kwiyicisha inzara Gen Bosco Ntaganda yabiretse

Hari hashize ibyumweru bibiri Gen Bosco Ntaganda wahoze ari umuyobozi w’ inyeshyamba za CNDP mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa ubu ufungiye muri gereza ku rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha mu mujyi wa Hague, mu Buholandi ari mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara, amakuru ariho ubu akaba ari ay’uko yabiretse. Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP byatangaje ko Bosco Ntaganda yari […]

Radio na Weasel bongeye kwigomeka ku rukiko rukuru rwa Kampala

Radio na Weasel bongeye kwanga kwitaba urukiko rwa Kampala nyuma yo gushinjwa ubuhemu n’uwahoze ari umujyanama wabo mu by’umuziki Jeff Kiwa. Aba basore bagiye bahabwa ubutumire na Polisi ngo bajye kwisobanura ku byo baregwa, ariko ntibahakandagiza ikirenge, kugeza ubwo hatanzwe uburenganzira bwo kubata muri yombi aho babonywe ahariho hose. Gusa n’ubwo , ubwo burenganzira bwatanzwe, […]

Ubuyapani: Leta ihangayikishijwe n’uko urubyiruko rudakora imibonano mpuzabitsina

Mu gihe mu bindi bihugu Leta iba ihangayikishijwe n’uko urubyiruko rwishora mu busambanyi, mu gihugu cy’Ubuyapani ho si ko bimeze ahubwo bahangayikishijwe n’uko benshi baba batazi nuko bukorwa. Ubushakashatsi bwakozwe na “Japan Family Planning association” bugaragaza ko 50,1% by’Abayapani batajya bakora imibonano mpuzabitsina muri abo hakaba harimo 40% b’urubyiruko. Bwagaragaje kandi ko usanga benshi batagira […]

Ikoranabuhanga no guha amahirwe urubyiruko nk'inkingi y'iterambere – Gatete

Leta zunze ubumwe z’Amerika zirimo ziragerageza uburyo bushya bwo korohereza ubucuruzi hagati yabwo n’ibihugu bigize umugabane w’Afurika aho kwibanda kugutanga inkunga. Uwo mugambi unashyigikiwe n’ibihugu bimwe bimwe by’Afurika nkuko byagaragariye mu nama yahuje intumwa z’ibihugu bifite umuvuduko w’iterambere kurusha ibindi yaraye iteraniye i New York, iruhande rw’inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye, inama yiswe Emerging Africa 2016. […]

Nyarugenge: Bane bakurikiranweho gucuruza permits z’impimbano

Polisi y’igihugu yataye muri yombi abagabo bane bakurikiranweho gukora no gukwirakwiza impushya zo gutwara ibinyabiziga z’impimbano bafatiwe mu mukwabu wakozwe mu Karere ka Nyarugenge mu Cyumweru gishize. Abafashwe kuri ubu bakaba bafungiye kuri Station ya polisi ya Nyarugenge mu gihe iperereza rikomeje. Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt. Emmanuel Hitayezu, ngo […]

Ababyeyi bahawe uburenganzira busesuye ku mitungo yabo bishakiye

Mu Rwanda itegeko rigenga abantu n’umuryango ryavuguruwe riha uburenganzira busesuye ababyeyi ku ikoreshwa ry’imitungo yabo bishakiye batabanje kugisha inama abana babo. Itegeko rigenga abantu n’umuryango ryakoreshwaga , ryari ririho kuva mu 1988, iri tegeko ryakunze kugaragaramo ingingo zakunze kugonganisha abagize umuryango nkaho ababyeyi batagiraga ubwisanzure ku mitungo yabo batashoboraga kuyikenuza igihe bakennye bagambamirwa n’abana babo. […]

Abakozi ba CNLG bari mu mahugurwa kw’itangwa ry’amasoko ya Leta

Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) bari mu Kanama gashinzwe gutanga Amasoko, guhera kuwa 19 Nzeri 2016 kugeza kuwa Gatanu, itariki ya 23 Nzeri 2016, bari mu mahugurwa ku itangwa ry’amasoko ya Leta. Ayo mahugurwa aratangwa n’abakozi baturutse muri RPPA (Rwanda Public Procument Authority) nk’uko urubuga rwa CNLG dukesha iyi nkuru ruvuga. Kubera […]

RDC: HRW iravuga ko imvururu zadutse i Kinshasa zimaze kugwamo abantu 37

Human Rights Watch yatangaje kuri uyu wa Kabiri ko ifite raporo yizewe ivuga ko inzego z’umutekano za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zimaze kwica abaturage 37 mu minsi 2 y’imyigaragambyo ikaze yaranzwe n’ubugizi bwa nabi isaba perezida Kabila kurekura ubutegetsi. Kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 19 Nzeri nibwo mu mihanda yo mu murwa mukuru […]

Burundi: Umurambo w’umusirikare wapfiriye mu maboko ya Leta nturahabwa umuryango

Umuryango wa adjudant Eddy Claude Nyongera, wari umusirikare w’u Burundi utangaza ko na n’ubu inzego za Leta zabimye umurambo we ngo bamushyingure. Uyu muryango uvuga ko wagombaga guhabwa urupapuro (Attestation de dĂ©cès) n’urwego rw’iperereza, rusobanura iby’urupfu rwe n’uko yapfiriye muri urwo rwego ariko kugeza nubu bakaba batararuhabwa. Byatangajwe ko uyu musirikare yafashwe mu gitondo cyo […]

Burundi: Guverinoma yateye utwatsi raporo ya Loni ku mpungenge za jenoside

Nyuma y’aho kuri uyu wa Kabiri, itariki 20 Nzeri, itsinda ry’impuguke za Loni zishyiriye raporo yazo ku bushakashatsi ryakoze ku bibera i Burundi rikagaragaza impungenge z’uko hashobora gukomeza kuba ibyaha byibasira inyokomuntu ndetse hakaba hashobora no kuba jenoside, guverinoma y’u Burundi yagize icyo ivuga kuri iyi raporo. “Ibirego by’abakoze iperereza ba @UNHumanRights byihishwe inyuma na […]

Amafoto: Imikorere y'ishami rya polisi ryo mu mazi irashimwa n'abaturage

Abaturage hirya no hino baturiye ibiyaga n’inzuzi zitandukanye hano mu Rwanda, barishimira uburyo Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi ridahwema kubafasha mu bikorwa byabo bitandukanye bakorera mu mazi. Nk’uko bamwe muri bo batuye mu karere ka Rutsiro, hasanzwe hari icyicaro cy’iri shami babidutangarije, ngo iri shami rirabafasha cyane cyane mu butabazi […]

Iburasirazuba: Imvura nke igiye gutuma haterwa amashyamba by’umwihariko

Nkuko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere giherutse kugaragaza impungenge ko muri iki gihembwe cy’ihinga cy’umuhindo wa 2016 imvura izaba nke henshi mu gihugu hateganyijwe imvura nke ugereranyije n’umwaka ushize biturutse ku miterere yaho hagiye guterwa amashyamba azafasha ibyo bice guhangana n’imihindagurikire y’ikirere by’umwihariko intara y’Iburasirazuba. Aho ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere kivuga ko cyifashishije ibipimo […]