Ibintu 3 bizakwereka umukobwa waryoshya imibonano mpuzabitsina umurebye ku mubiri inyuma

Ntibazakubeshye ngo abakobwa baryoshya imibonano mpuzabitsina kimwe, kuko ntibaremwe kimwe, kandi nanone abo baryohereza ntibakunda bimwe. Gusa nanone ntitwakwirengagiza ko ubumenyi n’uburambe umukobwa abifitemo bushobora kumufasha kuryoshya imibonano, kuko bitewe n’ibyo banyirasenge bamutoje cyangwa se niba yaraganiriye n’abakuze, cyangwa akaba asengera muri ya madini bigisha abakobwa gufata neza abagabo no kubasasira neza, ibi bishobora gutuma […]

Paris: Hagiye kubakwa agace bazajya bidagaduriramo bambaye ubusa

Ubuyobozi bw’umujyi wa Paris mu Bufaransa, bwemeje ko mu mwaka utaha buzubaka agace kazajya gahuriramo abashaka kwidagadura bambaye ubusa. Nk’uko bitangazwa na AFP, ngo ako gace kazaba kwitwa Bois de Boulogne cyangwa Bois de Vincennes, hakazajya hahurira abantu benshi bagamije kwishimisha dore ko mu muco w’Abafaransa ngo banezwezwa cyane no kwambara ubusa. Muri uyu mujyi […]

Mahmoud Abbas uyobora Palestine yitabiriye ishyingurwa rya Shimon Peres

Abakuru b’ibihugu batandukanye ku isi kuri uyu wa gatanu bitabiriye umuhango wo gushyingura Shimon Peres wahoze ari perezida wa Israheli witabye Imana kuwa 28 Nzeri 2016. Mahmoud Abbas uyobora Palestine, igihugu gihora mu makimbirane na Israheli ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye ishyingurwa rye. Minisitiri w’intebe wa Israheli Benjamin Netanyahu mu ijambo yavuze yatangaje ko Shimon […]

Min.Kaboneka yasabye abatuye muri Rubavu gukora nk'uko babyivuga

Francis Kaboneka, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yasabye abatuye akarere ka Rubavu gukora nk’uko babivuga mu kivugo cyabo cy ‘’Inganji” bakanarangwa n’umuvuduko no mu kwesa imihigo, nyuma yo gusubira inyuma mu mihigo 2015/2016. Ibi yabibasabye kuri uyu wa 28 Nzeri 2016 ubwo yabasuraga ari kunmwe na Minisitiri w’Ingabo General James Kabare akaba n’imboni y’Akarere ka Rubavu mu […]

Amoko (Hutu,Tutsi,Twa) mu gihugu cy’u Burundi azasiga iki?

Ibi ni ibikomeje kwibazwaho na benshi, mu gihe muri iki gihugu hakomeje imyigaragambyo imbere y’ibiro by’agashami ka Loni gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, bamagana ibyasohotse muri raporo ko muri iki gihugu hatutumba jenoside. Iyi myigaragambyo kandi ikomeje mu Burundi mu gihe i Geneve mu Busuwisi harimo kubera inama ya 33 y’aka gashami ka Loni, bikaba bikekwa ko […]

John Ndabarasa wayoboraga Sana Radiyo akaburirwa irengero ibye bimeze bite?

Muri Kanama uyu mwaka hasakaye amakuru y’ibura ry’umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa Sana Radiyo John Ndabarasa. Inzego zitandukanye zagize icyo zibivugaho na bamwe mu bagize umuryango we bagaragaza impungenge batewe no kubura k’umuvandimwe wabo bamwe bakanavuga ko afungiwe ahantu hatazwi n’inzego z’umutekano nubwo nta gihamya byose byari ugukekeranya. Umuryango we ukimara kumubura wabimenyesheje urwego rw’abanyamakuru bigenzura […]

Human Right Watch ihangayikishijwe n’ibura ry’umukozi wa FDU Inkingi

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu wa Human rights Watch (HRW) watangaje ko uhangayikishijwe na Iragena Illumine wari umwe mu banyamuryango b’ishyaka rya FDU Inkingi riyobowe na Ingabire Victoire. HRW ikaba ifite impungenge ko yaba yarashimuswe ndetse akanicwa. Mu itangazo ryatanzwe na HRW rivuga ko Iragena ubarizwa mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda amaze […]

Perezida Kagame yihanganishije inshuti n’umuryango wa Shimon Peres witabye Imana

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yihanganishije abaturage bo muri Israel, inshuti n’umuryango wa Shimon Peres witabye Imana, wayoboye iki gihugu kuva muri 2007 kugeza 2014. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yagize ati : “ Umutima wacu ubabaye wihanganishije abaturage ba Israheli ku bw’urupfu rw’umunyapolitiki w’ inararibonye Shimon Peres, Ndetse n’umuryango n’inshuti ze!” […]

Sudani y’Epfo: Umuryango w’Abibumbye wambitse abapolisi b’u Rwanda 29 imidari y’ishimwe

Umuryango w’Abibumbye wambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda 29 bakora imirimo itandukanye irimo ubujyanama mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo mu rwego rwo kubashimira uruhare rwabo mu kugarura amahoro muri iki gihugu kimaze igihe gito kivutse. Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uwo muhango wabaye ku wa 28 Nzeri, Uwungirije Intumwa Idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye; […]