Biratangaje: Umwana w’imyaka 4 mu Burusiya avuga indimi zigera kuri 7 adategwa

Umwana w’imyaka 4 y’amavuko wo mu murwa mukuru w’u Burusiya, Moscow, witwa Bella Devyatkina akomeje kuvugisha abatari bacye nyuma yo kumenya ko uyu mwana yumva akanavuga indimi zigera muri 7; Ikirusiya, Icyongereza, Igifaransa, Icyespanyole, Ikidage, Igishinwa n’Icyarabu kandi ari nako abasha kuzisoma. [ad id=”44145″] Uyu mwana Bella yavuzwe cyane mu itangazamakuru mu Burusiya mu minsi […]

Nigeria ku mwanya wa 3 mu bihugu bifite abashonji benshi ku isi

Igihugu cya Nigeria cyashyizwe ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite abantu bakennye cyane ku isi benshi nyuma y’Ubushinwa n’Ubuhinde [ad id=”44145″] Banki yo mu Busuwisi isanzwe ikora raporo ku mibereho y’abatuye isi igaragaza abakire cyane n’abakene cyane yatangaje ko abakene benshi bo ku isi ari abantu batuye mu bihugu byo muri Aziya no muri […]

Afurika Yunze Ubumwe iratabariza Somalia ku kibazo cya Al Shabab

Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe watangaje ko hagikenewe izindi mbaraga zo kurwanya no kwirukana Burundu abarwanyi ba Al Shabaab mu gihugu cya Somalia bakomeje kwibasira ubuzima bwa benshi. [ad id=”44145″] Nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga wungirije ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri AU Hubert Price, ngo haracyakenewe byibuze abasirikare bagera ku bihumbi 4 byo kongerera amaboko abasanzwe bari muri Somalia, […]

FBI yahagaritse iperereza yakoraga kuri Brad Pitt nyuma yo kuregwa n’umugore we

Ibiro by’igihugu bishinzwe ubugenzacyaha muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI, biratangaza ko nta cyaha bigiye gukurikirana ku mukinnyi wa filimi, Brad Pitt, mu byo yaregwaga kuri umwe mu bana be. [ad id=”44145″] Uyu mukinnyi wa filimi wamamaye akaba aherutse no gutwara igihembo cya Oscar ashinjwa kuba yarafashe nabi umwana we w’umuhungu w’imyaka 15 witwa […]

Umukino wa Rayon Sport na Bugesera FC muri Shampiyona wasubitswe

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Umukino wagombaga kuzahuza ikipe ya Rayon Sport na Bugesera FC kuri uyu wa gatanu mu mikino ya AZAM Premier League ku munsi wayo wa gatandatu wasubitswe bitewe n’uko kuri uwo munsi hazaba ho gahunda yo kubungabunga ibidukikije haterwa ibiti. [ad id=”44145″] Uyu mukino wagombaga kuzaba ku wa […]

Afurika y’Epfo: Impanga 2 z’abakobwa zashyingiranywe n’umugabo umwe

Abakobwa 2 b’impanga z’imyaka 26 y’amavuko bazwi ku mazina ya Owami ndetse na Olwethu Mzazi bakomoka mu gace ka Vosloorus muri Afurika y’Epfo, bashyingiranywe n’umugabo w’imyaka 51 y’amavuko witwa. [ad id=”44145″] Mu kiganiro aba bakobwa bagiranye n’ikinyamakuru “Drum” cyo muri kiriya gihugu batangaje ko kuba bashyingiranywe n’umuntu wenda kubakuba inshuro 2 mu myaka nya pfunwe […]

Abakandida 5 bahatanira kuyobora Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe mu kiganirompaka

Abantu batanu bahatanira gusimbura umuyobozi wa Komisiyo Yunze Ubumwe bazahurira mu kiganirompaka kuwa 09 Ukuboza mbere y’amatora ateganyijwe muri Mutarama 2017. [ad id=”44145″] Afurika Yunze Ubumwe yohereje ubutumire kuri uyu wa kabiri ihamagarira abazahatana muri iki kiganirompaka bazagaragarizamo imigabo n’imigambi bafitiye Afurika Yunze Ubumwe mu gihe bazaba batorewe kuyiyobora. Iyi Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe […]

Mu minsi itarambiranye, igiciro cy’amashanyarazi kigiye kumanuka- Min Musoni James

Minisiteri y’Ibikorwa remezo mu Rwanda yatangaje ko guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2017 igiciro cy’amashanyarazi kizaba cyamaze kugabanuka ku buryo bugaragara bitewe n’imishinga yo kwagura ibikorwa bibyara amashanyarazi biri gukorwa hirya no hino mu gihugu, birimo n’umushinga wo kubyaza nyiramugengeri amashanyarazi uzakorerwa mu karere ka Gisagara mu ntara y’Amajyepfo. [ad id=”44145″] Ibi byatangajwe na Minisitiri […]

Ntuzajya muri Panafricanism uri Umututsi, Umuhutu cyangwa Umutwa — Meya wa Kicukiro

” Ibyo twiyita nta gaciro bifite igihe twumva ko tutashyira imbaraga hamwe nk’abanyarwanda maze tugakorera hamwe; Umunyarwanda mwiza ni uharanira kwirwanira ishyaka, akumva ko agomba kubaho adategereje ubufasha cyangwa ibitekerezo biva mu banyamahanga, ndetse ntiyibone mu ndorerwamo y’Ubuhutu, Ubututsi cyangwa Ubutwa “. Ibi byatangajwe na Meya w’Akarere ka Kicukiro, Dr. Nyirahabimana Jeanne ubwo Akarere ka […]

Abadepite basabye RAB kwivugurura mu mikorere

Abadepite mu nteko ishinga amategeko muri Komisiyo y’Ubuhinzi , Ubworozi n’Ibidukikije basabye ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) kuvugurura imikorere yacyo kugirango kibashe guhaza abanyarwanda batunzwe n’ubuhinzi. Ibi abadepite babisabye ubwo basubiragamo umushinga mushya w’itegeko rigenga imikorere, inshingano n’imiyoborere bya RAB. Depite Ignatienne Nyirarukundo uyobora komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’ibidukikije yavuze ko RAB ifite akavuyo mu […]

Uduhanga n’amagufa by’Abanyarwanda bibitse mu nzu ndangamurage z’u Budage bizacyurwa ryari?

Uduhanga n’amagufa bisaga 1,000 by’abantu bo muri Afurika y’iburasirazuba harimo n’Abanyarwanda byajyanywe mu Budage bigiye gukorwaho ubushakashatsi ku moko mu gihe cy’ubukoloni biracyabitse mu bubiko bwo muri Berlin nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kabiri. [ad id=”44145″] Radio ARD ivuga ko yabonye urutonde rw’ibisigazwa by’abantu bikibitswe na Prussian Cultural Heritage Foundation, ishinzwe gucunga inzu ndangamurage zo […]

Burundi: Hatangajwe abantu 3 bagiye gucukumbura ukuri ku bwicanyi buhabera kuva muri Mata 2015

Akanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu katangaje amazina y’abantu batatu bazaba bagize komisiyo ishinzwe gushakisha no gucukumbura ukuri ku bagize uruhare mu bwicanyi n’iyicarubozo byakorewe abaturage mu Burundi kuva muri Mata 2015. [ad id=”44145″] Itangazo ryashyizwe ahagaragara na perezida w’aka kanama, Umunyakoreya Choi Kyong lim rivuga ko iyo komisiyo izaba igizwe n’abakomiseri batatu […]

RDC: Amerika yasabye Kabila gutumira amadini ya gikirisitu mu biganiro agirana n’abo batavuga rumwe

Leta Zunze ubumwe z’Amerika zasabye Guverinoma ya Kongo gutumira imiryango ifite aho ihuriye n’amadini ya gikirisitu muri kiriya gihugu nk’uko bikubiye mu masezerano aherutse gusinywa, ibi biganiro ngo bikaba bizaganisha ku mahoro ndetse n’umutekano by’abaturage. [ad id=”44145″] Amerika ikomeza ivuga ko amasezerano leta ya Kongo avuga ko igomba kugirana ibiganiro byimbitse biyihuza n’abo mu ishyaka […]

Abana babyawe n'abaperezida bo muri Afurika bamamaye cyane mu itangazamakuru (igice cya Kabiri)

Iki gice cya Kabiri kije nyuma y’icya mbere cyatambutse mu cyumweru gishize kigaragaza amwe mu mateka y’ubuzima bw’abana babyarwa na baperezida bo muri Afurika ariko bakaba baramamaye mu itangazamakuru, hagaragayemo Karim Wade, umuhungu wa Abdoulaye Wade wahoze ari Perezida wa Senegal, Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni wa Uganda na Ridhiwani Jakaya Kikwete, umuhungu […]

Centrafurika: Polisi y’u Rwanda yagiranye Ibiganiro by’amahoro n’abaturage

Ubuyobozi bw’umutwe w’abapolisi bashinzwe kurinda abayobozi bakuru ba Centrafrique no guherekeza ibikorwa bya Loni, ku bufatanye n’ubuhuzabikorwa bw’umutwe ushinzwe kurinda abaturage, ibikorwa remezo no kurinda umutekano Agace ka munani ni nako gaherereyemo ikigo cy’abapolisi b’u Rwanda boherejwe kubungabunga amahoro muri Centrafrique kakaba ariko ari kamwe mu duce turangwamo ibyaha byinshi byiganjemo urugomo, gucuruza no kunywa […]

Turkiya: Leta yirukanye mu kazi abandi bakozi 15,000 biganjemo abasirikare n’abapolisi

Leta ya Turkiya kuri uyu wa kabiri yirukanye mu kazi abakozi basaga 15,000 barimo abapolisi n’abasirikare bashinjwa kuba baragize uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi mu kwezi kwa Nyakanga. [ad id=”44145″] Kuri ubu abakozi basaga 100,000 biganjemo abasirikare, abapolisi, abakora mu butabera no mu rwego rw’uburezi bamaze guhagarikwa mu kazi abandi birukanwa bashinjwa icyo cyaha. Mu […]

Kigali: Babiri bafatanywe amafaranga atandukanye y'amiganano

Niyongombwa w’imyaka 55 y’amavuko na Nyirishema Theoneste w’imyaka 31 y’amavuko bafatiwe mu turere twa Gasabo na Nyarugenge bafite amafaranga atandukanye arimo n’ibihumbi 38 by’amafaranga y’u Rwanda y’amiganano. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali,, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko Niyongombwa we yafatiwe mu kagari ka Nyamabuye, umurenge wa Gatsata, aho […]