Igihugu cya Nigeria cyashyizwe ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite abantu bakennye cyane ku isi benshi nyuma y’Ubushinwa n’Ubuhinde
[ad id=”44145″]
Banki yo mu Busuwisi isanzwe ikora raporo ku mibereho y’abatuye isi igaragaza abakire cyane n’abakene cyane yatangaje ko abakene benshi bo ku isi ari abantu batuye mu bihugu byo muri Aziya no muri Afurika.
Raporo y’iyi Banki igaragaza ko igihugu cya Nigeria gituwe n’abakene bagera kuri miliyoni 35 kikaba ari icya gatatu nyuma y’Ubushinwa bufite abakene miliyoni 72 n’Ubuhinde bufite abakene miliyoni 246.
Ibindi bihugu byatunguwe no kwisanga mu bifite abakene beshi harimo Uburusiya bufite abakene miliyoni 28, Ukraine miliyoni 25 n’Amerika ifite abakene miliyoni 21.
Muri iyi Raporo hagaragaramo ko kuba yaba abakire cyangwa abakene benshi bose ari abatuye mu b’ihugu byo ku mugabane w’Aziya
Ku isi habarurwa abantu bagera kuri miliyoni 33 mu babitsa mu mabanki yo ku isi ari bo gusa bafite amafaranga ari hagati ya miliyoni 1 na 50 z’Amadolari y’Amerika.
[ad id=”44145″]
Abantu 45% by’ababayeho neza ku isi ni Abo muri Amerika, 30 % ni abakomoka mu Burayi naho indi migabane isigaye ikagabana 25% bisigaye.
Abantu 140,900 nibo bonyine ku isi yose bafite amadorari y’Amerika ari hejuru ya Miliyoni 50, muri abo 11,000 ni Abashinwa, 70,400 ni Abanyamerika naho Ubudage bugira abantu 6,100 ku rutonde rw’abaherwe barengeje amadolari 50.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


