Centrafurika: Polisi y’u Rwanda yagiranye Ibiganiro by’amahoro n’abaturage

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’umutwe w’abapolisi bashinzwe kurinda abayobozi bakuru ba Centrafrique no guherekeza ibikorwa bya Loni, ku bufatanye n’ubuhuzabikorwa bw’umutwe ushinzwe kurinda abaturage, ibikorwa remezo no kurinda umutekano
Agace ka munani ni nako gaherereyemo ikigo cy’abapolisi b’u Rwanda boherejwe kubungabunga amahoro muri Centrafrique kakaba ariko ari kamwe mu duce turangwamo ibyaha byinshi byiganjemo urugomo, gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge, ubujura ndetse kakaba gakekwamo abaturage benshi batunze imbunda.
[ad id=”44145″]
Iyi nama yari ifite intego zirimo guteza imbere imibanire myiza hagati y’abaturage batuye ako gace n’abapolisi bahakambitse, kwigira hamwe ibibazo by’umutekano bivugwa muri ako karere, kuzamura isura nziza ya MINUSCA muri ako gace, kurebera hamwe ibibazo by’imibereho myiza y’abaturage no kujya inama ku buryo byakemuka
Atangiza iyo nama umuyobozi wa PSU, ACP Balthelemy Rugwizangoga, yibukije zimwe mu ngingo z’ibanze zikubiye muri manda ya MINUSCA cyane iyo kurinda abaturajye ba Centrafurika ndetse no gufasha Leta yatowe n’abaturage, kugaba ububasha ku butaka bwose bw’igihugu ndetse no guteza imbere uburenganzira bwa muntu.
ACP Rugwizangoga yavuze ko ibyo byashoboka ari uko habayeho imibanire n’imikoranire myiza hagati y’abaturage n’abapolisi cyangwa ingabo za MINUSCA, Yagize ati:” Byazatuma abaturage bisanzura mu kuduha amakuru ku bitagenda cyangwa ibyahungabanya umutekano wanyu aho mutuye kandi mukagira uruhare mu kwicungira umutekano, tugafatanya cyangwa tugakora ibyo mudashoboye.”
ACP Rugwizangoga kandi, yabagiriye inama yo kureba uko bakwishyirira ho gahunda zo kwicungira umutekano bakora amarondo y’abaturage kandi bagasangira amakuru n’amarondo y’abapolisi ba MINUSCA ku cyo bakeka cyose cyahungabanya umutekano.
[ad id=”44145″]
Suzan Arina, yababwiyeko Uhagarariye ubuhuzabikorwa bwa FPU muri MONUSCA agiye kuvugana na bamwe mu bapolisi ba MINUSCA kujya bagira inama zijyanye n’akazi abapolisi b’igihugu cyabo baba kuri za sitasiyo za Polisi muri ako gace, akaba yanabahaye nimero za telefone bazajya bahamagaraho mu gihe bahuye n’ikibazo icyo ari cyo cyose.
Ku ngingo y’ibibazo by’imibereho myiza, Arina yababwiye ko bakwigisha abaturage kwishyira hamwe bakaba bagaragaza ibyo bifuza guterwamo inkunga byihuta.
Abo bayobozi bagaragazako bishimiye MINUSCA binyuze mu bapolisi b’u Rwanda, ko bazajya batanga amakuru ku cyabangamira umutekano wabo kandi ko bagiye gushyira hamwe abantu bashinzwe kuyobora urubyiruko mu gutekereza udushinga tubyara inyungu bakadushyikiriza ababishinzwe muri MINUSCA kugirango babashakire inkunga.
[ad id=”44145″]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *