Ku myaka 32 apima ibiro 500, amaze imyaka 6 atabasha kwivana aho yicaye —AMAFOTO

Juan Pedro Franco, umugabo ukomoka muri Mexico ubu ugiye kubagwa kugirango abashe kwivana aho yicaye, bitangazwa ko ubu afite ibiro bikabakaba 500. Dr Jose Antonio Castaneda, umuganda ushinzwe gukurikirana ubuzima bw’uyu mugabo w’imyaka 32 y’amavuko, avuga ko bamushyize ku ndyo igenwe mbere y’amezi 3 bashaka kuzamubaga kugirango barebe ko umubyibuho wagabanyukaho. [ad id=”44145″] Juan Pedro […]

Papa Fransis asanga ibiyobyabwenge ari isura nshya y’ubukoloni

Ikibazo cy’ibiyobyabwenge ni kimwe mu byugarije isi bikanavugisha benshi mu bakomeye. Umushumba wa kiliziya gatorika ku isi Papa Fransis avuga ko muri iyi minsi ikibazo cy’ibiyobyabwenge kimaze kubata abatari bake akanahera ko akigereranya n’isura nshya y’ubukoloni. Ibi yabitangaje kuwa kane mu mahugurwa ku biyobyabwenge n’uburyo byarwanywa ku isi ; yateguwe n’ishami rishamikiye kuri papa ritanga […]

RDF yatangiye gusimbuza abasirikare bari mu butumwa bw'amahoro Darfur

Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyatangiye igikorwa cyo gusimbuza ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Darfur. Itsinda rya mbere ry’ingabo zo muri Batayo ya 11 y’ingabo zirwanira ku butaka rikaba ryarahagurutse I Kigali kuwa 24 Ugushyingo 2016 rigiye gusimbura bagenzi babo bo muri Batayo ya 59 nayo icyiciro cya mbere […]

Basketball: REG yatunguwe na Patriots iyitwara igikombi kibanziriza shampiyona

Mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, warangiye ikipe ya Basketball y’ikigo gishinzwe gutanga ingufu, REG itunguwe n’ikipe ya Patriots iyitsinda mu minota ya nyuma; umukino warangiye itsinzwe ku manota 75 kuri 76 ya Patriots. Nyuma y’aho ikipe ya Basketball ya REG n’ikipe ya Banki ya Kigali, […]

Uwaje gufatwa mpiri na RDF, yahigiraga kuzaza mu Rwanda nta Mututsi n’umwe ukihaba

Ubwo Gen. James Kabarebe yaganiraga n’abasirikare bari bavuye ku rugamba rwo mu 2009 muri RDC, rwo guhangana n’inyeshyamba cyane cyane iza FDLR, yaberetse umusirikare umwe mu bari barafashwe ngo watangazaga ko azataha mu Rwanda ari uko nta Mututsi n’umwe ukihabarizwa. Gen Kabarebe yanenze imvugo uyu musirikare wari umuvugizi wa FDLR yakoresheje, by’umwihariko ko nubwo yavugaga […]

Gicumbi: Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’abaturage mu gutera ibiti ku musozi wa Rwesero

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yasabye Abanyarwanda kubungabunga amashyamba ari nako bitabira gukoresha biogas kuko ihendutse kurusha gukoresha inkwi kandi ari nako amashyamba abigenderamo. Ibi akaba yabisabye ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Karere ka Gicumbi mu muganda ngarukakwezi wo kuri uyu wa Gatandatu, itariki 26 Ugushyingo, aho bateye ibiti ku musozi wa Rwesero . [ad id=”44145″] […]

Irani: Gariyamoshi zagonganye abantu basaga 40 bahasiga ubuzima

Abantu 44 nibo bamaze gutangazwa ko basize ubuzima mu mpanuka ya gariyamoshi ebyiri zagonganye kuri uyu wa gatanu zigahita zifatwa n’inkongi y’umuriro mu majyaruguru y’igihugu cya Irani. Uretse abapfuye, abandi bagera kuri 82 bakomerekeye bikomeye muri iyi mpanuka ifatwa nk’imwe mu zikomeye za gariyamoshi zibereye muri iki gihugu ; aho 17 muri bo bakomeretse bikomeye […]

Amafoto: I Bujumbura hakozwe imyigaragambyo yamagana iyoherezwa ry’impuguke za Loni

Mu murwa mukuru w’u Burundi, Bujumbura, kuri uyu wa Gatandatu, itariki 26 Ugushyingo, 2016 hazindukiye imyigaragambyo yo kwamagana icyemezo cy’akanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu k’Umuryango w’Abibumbye, cyo kohereza izindi mpuguke 3 zo gucukumbura ukuri ku byaha byakorewe mu Burundi kuva muri Mata 2015. [ad id=”44145″] Iyi myigaragambyo ikaba yahamagajwe nyuma y’aho minisitiri ushinzwe uburenganzira bwa […]

Imirimo yo kubika ku buryo bw’ikoranabuhanga inyandiko za Gacaca irarimbanyije

Nyuma y’uko Inkiko Gacaca zisoje imirimo yazo mu 2012, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yahawe inshingano zo kubika neza inyandiko z’izo nkiko. Ku bwa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, izo nyandiko zifite akamaro gakomeye: zizatuma amateka atibagirana kugira ngo n’abazaba batuye u Rwanda n’isi ejo hazaza bazamenye uko Jenoside yakorewe Abatutsi yagenze, zirafasha mu […]

USA: Abimukira bari kwinjira mu bwinshi batanguranwa nuko Trump atangira imirimo ye

Inzego za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikurikirana ibibazo by’impunzi n’abimukira bihanganye n’abimukira bari kwinjira muri iki gihugu ku bwinshi mu buryo bunyuranyije n’amategeko batanguranwa n’uko perezida Donald Trump atangira akazi ke. [ad id=”44145″] Izi nzego ziratangaza ko aba bimukira bari gutanguranwakugirango mu kwezi kwa mbere babe baramaze kugera ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe […]

Imiryango yigenga ikomeje gusaba leta kugenera udukingirizo abanyeshuri

Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ni bamwe mu bakomeje kugarukwaho mu batwara inda zitateganyijwe ku bwinshi ahanini bitewe no kudasobanukirwa ubuzima bw’imyororokere abandi bakabiterwa no kubura udukingirizo hafi yabo tubafasha mu gihe bananiwe kwihangana n’ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro. Nubwo leta yashyizeho gahunda zitandukanye zo guhangana n’icyorezo cya virusi itera SIDA hashyirwaho udukiyosike dutangirwamo udukingirizo […]

Putin yatumye umukinnyi wa filimi Steven Seagal afata ubwenegihugu bw'u Burusiya

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya kuri uyu wa Gatanu, yashyikirije umukinnyi wa filimi w’Umunyamerika, Steven Seagal, passport y’u Burusiya mu rwego rwo kugaragaza umubano mwiza ukomeje hagati y’aba bagabo nubwo ibihugu byabo birebana ay’ingwe. [ad id=”44145″] Steven Seagal ni umwe mu bakinnyi ba filimi n’abakina imikino itandukanye bafashe ubwenegihugu bw’u Burusiya barimo Umukinnyi wa filimi […]

Birangiye Nahimana Thomas na bagenzi be bikubuye basubira aho bari baturutse

Padiri Thomas Nahimana na bagenzi bayoboye ishyaka Ishema, bari bafashe urugendo rugana i Rwanda bagera muri Kenya bakabura ibyangombwa bibemerera kurugeramo, birangiye bikubuye basubira aho bari baturutse. Aganira na BBC, Nahimana yatangaje ko bafashe umwanzuro wo kuva ku kibuga cy’indege cya Jommo Kenyatta, i Nayirobi bagasubira mu bihugu bavuyemo ku bw’inyugu z’igihugu cya Kenya. [ad […]

Fidele Castro, umubyeyi w’impinduramatwara muri Cuba yitabye Imana ku myaka 90

Fidele Castro, Umubyeyi w’Impinduramatwara muri Cuba yitabye Imana kuri Uyu wa gatandatu, itariki 26 Ugushyingo 2016 ku myaka 90 y’amavuko nk’uko aya makuru amaze kwemezwa na televiziyo y’iki gihugu. [ad id=”44145″] Fidele Castro yategetse Cuba nk’igihugu gitegekwa n’ishyaka rimwe hafi igice cy’ikinyejana mbere yo guha ubutegetsi umuvandimwe we, Raul Castro mu 2008. Abamushyigikiye bamushimiraga kuba […]

“Ndi Umunyarwanda” izafasha kumvikanisha “ndi Umunyafurika” muri Muhanga

Abaturage bo mu Karere ko Muhanga baravuga ko gusobanukirwa na gahunda ya ndi umunyarwanda bizoroshya kumvikanisha gahunda ya “ndi umunyafurika” (Panafrikanism). [ad id=”44145″] Gahunda ya Panafricanism cyangwa se “Ndi umunyafurika”, iteganywa n’inama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika ikaba ifite intumbero kugera mu mwaka wa 2060, aho bitenyijwe ko Afurika yazaba ifite impirimbanyi ziharanira ukwishyirahamwe k’umugabane wose. […]

Musanze: Abagore batatu bafatanwe magendu n’ ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Musanze ku wa 23 Ugushyingo yafatanye abagore batatu magendu n’inzoga zitemewe mu Rwanda. [ad id=”44145″] Abafashwe ni Diane Uwineza, Solange Nyiramagaju na Chantal Nyiranzira. Bafatiwe mu murenge wa Musanze bafite amacupa 291 y’amavuta y’ubwoko butandukanye akoreshwa mu guteka, ibibiriti 1700 n’amapaki 264 y’inzoga z’amoko atandukanye zitemewe kunyobwa no gucuruzwa […]