Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya kuri uyu wa Gatanu, yashyikirije umukinnyi wa filimi w’Umunyamerika, Steven Seagal, passport y’u Burusiya mu rwego rwo kugaragaza umubano mwiza ukomeje hagati y’aba bagabo nubwo ibihugu byabo birebana ay’ingwe.
[ad id=”44145″]
Steven Seagal ni umwe mu bakinnyi ba filimi n’abakina imikino itandukanye bafashe ubwenegihugu bw’u Burusiya barimo Umukinnyi wa filimi w’Umufaransa, Gerard Depardieu wabufashe mu 2013 n’umuteramakofe, Roy jones Jr. wabufashe mu 2015.
Video igaragara kuri youtube Steven Seagal arahirira kuba Umurusiya avuga mu kirusiya yavugishije abatari bacye ariko nyamara ngo umubano wa Steven Seagal na putin umaze igihe.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Burusiya, RT, mu 2013, Steven yise Putin umwe mu bayobozi bakomeye bakiri bazima ngo niba atari nawe wa mbere.
Bimwe mu bintu bivugwa bihuza aba bagabo hario kuba bombi bakunda imikino njyarugamba (Martial arts) no kuba batemera ukuntu ibihugu byo mu burengerazuba binenga u Burusiya.
[ad id=”44145″]
Steven Seagal guhera kuri uyu wa Gatanu akaba afite ubwenegihugu bubiri nyuma y’aho yemereye kwakira passport nshya y’u Burusiya.
Perezida Putin ku rundi ruhande nk’uko Reuters ivuga, yashimiye Steven seagal wemeye ubwenegihugu bw’u Burusiya agira ati: “ Ndifuza kugushimira no kugaragaza icyizere ko iyi ari indi geste ishobora kuba ikimenyetso cyo gusubiza mu buryo imibanire y’ibihugu byacu byombi ,” Steven Seagal nawe yahise asubiza mu Kirusiya agira ati: “ Spasibo Bolshoye ,”, bisobanuye ngo: “ Murakoze cyane ”. Perezidansi y’u Burusiya, Kremlin, ikaba yari yatangaje ko Steven Seagal yahawe ubwenegihugu bw’u Burusiya mu ntangiriro z’uku kwezi.

Steven Seagal bivugwa ko nyirakuru avuka mu mujyi wo mu burasirazuba bw’u Burusiya witwa Vladivostok, yakunze kujya akorera ingendo zitavuzweho rumwe mu Burusiya, nk’aho mu 2013 yabonanye n’umuyobozi wa Chechnya, Ramzan Kadyrov.
Mu 2014, yiyunze ku itsinda ry’abatwazi ba moto bashyigikiye Putin mu isiganwa ryabereye mu ntara ya Crimea iherutse kwigarurirwa n’u Burusiya.
[ad id=”44145″]
Mu 2015 BuzzFeedNews yatangaje ko Putin yegereye Steven seagal akamusaba kumugira amabasadaeri w’icyubahiro muri Amerika mu rwego rwo guteza imbere imibanire y’ibihugu byombi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


