Juan Pedro Franco, umugabo ukomoka muri Mexico ubu ugiye kubagwa kugirango abashe kwivana aho yicaye, bitangazwa ko ubu afite ibiro bikabakaba 500.

Dr Jose Antonio Castaneda, umuganda ushinzwe gukurikirana ubuzima bw’uyu mugabo w’imyaka 32 y’amavuko, avuga ko bamushyize ku ndyo igenwe mbere y’amezi 3 bashaka kuzamubaga kugirango barebe ko umubyibuho wagabanyukaho.
[ad id=”44145″]
Juan Pedro ngo yavutse afite 3,4kgs, ku myaka 17 yapimaga 230Kgs, kuri ubu ku myaka 32, apima 500Kgs.

Mu gihe yiteguye kubagwa, avuga ko ikizakurikira ari ukwihagurutsa aho yicaye akagenda, kuririmba no gucuranga gitari.

Ikinyamakuru DM dukesha iyi nkuru, gitangaza kandi ko mu gihugu cya Mexico hagaragara abantu benshi ku isi ubu bugarijwe n’umubyibuho ukabije ndetse n’abarwaye uburwayi bwa diabete.

[ad id=”44145″]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@Bwiza.com


