Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 50
Igenzura ry’imikoreshereze y’imitungo ryakozwe n’akarere ka Nyamasheke ryatumye hafatwa abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bakekwaho kunyereza amafaranga agera kuri miliyoni 58 z’amafaranga mu bigo bari babereye abayobozi. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yagize ati:”Igenzura ryashyizweho n’akarere rigamije kumenya imikoreshereze y’amafaranga ahabwa ibigo by’amashuri , niryo ryatumye abayobozi b’ibigo […]
Abantu barenga 1/2 cy'Abanya-Iran baje gusezera kuri Akbar Hashemi Rafsanjani (AMAFOTO)
Akbar Hashemi Rafsanjani wahoze ari perezida wa Iran yapfuye ku wa 08 Mutarama 2017, uyu mugabo utatinyaga kunenga umukuru wa Iran wamusimbuye mu ruhame yashinguwe kuri uyu wa 10 Mutarama 2017. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ishyingurwa ry’uyu mugabo wapfuye afite imyaka 83 kuko yavutse ku wa 25 Kamena 1934 , yasize umugore we witwa Effat Marashi bashakanye […]
Amafoto: Ibikorwa by'ingenzi byagezweho na Polisi y'u Rwanda mu 2016
Mu mwaka wa 2016, Polisi y’u Rwanda yakoze ibikorwa bitandukanye bijyanye n’inshingano zayo zo kubungabunga no gusigasira umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo; ibyo bikaba byaragize uruhare runini mu guteza imbere ibikorwa by’ishoramari ndetse n’iterambere muri rusange. Yabigezeho kubera gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje gukora mu mwaka wa 2016; hakiyongeraho imikoranire myiza n’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa bayo mu gukumira […]
FIFA yongereye umubare w'amakipe azajya yitabira igikombe cy’isi
Inama ya Federation y’umupira w’amaguru ku isi FIFA kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Mutarama 2017 yemeje ko amakipe azajya yitabira igikombe cy’isi abomba kuva kuri 32 kugeza ku makipe 48 muri 2026. Iyi nama yemeje ibi mu rwego rwo kongera umubare w’amakipe yitabiraga iri rushanwa bityo hakaba hari amahirwe ko n’ibindi bihugu bitajyaga […]
Imyitozo y’amaraso mashya mu gisirikare cy’u Burundi-AMAFOTO
Hashize iminsi humvikana isezererwa rya bamwe rya hato na hato mu gisirikare cy’u Burundi, ubu ni nako hinjizwa amaraso mashya ku rwego rwo hasi na ofisiye. Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rwa Willy Nyamitwe, umuvugizi wa Perezida akanashingwa itangazamakuru muri Perezidansi, yatangaje ko imyitozo yatangiye. Ati:“Urubyiruko rwemewe nk’abakandida (sous officier) batangiye imyitozo yabo mu […]
Amafoto: Minisitiri Niyonkuru uherutse kwicwa mu Burundi yasezeweho bwa nyuma
Minisitiri Emmanuel Niyonkuru uherutse kwicwa n’abantu bitwaje intwaro yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Kabiri, itariki 10 Mutarama 2017, aho uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye mu Burundi barimo perezida Nkurunziza, abahagarariye ibihugu byabo ndetse na guverineri wa Kivu y’Amajyepfo. Mu ijambo yavugiye aho, visi perezida wa mbere w’u Burundi, Gaston Sindimwo yibukije abishe nyakwigendera ko […]
Ubuhinde bwahaye u Rwanda impano ya toni 100 z’imiti (AMAFOTO)
Ibikubiye mu biganiro byahuje perezida Kagame na minisitiri w’intebe w’Ubuhinde basezeranye imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi ndetse ukanaguka ukagera ku mugabane w’Afurika wose muri rusange, byabereye mu mu ruzinduko umukuru w’u Rwanda n’itsinda bajyanye bakomereje kugirira muri iki gihugu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ubuhinde bwesezeranyije u Rwanda kunoza umubano w’ibi bihugu byombi mu buryo buruse uko byari […]
Buri cyiciro cy’amashuri mu Rwanda gitakaza abasaga ½ cy’abagitangiye
Uko umwaka ushira undi ugataha, niko abana bavuka biyongera. Ni nako kandi abatangira amashuri abanza n’ayisumbuye biyongera. Nyamara nk’uko imibare ibigaragaza, abatangira amashuri bagenda batakara, ku buryo abayarangiza bangana na ½ cy’abayatangiye. Uko imibare iteye: Mu mashuri abanza 2010, abanyeshuri bari 2 299 326 naho mu yisumbuye 2010 bari 425 587. Nyuma y’imyaka 5, abagera […]
Ngororero:Akarere karahakana guhemba indaya buri kwezi
Akarere ka Ngororero kari mu bihe bitoroshye byo kurwanya no guca uburaya bwamaze kuba icyorezo no mu bana b’imyaka 15 muri imwe mu mirenge ikagize, ariko na none karahakana ikitwa igihembo abaturage bavuga ko kigenerwa indaya buri kwezi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nk’uko bitangazwa na Kuradusenge Janvier umuyobozi w’akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imirebereho myiza, avuga ko […]
Ese impenure zaba arizo zitera abapasiteri gusambanya abakobwa n’abagore b’abandi?
Mu nkuru y’ubushize yibandaga ku muco mubi ubu benshi bagaya wa delivuransi, ikorwa na bamwe mu bashumba b’amatorero bagamije kunezeza imibiri yabo, bakabeshya abagore n’abakobwa ko barimo kubasengera banabavanaho imivumo n’indi myuka mibi ariko bikarangira bashatse kubasambanya cyangwa bikanaba (ingero nyinshi zirahari). Ubu noneho ikindi kintu usanga cyaradutse mu nsengero za gikiristo, ni imyambarire ya […]
Bimwe mu byo u Rwanda, u Burundi n’isi yose bazibuka kuri Barack Obama
Barack Hussein Obama yatorewe kuyobora Amerika kuva mu mwaka wa 2008, ubu asigaje iminsi itageze ku icumi ngo ave ku butegetsi kuko azavaho ku wa 20 Mutarama 2017, nyuma y’uko arangije manda ebyiri zemerewe umukuru w’Amerika mu itegeko nshinga ry’iki gihugu. Mu gihe cy’imwaka 10 Obama amaze ku butegetsi yakoze ibintu bitandukanye byagiye bigarukwaho mu […]
Uganda: Umuririmbyi Sharon mu rukundo n’umugabo w’Umunyarwanda
Umuririmbyikazi wo mu gihugu cya Uganda Sharon aravugwaho amakuru kuba ashaka gutandukana n’umugabo we basanganywe agakorana ubukwe n’umugabo usanzwe ufite umugore, uwo mugabo akaba afite inkomoko yo mu Rwanda ariko akaba aba muri Uganda. Uyu muririmbyi wari unafitanye umushinga w’ubukwe vuba na Ronnie Mulindwa yatangaje ko bwahagaze ndetse akaba ari mu rukundo n’undi mugabo w’umunyarwanda […]
USA mu bwoba mu gihe Koreya ya Ruguru yitegura kugerageza missiles zambukiranya imigabane
Kuri iki Cyumweru gishize Koreya ya Ruguru yatangaje ko ishobora kugerageza igisasu cya missile gifite ubushobozi bwo kwambukiranya imigabane, Intercontinental Ballistic Missile (ICBM) mu cyongereza, igihe cyose n’ahantu hose Kim Jong Un azahitamo, ishimangira ko ibi byose ari ingaruka za politiki mbi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. “ICBM izoherezwa igihe cyose n’ahantu hose hazagenwa […]
Ku nshuro ye ya mbere Christiano Ronaldo yerekanye umukunzi we mu ruhame
Mu muhango wo guhemba umukkinnyi w’umwaka nk’igihembo cyahoze ari icya Ballon d’or ku mukinnyi wahize abandi ku mugabane w’u Burayi, umukinnyi Christiano Ronaldo yagaragaye bwa mbere ari kumwe n’umukunzi we Georgina Rodriguez ndetse amwerekana mu ruhame. Byari ibyishimo bidasanzwe ku mukinnyi wa Real Madrid C Ronaldo n’inshuti ze ndetse n’umuryango ubwo yahigaga ku nshuro ya […]
Jeannette Rwigema ni umwe mu bagaragaye mu baje kwakira umugogo w’umwami
Madamu Jeannette Rwigema, umufasha wa nyakwigendera Fred Rwigema, intwari y’u Rwanda mu cyiciro cya mbere kizwi nk’Imanzi, ni umwe mu bantu baje ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kwakira umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa kuri uyu wa Mbere nyuma gato ya saa sita z’amanywa. Kuri uyu wa Mbere ku isaha ya saa sita na mirongo […]
Impinduka mu gisirikare cya Uganda, Maj.Gen Muhoozi yagizwe umugaba mukuru w’ingabo
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yahinduye ubuyobozi bw’ingabo uwari umugaba mukuru w’ingabo, Gen. Katumba Wamala amugira umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’imirimo, naho Maj. Gen. David Muhoozi aba ari we agira umugaba mukuru w’ingabo. Izi mpinduka zatangajwe kuri radio y’igihugu bwoherejwe na perezida Museveni, akaba n’umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo mu ijoro ryakeye kuri uyu wa […]
Uganda: Umugabo yategetse ko bamuhambana amafaranga yo guha Imana nka ruswa
Umugabo witwa Charles Obong w’imyaka 52 y’amavuko akaba umukozi muri Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo mu gihugu cya Uganda aravugwaho amakuru adasanzwe yo guhambanwa amafaranga asaga Miliyoni 200 z’Amashilingi ya Uganda ngo azayashyire Imana. Uyu mugabo watangaje abantu benshi yatangaje ibi mbere y’uko apfa, asaba ko hari amafaranga agomba kuzashyira Imana mu rwego rwo kugira […]
Kigali: Bane bafunzwe bazira ubufatanyacyaha mu bujura bw’inzitiramibu
Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali ifunze abantu bane barimo Umujyanama w’ubuzima bakekwaho ubufatanyacyaha mu bujura bw’inzitiramubu zigenewe abaturage mu rwego rwo kurwanya Malariya. Abakekwaho iki cyaha ni Karigirwa Claudine, wari Umujyanama w’ubuzima mu murenge wa Ndera; akaba ndetse ari we wari ushinzwe kuziha abaturage mu murenge wa Ndera, Umurerwa Jacqueline, n’abacuruzi babiri; ari […]