Gen Makenga waburiwe irengero bivugwa ko yaba yararashwe

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda, ryagaragazaga ko hari bamwe mu barwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda guhera ku itariki ya 29 Mutarama 2017. Bitangazwa ko bahahungiye nyuma y’imirwano itoroshye yari yabahuje n’igisirikare cya Congo, aho gikomereje kubahata igitutu bafata iya mbere barahunga. Bitangazwa ko iyi mirwano hagati ya FARDC na M23 […]

Umugabo umwe ntiyarakibasha kumuhaza mu buriri none ubu arara hagati ya babiri akanyurwa

Jack Chako ni umugore w’imyaka 38 y’amavuko ukomoka muri Zimbabwe, avuga uburyo afite abagabo babiri babana mu nzu imwe, nta gutikura kuba hagati yabo cyangwa gufuha, ikimunezeza ni uko bose abasha kubahaza mu buriri. Umugabo umwe yitwa Michael Hwita undi ni Liford Chimoto, ufatwa nk’umukuru w’umuryango ni uyu mugore Chako. Asobanura uburyo babanye muri aya […]

Mu izina rya Perezida Kagame mfunguye ku mugaragaro Dove Hotel ya ADEPR- PM Anastase Murekezi

Minisiti w’Intebe, Anastse Murekezi, ibi yabitangaje ubwo yafunguraga ku mugaragaro Dove Hotel y’itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR), yubatswe ku Gisozi, akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Umuhango wo gutaha iyi Hotel wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2017, Minisitiri w’Intebe akaba ari we wari umushyitsi mukuru mu izina ry’umukuru w’igihugu. […]

Polisi y’u Rwanda n’abahanzi nyarwanda biyemeje ubufatanye mu gukumira ibyaha

Polisi y’u Rwanda n’abahanzi nyarwanda bibumbiye mu ihuriro ryabo ryo kuba ba Ambasaderi mu gukumira ibyaha basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bikorwa bitandukanye bigamije kubungabunga umutekano w’abaturage no kugira uruhare muri gahunda za Leta z’iterambere ry’abaturage. Aya masezerano ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda yashyizweho umukono na Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa ushinzwe ishami […]

Perezida Dos Santos wa Angola yemeye kurekura ubutegetsi

Uyu mugabo uyoboye Angola imyaka 37 ngo azaba yaravuye ku butegetsi mbere y’uko amatora ya 2018 agera. Ibi ni ibyatangajwe na Radio ya Leta, nayo ibikuye ku muyoboke w’ishyaka MPLA. Kuva mu 1979 ayobora, ubu ku myaka 74 niwe wa kabiri mu bayobozi barambye ku ngoma, nyuma ya Theodoro Obiang Nguema Mbassogo wa Guinea. Ingoma […]

Wenger ahangayikishijwe n’uko Arsenal na Chelsea byesurana Ramsey na Giroud badahari

Mu gihe habura amasaha make ngo ikipe ya Arsenal na Chelsea byesurane, umutoza Wenger wa Arsenal yatangaje ko ari impagarara kuri we bitewe n’abakinnyi be 2 bari mu mvune. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare, Wenger yagize ati: “Ndatekereza ko tudafite Ramsey, na Giroud ari mu igeregeza, Geroud yakabaye […]

Ingingo y’ubuyobozi bw’urugo irateza agasigane n’ibihombo mu miryango

Itegeko rishya no 32/2016 rigenga abantu n’umuryango rivuga ko umugabo n’umugore bombi ari abatware b’urugo, bitandukanye n’ibyari bimenyerewe ko ubutware bw’urugo ari ubw’umugabo. Ku ngingo yaryo ya 209, hari abaturage basanga izateza agasigane mu muryango, nako kakagira ingaruka ku buzima bw’abawugize. Mu kiganiro Isanzure cya RCRN(Umuyoboro w’amaradiyo y’abaturage) cyo kuwa 29 Mutarama 2107, abagikurikiye bavuga […]

Kicukiro: Inzego z’Umutekano zasabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Inzego z’Umutekano mu Karere ka Kicukiro zasabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha hagamijwe kurushaho kubungabunga no gusigasira umutekano w’abantu n’ibyabo. Ubu butumwa bwatanzwe ku itariki 3 z’uku Kwezi n’Umuyobozi w’aka karere, Dr Nyirahabimana Jeanne ubwo yatangizaga ku mugaragaro umwiherero w’iminsi ibiri w’abagize Inzego z’umutekano muri aka karere ubera mu kagari ka Kabeza, ho mu murenge […]

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 03/02/2017

None ku wa Gatanu, tariki ya 3 Gashyantare 2017, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. Inama y’Abaminisitiri yatangiye yishimira icyizere Abakuru b’Ibihugu b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bongeye kugaragariza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME, bahereye kuri gahunda y’ivugurura ry’uwo Muryango yabagejejeho ubwo bari […]