Musanze: Umuyobozi w’akarere arakangurira abaturage kwirinda icyahungabanya umutekano
Umuyobozi w’akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascene, arasaba abaturage b’akarere abereye umuyobozi gukorera hamwe mu kumenya no gutungira agatoki inzego z’umutekano ikintu cyose babona cyahungabaya umutekano bafite. Arabasaba kandi ko gahunda yo kwicungira umutekano hagamijwe kwirinda no gukumira ibyaha bayishyira muri gahunda zabo za buri munsi zo kwiteza imbere, bagahora bari maso kandi bakagira amakenga […]
Pedro Someone yesheje umuhigo mu ba mbere nyuma yo kuva mu Itorero- VIDEO
Muri Nzeli umwaka ushize nibwo abahanzi n’abandi bafite icyo bahuriraho n’umuziki mu Rwanda bitabiriye Itorero ryabereye i Nkumba mu karere ka Burere, Intara y’Amajyaruguru. Mu nyigisho bahawe zirimo n’izo gukunda, aba bahanzi banibukijwe ko ari byiza kandi bikaba n’iby’agaciro ko ibihangano byabo byajya byibanda ku muco Nyarwanda aho gukopera iby’ahandi, bakibanda kuri gakondo. Ni muri […]
Uganda yijeje impunzi z'Abarundi ko ntawuzazicyura ku ngufu kandi izakomeza kubaha ubuhungiro
Nyuma y’aho minisitiri ushinzwe ibibazo byo mu gihugu imbere w’u Burundi, Pascal barandagiye agiriye uruzinduko muri Uganda agiye gusaba impunzi z’Abarundi ziriyo gutaha ndetse akagirana ikiganiro n’itangazamakuru ku biro bya minisitiri w’intebe ari kumwe na minisitiri ushinzwe impunzi mu nshingano ze, guverinoma ya Uganda yasohoye itangazo kuri uyu wa Gatanu rivuga ko nta mpunzi y’Umurundi […]
Menya bimwe mu bikubiye mu kiganiro Perezida Trump yagiranye n’itangazamakuru
Kuri uyu wa kane tariki ya 16 Gashyantare 2017, Prezida wa Reta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru batandukanye bo muri kiriya gihugu ku nshuro ye ya mbere kuba yakwicra ku ntebe y’ubutegetsi. Muri iki kiganiro, Perezida Trump yagarutse kuri bimwe mu byo amaze kugeraho kuva ageze ku buyobozi, anenga abamuvuga nabi […]
Abagize inzego z’umutekano za Sudani y’Epfo bugarijwe bikomeye n’icyorezo cya sida
Ikibazo cy’ubwandu bw’icyorezo cya Sida biravugwa ko cyugarije bikomeye abagabo n’abagore bo mu gisirikare n’indi mitwe ya gisivili y’ubwirinzi muri Sudani y’Epfo. Brig Gen. Majok Kuol akaba yagaragaje izi mpungenge avuga ko ari ikibazo gikwiye guhagurukirwa mu rwego rwo gukiza ubuzima. Brig. Gen. majok yagize ati: “ Mu Ukwakira kugeza mu Ugushyingo umwaka ushize, twapimye […]
Ibibazo 10 benshi bibaza ku kunyara k’umugore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina (igice cya 3)
Iki ni igice cya Gatatu, kigizwe n’ikibazo cya 3 abasomyi ba Bwiza.com babajije ku kunyara k’umugore. Ikibazo: Ese umugore abasha kunyara akizihirwa iyo ameze ate mu mubiri? Iki kibazo benshi bakisubiza, kuko burya uretse no kuba wanyara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina no kuyikora ubwabyo ntibiba byoroshye iyo uyikoze wumva utameze neza mu mubiri. Ntiwaryoherwa nayo […]
Nyamurinda Pascal niwe watorewe kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali mushya
Kuri uyu wa Gatanu mu cyumba cy’inama cy’Umujyi wa Kigali habaye amatora y’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wagombaga gusimbura Monique Mukaruliza uherutse guhindurirwa inshingano. Nyamurinda Pascal akaba ari we watorewe kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali mushya. Abakandida babiri nibo bahataniraga uyu mwanya w’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ari bo; Nyamurinda Pascal na Umuhoza Aurore. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Bwana […]
Ruswa yazamutseho 6.9% muri 2016 ivuye kuri kuri 17.5% muri 2015 mu Rwanda
Umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda (Transparent International Rwanda) uratangaza ko ikibazo cya ruswa ari ikibazo gikwiye gushakirwa umuti ukaze kuko gikomeje kugenda gifata indi ntera umunsi ku wundi nubwo ingamba zo kuyirwanya na zo zifatwa uko bukeye n’uko bwije. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Bimwe mu byagaragaye mu bushakashatsi bwakozwe n’uyu muryango ubwo haganirwaga ku ngamba zo […]
Col Gaddafi yishwe urw’agashinyaguro, Ese abaperezida ba Afurika yafashije bo bamwituye iki?
Iyo usubije amaso inyuma, ukareba amateka ya Afurika mu ntambara zayo zo kwigobotora ba mpatsibihugu ndetse no kuvanaho ingoma z’Abanyagitugu, usanga Perezida Gaddafi wishwe yitwa umunyagitugu hari ubwoko bw’Imana bwinshi yagiye arokora. Iyicwa rya Kadhafi ryateye benshi agahinda, ni nabwo abaturage ba Libya babonye akamaro yari abafitiye mu gihe yishwe ashinjwa kuyoboza igitugu no kugundira […]
Miliyari 68 zigiye gukoreshwa mu gukundisha Abanyarwanda umuco wo gusoma ibitabo
Leta y’u Rwanda iratangaza ko igihe gukundisha abanyarwanda umuco wo gusoma ibitabo by’ikinyarwanda hibandwa ku bakiri bato, iyi gahunda ikaba izatuma byibuze abana basaga Miliyoni 1 bazaba bamaze gufashwa muri ubu buryo mu gihe cy’imyaka 4 iri imbere. Ibi ni ibyatangajwe ku munsi w’ejo tariki ya 16 Gashyantare 2017, ubwo hatangizwaga uyu mushinga wo gutera […]
Ukumira ibyaha kuko wamenye umugambi wo kubikora – CP Emmanuel Butera
Komiseri ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda no kugarura ituze, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera yabwiye abagize Komite zo kubungabunga umutekano bo mu karere ka Rwamagana ko gusesengura amakuru bahawe no kuyaha izindi nzego zibishinzwe ku gihe ari ingenzi mu kurwanya ibyaha. Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abo mu murenge wa Nzige 82 ku […]
Ubugingo bwejejwe ni ubuhe?
1Abatesalonike 5:23 “Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu, n’ubugingo, n’umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza.” *1.Kwezwa kuvugwa mu byanditswe byera ni ukw’impagarike yose, umwuka n’ubugingo n’umubiri.* -Kwezwa biza buhoro buhoro. Tubona izo ntambwe umuntu agenda atera mumagambo ya 2Petoro 1:5-8 -Iyo niyo nzira tubasha kumenyeramo neza yuko tutazacumura na […]
USA: Trump yavuze ko yarazwe na Obama ibibazo byinshi anikoma itangazamakuru
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump kuri uyu wa kane tariki ya 16 Gashyantare 2017, yagiranye ikiganiro cya mbere n’itangazamakuru cyamaze isaha n’iminota cumi n’itanu, aho yaritangarije byinshi amaze gukora mu kwezi kumwe amaze ku butegetsi ariko aranaryikoma. Mu byo yatangarije abanyamakuru, Trump yagarutse ku bijyanye no kwitandukanya n’amasezerano y’ibihugu bihurira ku […]
Burundi: Nubwo leta ivuga ko yanze kwitabira ibiganiro n’ubundi ntiyari yabitumiwemo
Mu gihe leta y’u Burundi kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko itazitabira ibiganiro biyihuza n’abatavuga rumwe nayo, umuhuza muri ibi biganiro, Benjamin Mkapa we yatangaje ko n’ubundi itari yabitumiwemo. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, itariki 16 Gashyantare ubwo byari biteganyijwe ko ibi biganiro bitangira, umuhuza yabanje guhura n’abahoze ari ba perezida: Sylvestre Ntibantunganya, […]
88,41% by'abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye babitsinze neza
Kuri uyu wa kane, itariki 16 Gashyantare, nibwo Ministeri y’uburezi yashyize ahagaragara amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2016 mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, ni ukuvuga ay’abize amasomo rusange, abize imyuga n’ubumenyingiro ndetse n’abize uburezi. Aya manota yashyizwe ahagaragara yerekana impuzandego ku mitsindire hagati y’abakobwa n’abahungu ku byiciro bitandukanye by’abakoze. […]