Nyamurinda Pascal niwe watorewe kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali mushya

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu mu cyumba cy’inama cy’Umujyi wa Kigali habaye amatora y’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wagombaga gusimbura Monique Mukaruliza uherutse guhindurirwa inshingano. Nyamurinda Pascal akaba ari we watorewe kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali mushya.

c43abo0xaaurot7

Abakandida babiri nibo bahataniraga uyu mwanya w’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ari bo; Nyamurinda Pascal na Umuhoza Aurore.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

c427pnowcaeswyx

Bwana Nyamurinda Pascal yari asanzwe ari Umuyobozi w’ikigo gishinzwe indangamuntu (NIDA) kuva mu 2007 ubwo wari umushinga NID (National ID Project), akaba aherutse gukurwa kuri uyu mwanya n’inama y’abaminisitiri yo kuwa 03 Gashyantare 2017.

c423stswqaaluvo

Naho Madamu Umuhoza Aurore bari bahanganye, yari umuhuzabikorwa wungirije w’inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Nyarugenge (CNF).

c43lk3nwqae-g9y
Nyuma yo gutsinda amatora Umuyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamurinda yahise arahirira inshingano ze

 
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *