Ngororero : Amabuye y’ubwoko bwa Améthyste buhanganishije abacukuzi na ba nyir’ubutaka

Ubucukuzi butemewe bw’ibuye rifite ibara y’ubururu bajya gusa na move (mauve) bumaze ibyumweru bike butangiye mu karere ka Ngororero, mu murenge wa Kavumu, mu tugari twa Tetero na Rugeshi. Amakuru atangwa n’abahatuye, avuga ko hari abacukura aya mabuye mu buryo bunyuranije n’amategeko. Abo barimo abanyarwanda n’abarabu bakomoka muri Sri-Lanka: Mohamed Jamaldeen Mohamed Jawsar na Mohamed […]

Ku myaka 99, umukecuru yisabiye kwambikwa amapingu no gufungwa

Umukecuru Annie w’imyaka 99 y’amavuko ukomoka mu mujyi wa Nimègue mu gihugu cy’u Buholandi yasabye inzego z’umutekano ko zimwambika amapingi ndetse akajya no mu buroko mu rwego rwo kugera ku ndoto ze. Uyu mukecuru avuga ko yari afite indoto zo gukandagira mu munyururu cyangwa ahandi hantu hanafungirwa abantu by’agateganyo ariko by’umwihariko ngo akaba ashaka amafoto […]

Impanuro za perezida Kagame ku munsi wa nyuma w’Umwiherero wa 2017

Iyo umaze imyaka 14 usubiramo amakosa amwe uba ukeneye kugera aho utangira gukora ibintu mu buryo butandukanye. Ibi ni bimwe mu bikubiye mu ijambo perezida Paul Kagame yagejeje ku bitabiriye Umwiherero wa 2017 ubwo wasozwaga kuri uyu wa 02 Werurwe 2017. Mu ijambo rye asoza uyu mwiherero watangiye ku itariki 24 Gashyantare, perezida wa repubulika, […]

Bretney Spears yerekanye amafoto adasanzwe agaragaza imiterere ya kigabo

Umuhanzikazi wok u mugabane w’Amerika Bretney Spears yongeye gushyira hanze amafoto ye agaragaza imiterere y’umubiri we hafi ya wose ariko we ngo akaba abikora agamije kwerekana imbaraga. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu muhanzikazi ubusanzwe na we wiyemerera ko ateye nk’abagabo ndetse akanagerageza kubigaragaza, yatangaje ko adateze guhwema gukora imyitozo ngororamubiri mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’umubyibuho udasanzwe. […]

Somalia: Ingabo za Kenya zivuganye abarwanyi 57 ba Al Shabab mu mirwano ikomeye

Ingabo za Kenya (KDF), kuri uyu wa Kane zivuganye abarwanyi ba Al-Shabab 57 mu rugamba rwabereye hafi y’ahitwa Afmadow muri Somalia. Iyi mirwano yabaye ku isaha ya saa 8:45 z’igitondo, yabereye mu birometero nka 31 uvuye Afmadow ahari ibirindiro by’ingabo za Kenya. Umuvugizi w’ingabo za Kenya, Col. Joseph Owouth yatangaje ko umubare munini w’abarwanyi ba […]

Umucuruzi Nkusi Godfrey akurikiranweho kunyereza miliyoni zisaga 70 z'umusoro

Ku bufatanye bw’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unit -RPU), n’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority -RRA), hafashwe amakarito arenga 600 arimo inzoga za divayi na Whisky z’ubwoko butandukanye z’umucuruzi uzwi mu mujyi wa Kigali witwa Nkusi Godfrey, ubwo zasohokaga mu bubiko bw’ibigega bikuru by’u Rwanda (Magasins Generaux du Rwanda-MAGERWA) zidakorewe imenyekanisha, […]

Abasore b’Abagande bakomeje kujya mu mutwe wa M23 ku bwinshi muri Kisoro

Umuyobozi w’Akarere ka Kisoro mu gihugu cya Uganda, Hajji Shafiq Sekandi yavuze ko ibiro bye byakiriye amakuru avuga ko abasore b’Abagande benshi bakomeje kujya mu mutwe w’Inyeshyamba zirwanya Leta ya Congo, M23. Sekandi yihanangirije urubyiruko rutuye Akarere ka Kisoro arusaba kutijandika mu bikorwa bihungabanya umutekano w’Igihugu cy’igituranyi(Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo). Ibi uyu muyobozi akaba […]

Abagore ngo baba bakunda amagambo y’urukozasoni mu gihe cyo gutera akabariro

Abagore benshi ngo bakunda abagabo bavuga ibintu mu mazina yabyo mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina kuko bituma babasha kurangiza vuba ndetse bikanabafasha kwiyumvamo igikorwa barimo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Bimwe mu byagaragaye mu bushakashatsi bwakozwe n’inzobere mu bijyanye n’imyororokere mu gihguu cy’u Bongereza Alan Goele, yavuze ko mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina abagore baba bashaka ibintu bitabarushya […]

Sudani yongeye kugira minisitiri w’intebe kuva mu 1989

Perezida Omar Hassan al-Bashir wa Sudani yagize minisitiri w’intebe uwari visi perezida we wa mbere akaba n’inshuti ye y’akadasohoka, Hassan Saleh. Uyu mwanya ukaba wari warakuweho kuva mu 1989. Hassan Saleh biteganyijwe ko aza kurahira kuri uyu wa Kane, azakomeza kuba na visi perezida yari asanzweho nk’uko tubikesha Howafrica. Uyu wahoze mu gisirikare ndetse anafite […]

Ba Gitifu b’imirenge 75 n’ab’utugari 470 bamaze guhagarikwa ku mirimo kubera imikorere mibi – MINALOC

Mu gihe biteganyijwe ko Umwiherero w’abayobozi b’igihugu usoza imirimo yawo kuri uyu wa 02 Werurwe 2017 ku munsi wa Gatanu wawo kuri uyu wa Gatatu hibanzwe ku miyoborere no gukomeza kurwanya ruswa. Kuri uyu munsi wa gatanu w’Umwiherero, hibanzwe ku kuganira ku cyijyanye no guca umuco wo kurebera abakoresha nabi umutungo w’igihugu ndetse nuko hanozwa […]

U Burundi bwikomye ONU n’Umunyamabanga Mukuru wayo

Leta y’u Burundi ibinyujije ku muvugizi wayo,Nzobonariba Philippe , yavuze ko itazigera irebera ngo iterwe ubwoba n’Umuryango w’Abibumye ku bijyanjye n’Itegeko Nshinga rigenga iki gihugu no ku mubare ntarengwa wa manda ya Perezida wa Repubulika kuko bikubiye mu busugire bwayo. Nzobonariba avuga ko Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres abeshywa na raporo zibogamye zikorwa n’abamwe […]

Umutoza wa Sunrise arashinjwa gukoresha impapuro mpimbano, agasuzuguro n'ibindi

Umutoza w’ikipe ya Sunrise , Ibe Chid Andrew yirukanywe ku kazi ke k’ubutoza nyuma yo kugaragaraho amakosa menshi akomeye arimo no kuba yarakoresheje inyandiko mpimbano mu gihe yasabaga aka kazi. Amakuru yatangajwe n’umuyobozi w’iyi kipe, Ndungutse Jean Bosco avuga ko uyu mutoza yatanze icyangombwa cy’impamyabumenyi y’ubutoza kuko byaje kugaragara nyuma ko iyo yerekanye ari iyo […]

Gicumbi: Buturaga yapfuye agwiriwe n'ikirombe cy’amabuye y’agaciro

Umugabo witwa Buturaga w’imyaka 35 y’amavuko yitabye Imana agwiriwe n’ikirombe maze ubwo yacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko. Uyu mugabo yapfiriye mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Miyove mu karere ka Gicumbi, mu rukerera rw’italiki ya mbere Werurwe 2017. Ibi byemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) […]

RDC: Abanyarwanda 15 bafatiwe muri M23

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ziratangaza ko zivuganye abarwanyi 20 b’Umutwe wa M23 zinafata mpiri abandi 25 barimo abanyarwanda 15. Ni mu mirwano yabahanganishije mu minsi ishize guhera ku ya 27 Mutarama 2017. Nk’uko bitangazwa na Komanda ushinzwe zone ya gatatu y’Ingabo za Congo, General LĂ©on Mushale, ngo aba bafashwe mpiri bashyikirijwe […]

ONU irashinja inzego z’umutekano za Congo kwica abasivile 40

Raporo yashyizwe ahagaragara n’ibiro byungirije by’Umuryango w’Abibumbye (Bureau conjoint de l’ONU) ivuga ko inzego z’umutekano za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zishe abasivile 40 zigakomeretsa 147. Iyi Raporo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Werurwe 2017 ivuga ko ibi byabaye hagati ya tariki 15 na 31 Ukuboza 2016 ubwo habaga imyigaragambyo i Kinshasa, […]