Burundi: Nyuma y’ubwicanyi, imvura idasanzwe nayo isize imiryango isaga 100 mu busembere

Imvura idasanzwe irimo urubura n’umuyaga mwinshi yahitanye imitungo itari mucye mu bice bitandukanye by’igihguu cy’u Burundi, aho hamaze kubarurwa inzu zisaga 100 zasigaye hasi ubu imiryango myinshi ikaba iri mu busembere Iyi mvura yo kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Werurwe 2017, yiganje mu duce tw’igihugu cy’u Burundi two mu ntara ya Bubanza Mitakataka […]

Uganda: Umuyobozi wa Diyoseze yanenze urubyiruko rukoresha nabi ibitsina byarwo

Umuyobozi wa diyoseze ya Kampala muri Uganda, Dr. Cyprian Kizito yanenze byimazeyo urubyiruko rwo muri kiriya gihugu rwishora mu bikorwa by’ubusambanyi bagakoresha nabi ingingo bahawe n’Imana aho kuzikoresha ibyo zagenewe. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ku munsi wo ku cyumweru ubwo bafunguraga ku mugragaro ikigo cy’ihuriro ry’urubyiruko ndetse n’icyumba gito cyo gesengeramo (Chapelle), uyu muyobozi wa Dioseze ya […]

Umugore yoheje umwana we kwiyahura apfa amureba

Umugore witwa Gina Caze ukomoka muri leta ya Flarida akurikiranyweho kurebera no kugira inama umwana we w’umukobwa, Naika Venant w’imyaka 14 y’amavuko yiyahura mu mugezi agahita apfa . [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Umuryango wita ku bana n’umuryango watangaje ko uyu mugore yamaze amasaha agera kuri 2 ku wa mbere tariki ya 13 Werurwe 2017, ari kumwe n’uyu […]

Kaminuza 3 zigenga zakoreraga mu Rwanda zafungiwe imiryango by’agateganyo

Kaminuza 3 zari zimaze igihe zikorera mu bice bitandukanye mu Rwanda zirimo iya Rusizi International University yakoreraga mu karere ka Rusizi, Nile Source Polytechniques of Applied Arts iri yakoreraga mu karere ka Huye ndetse na Sinhgad Technical Education Society yakoreraga mu karere ka Kicukiro zahagaritswe by’agateganyo na minisiteri y’uburezi mu Rwanda kubera kutuzuza ibisabwa nubwo […]

Burundi: Imirambo ikomeje kugaragara hirya no hino, kimwe mu bihembera inzangano_UN

Umuryango w’Abibumbye uratangaza ko imfu z’abanyepolitiki n’abandi bantu batandukanye bo mu gihugu cy’u Burundi ari kimwe mu byatumye ikibazo cy’ubwicanyi muri kiriya gihugu bukomeza gufata indi ntera ndetse bukaba bugiye no gusingira umwaka wa 3. Agashami gashinzwe uburenganzira bwa muntu muri uyu muryango gatangaza ko mu mpera z’umwaka washize wa 2016, kohereje abantu 3 bashinzwe […]

Hon.Agathon Rwasa yikomye bikomeye abayobozi b’u Burundi

Visi Perezida wa Mbere w’Inteko Ishinga Amategeko yu Burundi akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka rya FNL ,Agathon Rwasa asanga ibikorerwa abayoboke b’ishyaka rye bitari bikwiye kuko kuba batari mu Ishyaka riri ku butegetsi bitakabaye impamvu yo guhohoterwa. Agathon Rwasa avuga ko abayoboye u Burundi bakagombye gushyira imbere inyungu z’abarundi aho guhugira mu gushaka abo bikiza mu rwego […]

Inyeshyamba za Riek Machar ziravuga ko zugarijwe n’ibitero by’imitwe ishyigikiye leta

Inyeshyamba zo mu mutwe uyobowe na Dr Riek Machar muri Sudani y’Epfo zirashinja guverinoma y’iki gihugu kuba inyuma y’imitwe yitwaje ibirwanisho irimo kuzirasaho ibisasu bya bombe ku bwinshi, zivuga ko ibi bishobora gukurura intambara ikomeye nk’uko byatangarijwe Chimpreports dukesha iyi nkuru. Umuvugizi w’uyu mutwe wa SPLA-IO wa Riek Machar witwa Col William Gatjiath Deng, yatangaje […]

Kicukiro :Abagore babiri barashakishwa nyuma yo gufatanwa imifuka 6 y’urumogi

Uwitwa Mukansanga Gloriose w’imyaka 47 na Uwamahoro Jacqueline w’imyaka 33 batuye mu mudugudu w’Izuba mu Kagari ka Nyarurama ho mu Murenge wa Kigarama ho mu Karere ka Kicukiro barashakishwa nyuma y’uko Polisi isanze mu mazu yabo ibiro by’urumogi birenga ijana. Ibi bikaba byarabaye mu mikwabu itandukanye yakorewe mu murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro […]

Ba ofisiye mu ishuri rya gisirikare muri Kenya mu rugendoshuri mu Rwanda

Itsinda ry’abanyeshuri biga mu Ishuri rikuru rya gisirikare muri Kenya bari mu ruzinduko rw’icyumweru mu Rwanda batangiye kuva tariki 11 Werurwe 2017. Iri tsinda rigizwe n’aba ofisiye bakuru baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika bakurikirana amasomo ajyanye n’umutekano mpuzamahanga, imiyoborere y’abaturage, hamwe n’ubumenyi mu bya gisirikare. Ku itariki 12 Werurwe 2017, aba banyeshuri basuye urwibutso […]

Perezida Trump yavuze ko umushahara we wose uzakoreshwa mu bikorwa by'ubugiraneza

Perezidansi ya leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Werurwe 2017, ko Perezida Trump yamaze gutangaza ko umushahara we ahemberwa ku mwanya w’ubuperezida azawihera abatishoboye mu mpera z’uyu mwaka wa 2017. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa Perezidansi, Sean Spicer aho yavuze ko Perezida Trump azongera kwifashisha itangazamakuru mu […]