RDC: Havumbuwe imibiri y’abantu bagera kuri 40 mu byobo bitandukanye
Umuryango w’Abibumbye uratangaza ko mu gace ka Kasai, muri Repubulika igaranira Demokaras ya Kongo hamaze gutabururwa imibiri y’abasaga 40 mu byobo bigera kuri 17, uyu mubare ukaba ushobora gukomeza kuzamuka mu gihe hakomeje ibikorwa byo gushakisha abandi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] BBC ivuga ko mu bantu bagera kuri 74 bikekwa ko bishwe mu mpera z’ukwezi gushize kwa […]
Polisi y’u Rwanda yongeye kwihaniza abashoferi barangara batwaye ibinyabiziga
Nyuma y’impanuka 2 zabaye ku italiki ya 18 Mata zihitana ubuzima bw’abantu bagera kuri 5, Polisi y’u rwannda yongeye kuburira abatwara ibinyabiziga kwirinda uburangare, aho inavuga ko abakora ayo makosa bazajya bakurikiranwa bagahanwa ndetse bakamburwa n’impushya zabo zo gutwara ibyo binyabiziga. Ni nyuma y’uko impanuka imwe yabereye mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo, […]
Dore uko irushanwa rya 1/16 ry’igikombe cy’amahoro riteye kuri uyu wa 19 Mata
Ku munsi w’ejo tariki ya 18 Mata 2017, nibwo mu Rwanda hatangijwe irushanwa ry’igikombe cy’amahoro icyiciro cya mbere, mu mikino itandukanye yabereye ku bibuga birimo icy’I Kigali, ku Ruyenzi ndetse na Musanze. Ku munsi wa mbere w’irushanwa hakaba harabaye imikino 4 gusa mu gihe kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 hateganyijwe imikino igera kuri […]
Loni yagaye cyane indirimbo y’Imbonerakure “Tera inda abakeba babyare Imbonerakure”
Agashami ka Loni gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku isi, kagaye cyane indirimbo imaze iminsi y’Imbonerakure z’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi i Burundi, indirimbo ikangurira gutera inda abakobwa n’abagore bo ku ruhande rw’abatavuga rumwe na Leta bakazabyara Imbonerakure. Mu itangazo aka gashami ka Loni kasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Mata 2017, Zeid Ra’ad […]
Kenya: Inzoka yateje impagarara aho Perezida Kenyatta yagombaga kuvugira ijambo
Kuri uyu wa 18 Mata 2017, mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro iserukiramuco ryabereye mu gace ka Kisumu, igikuba cyacitse mu banyacyubahiro bari bateraniye aho ubwo inzoka yatungukaga ahari hagenewe kwicara umukuru w’igihugu Kenyatta. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Daily nation cyo muri kiriya gihugu kivuga ko iyi nzoka yatumye abayobozi barimo abakozi muri za minisiteri zitandukanye, abasenateri […]
Gen Muhoozi yinjiriwe n’abajura b’ikoranabuhanga (hackers) kuri Twitter
Abajura b’ikoranabuhanga bazwi ku izina rya “ Hackers” bagerageje gushaka kwinjira muri konti ya Twitter ya Gen Muhoozi Kainerugaba , umuhungu wa Perezida Museveni, ntibagera ku ntego. Iri gerageze barikoze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Mata 2017, kuri Konti ye @mkainerugaba. Ubwo bageragezaga kuyinjiraho, ngo hari amakuru menshi (tweets) yagiye […]
Perezida Kagame asanga intera ndende iri hagati ya Djibouti n’u Rwanda atari imbogamizi ku bucuti
Nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Mata 2017, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame asuye leta ya Djibouti mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2, yasabye ko abaturage b’ibihugu byombi ko barushaho kugirana umubano n’ubuhahirane ndetse bakajya banasurana batitaye ku ntera iri hagati y’ibihugu byombi. Mu ijambo rye yagejeje ku bagize Inteko rusange […]
Ngoma: Basanga ubujura bwadutse ari inkurikizi y’amapfa
Abatuye imirenge ya Zaza, Mugesera na Sake mu karere ka Ngoma, baravuga ko hadutse ubujura burimo no kumena amazu. Ubuyobozi busanga ari inkurikizi y’amapfa yabaye mu mwaka ushize, cyane ko n’imfashanyo bwari bwarageneye abaturage yahagaze. Mu tugari tw’iyi mirenge, nta joro rigicya hatamenwe inzu, hadatwawe itungo, cyangwa ngo hagire ufatirwa mu murima w’undi, asarura aho […]
Amb. Kayonga yamaze impungenge abibaza ku mubano w’u Rwanda n’u Bushinwa
Uhagarariye u Rwanda mu gihugu cy’u Bushinwa, Kayonga Charles asanga aho u Rwanda rugeze rwiyubaka ndetse n’iterambere rigaragara rumaze kugeraho kuva habaye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, rubikesha kuba nta vangura rigaragara mu gihugu ndetse n’imikoranire myiza n’ibindi bihugu. Mu kiganiro yagiranye na Global Times, kuwa 17 Mata 2017, uyu muyobozi yagarutse cyane ku […]
Mukobwa, dore ibimenyetso 10 bizakwereka umusore ugukunda agamije kugusambanya gusa
Mu rukundo habaho gushishoza, uko umuntu akubwiye ndagukunda si ko mu by’ukuri aba abikuye ku mutima, rimwe na rimwe hari igihe aba agamije kugukuraho ubutunzi bw’amafaranga cyangwa se akaba agamije kuryamana nawe, aha turibanda ku rukundo rw’umusore n’inkumi cyane cyane rwakabaye rufite intego yo kurushinga. Mukobwa rero niba ufite umukunzi mukaba mumaranye igihe hari ibimenyetso […]
Abasirikare b’u Burundi bagera ku 2000 baratorotse- Ubushakashatsi
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo ICG ( International Crisis Group ) cyo mu Bubiligi, bugaragaza ko imvururu zishingiye kuri politiki zo kuva mu mwaka wa 2015, mu Burundi, zagize ingaruka no ku gisirikare bityo abasirikare bari hagati ya 600-2000 baratoroka barahunga. “Ubwoba bwo kwicwa bwongereye umuvuduko mu basirikare bo mu Burundi wo gutoroka kuva 2015, amakuru ava […]
Umukozi wo mu rugo yafatanywe asaga miliyoni y’amanyarwanda yibye umukoresha we
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gasabo ifungiye kuri Sitasiyo ya Kacyiru umukozi wo mu rugo ukekwaho kwiba umukoresha we asaga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, telefone ebyiri ngendanwa zo mu bwoko bwa Samsung S7, n’amadolari 100 ya Amerika. Ngirababyeyi Pierre ufite imyaka 25 y’amavuko ni we ukekwaho kubyiba . Yafatiwe mu kagari ka Mabengera, […]
Gicumbi: Ubuyobozi buhangayikishijwe n'ikibazo cy’abana bata ishuri
Inzego zitandukanye z’akarere ka Gicumbi zihangayikishijwe na bamwe mu bana bava mu ishuri bakajya gukora imirimo ivunanye . Iki kibazo cy’abana bata ishuri kigaragara mu Mirenge yose igize Akarere ka Gicumbi aho bata ishuri bakajya gukora imirimo itandukanye ikorerwa hirya no hino mu gihugu uretse ko hari na bamwe muri abo bana bajya kuyikorera mu […]
Huye: Umuforomokazi n’abandi bantu 2 barakekwaho kwica uruhinja
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye, yataye muri yombi abantu 3 barimo n’umuforomokazi bakekwaho ubufatanyacyaha mu kwica uruhinja. Nk’uko Polisi yo muri ako karere ibitangaza, abakekwa ni Uwamariya Louise, Sikubwabo Jean Baptiste na Mukankusi Claudine bakaba barafashwe ejo nyuma yo gukekwaho ubu bufatanyacyaha mu kwica umwana w’amezi 9 wari umaze kuvuka bakamujugunya mu […]