Emmanuel, ni umusore ushaka umukunzi
Umukobwa ukuze uri mu myaka ya za 28 kuzamura, w’imfura, umunyarwandakazi, ukijijwe/ wubaha agatinya Imana, witeguye kubaka bitarambiranye, nyuma yo kumenyana neza, ndamukeneye cyanee! Ndi umusore umaze gukura imyaka 40, 1m74, 78kgs, nta mwana ngira hanze, nkorera leta hano i Kgli nyuma yo kurangiza kwiga. Nyandikira kuri email address , dukomeze tuganira ibindi, shalom! [xyz-ihs […]
20/05/1994: Twagiramungu Faustin yasabye u Bufaransa kutivanga mu bibazo by’u Rwanda
Twagiramungu Faustin ni umunyapolitiki wanabaye Minisitiri w’intebe mu Rwanda mu mwaka w’1994, kuri iyi tariki ya 20 Gicurasi 1994, ubwo hakorwaga Jenoside mu Rwanda, yasabye u Bufaransa kutivanga mu bibazo by’u Rwanda. Nk’uko komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) isanzwe igaragaza ibyaranze amatariki atandukanye mu gihe hakorwaga jenoside yakorewe Abatutsi, kuri iyi tariki Twagiramungu Faustin […]
Nyuma yo gutsinda Celta Vigo ibitego 4, Cristiano Ronaldo arahigira ikipe ya Malaga
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru nibwo Real Madrid yanyagije imvura y’ibitego ikipe ya Celta Vigo (4-1), harimo ibitego 2 bya rutahizamu wayo, Ronaldo Cristiano ubu unahigira gutsina Malaga. Ronaldo avuga ko umukino bazakina n’ikipe ya Malaga , bawiteguye neza nubwo bwose bazi ko ari ikipe ikunze kwihagararaho ku kibuga cyayo. Ronaldo aragira ati: “Tuzi neza […]
Nyarugenge : Uwatowe nk’uwigenga mu kagari Kagame atuyemo, ntiyifuza kuzamutsinda
Mu matora yo gushaka uzahagararira umuryango FPR Inkotanyi mu midugudu n’utugari, hagaragaye abakandida bahagarariye Perezida Kagame n’abigenga. Mu kagari ka Kiyovu Perezida atuyemo, hatowe Masabo Martin nk’uhagarariye Kagame, naho Nshimiyumukiza Faustin atorwa nk’uwigenga, ariko ngo ntiyifuza gutsinda Kagame. Amatora yahereye mu mudugudu w’Imena utuwemo n’umukuru w’igihugu, mu kagari ka Kiyovu mu murenge wa Nyarugenge. Aha […]
Ibiro 600 by’imyembe niyo mpano Perezida Macron w’u Bufaransa yahawe na perezida wa Mali
Uruzinduko rwa mbere rwa perezida mushya w’u Bufaransa, Emmanuel Macro yarukoreye mu gihugu cya Mali, mu kurusoza perezida wa Mali, Ibrahim Boubacar KeĂ ÂŻta yamugeneye impano y’imyembe. Muri urwo ruzinduko Macro yakoze ku nshuro ya mbere, yasuye abasirikare b’u Bufaransa bari muri operasiyo Barkhane mu gace ka Gao muri Mali, uruzinduko yakoze kuri uyu wa Gatanu […]
Uruzinduko rwa mbere rwa Perezida Trump arukoreye muri Arabia Saudite
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yageze muri Arabia Saudite mu ruzinduko rwe rwa mbere hanze y’igihugu kuva yatangira kuyobora Amerika mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka. Arateganya guhura n’umwami Salman wa Arabia Saudite mu murwa mukuru Riyadh. Ku cyumweru Trump azageza ijambo ku bakuru b’ibihugu birenze 40 byiganjemo abayisilamu mu nama […]
Zari wari urwaje umugabo we mukuru, yahuye n’irindi sanganya
Hari hashize iminsi mike Zari Hassan asabye abakunzi b’umugabo we mukuru, Ivan Ssemwaga amasengesho ko arembye cyanye, amakuru ubu ava mu gihugu cya Tanzania ni uko ubu umwana we muto na we ari mu bitaro. Ikinyamakuru Tuko cyo muri Tanzania, gitangaza ko umwana muto wa Zari, Prince Nillan yashyizwe mu bitaro muri Afurika y’Epfo arembye […]
Gen Niyombare yahushije kudeta abantu benshi baricwa, Leta y'u Burundi yo irabyina intsinzi
Ibi ni ibitangazwa na Claver Mbonimpa, aho Leta y’u Burundi yishimira imyaka 2 ishize, hapfubye Coup d’Etat, nk’umwe mu baharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu avuga ko atari itariki yo kwishimira habyinwa intsinzi ahubwo ko yakabaye iy’agahinda bitewe n’ibyahangirikiye n’abantu bakahatakariza ubuzima. Ku itariki ya 13 Gicurasi 2017, nibwo Abarundi bazindukiye mu mihanda bishima ko kudeta yapfubye, abaturage […]
Bamwe mu biga muri kaminuza ya UNILAK ntabwo bari bazi gutandukanya Abadepite n’Abasenateri
Mu gihe Sena y’u Rwanda iri muri gahunda yo gusobanurira banamenyekanisha mu mashuli makuru na za Kaminuza, amahame remezo akubiye mu ngingo ya 10 y’ itegeko nshinga rya Repubulika y’ u Rwanda, bamwe mu banyeshuli biga muri Kaminuza ya UNILAK, batangaje ko batari bazi gutandukanya abadepite n’abasenateri. Visi perezida wa Sena, Jeanne d’ Arc Gakuba […]
Abapolisi 45 bo mu karere basoje amahugurwa yo kubungabunga amahoro ku isi-AMAFOTO
Abapolisi 45 bo mu bihugu byo muri aka karere, kuwa gatanu tariki ya 19 Gicurasi, basoje amahugurwa y’ibyumweru bibiri, ku bijyanye no kubungabunga amahoro n’umutekano mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye n’ubw’umuryango w’Afurika yunze ubumwe. Aya mahugurwa yabereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri; mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari mu karere ka Rwamagana. Asoza […]