Mu matora yo gushaka uzahagararira umuryango FPR Inkotanyi mu midugudu n’utugari, hagaragaye abakandida bahagarariye Perezida Kagame n’abigenga. Mu kagari ka Kiyovu Perezida atuyemo, hatowe Masabo Martin nk’uhagarariye Kagame, naho Nshimiyumukiza Faustin atorwa nk’uwigenga, ariko ngo ntiyifuza gutsinda Kagame.
Amatora yahereye mu mudugudu w’Imena utuwemo n’umukuru w’igihugu, mu kagari ka Kiyovu mu murenge wa Nyarugenge. Aha Kagame yahagarariwe na Ryamukiza Sylvie unawuyobora, naho Sebashongore Dieudonne atorwa nk’uwigenga.
Bigeze mu rwego rw’akagari, hatowe Masabo Martin nk’uhagariye Perezida Kagame, naho Nshimiyumukiza Faustin atorwa ku giti cye.

Mu Kiganiro yagiranye na bwiza.com Nshimiyumukiza Faustin avuga ko kwiyamamaza kwe ari ukwerekana ko muri FPR harimo abandi bantu bashoboye. yabajijwe aho yumva ashobora kugera, Nshimiyumukiza agira ati « Imana imfashije mu nzego zose nkakomeza nkatsinda ».
Abajijwe niba yifuza no gutsinda ku rwego rw’igihugu, nawe akaba Perezida wa Repubulika akabishobora, agira ati « nabishobora ariko sinshaka kumutsinda ».
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nshimiyumukiza ni umukuru w’umudugudu w’Ingenzi mu kagari ka Kiyovu. Nyuma y’ibyo avuga ko yikorera ibindi ku giti cye. Ni umugabo w’igikwerere ufite abana batanu.

Ku ruhande rwa Masabo Martin watsinze ahagarariye Perezida Kagame, atewe ishema n’icyizere yagiriwe cyo guhagararira umukuru w’igihugu, umugabo wavanye abanyarwanda ahabi. Ati « binteye ishema kumuhagararira, kandi nzakomeza muhagararire, nzanamwamaza akomeze atuyobore, atugeze kure, eeeeehhhhh ».
Mu byo ashimira Kagame, agaruka ku ngingo yo guca ubuhunzi, uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, umutekano, isuku, nta malariya, ubumwe n’ubwiyunge, hakaba nta muhutu n’umututsi bakibaho, buri wese yibonamo undi.
Uyu Masbo Martin, ni Perezida wa Njyanama y’umurenge wa Nyarugenge, akaba n’umuyozi wa Lycee de Kigali(ahabereya amatora ya none), kuva mu 2000.

Ku buzima bwe bwite ati « ndi umunyamuryango, nyobora kino kigo kuva mu 2000, ndi Perezida wa njyanama y’uyu murenge, ntuye mu Kiyovu, hafi ya Nyakubahwa Perezida wacu », NDLR : aka ka nyuma akavuga atsindagira ijwi, yigorora, agaragaza ko biteye ishema n’isheja kandi bifite ingufu.
Akagari ka Kiyovu gatuwemo na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, kagizwe n’imidugudu 10 ari yo : Imena(Perezida atuyemo), Ishema, Ingenzi, Muhabura, Indangamirwa, Inyarurembo, Rugunga, Ganza, Amizero na Cercle Sportif. Abitabiriye amatora bari 466 mu kagari kose.




Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste


