Bishop Jean Sibomana, Umuvugizi wa ADEPR yatawe muri yombi
Umuvugizi w’Itorero rya Pentekote mu Rwanda, Bishop Jean Sibomana, yatawe muri yombi na Polisi, akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo w’itorero. Amakuru yemezwa na ACP Theos Badege, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ko Bishop Jean Sibomana yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2017, akurikiranweho ibyaha bimwe n’iby’abandi bayobozi bafatanyije kuyobora, byo […]
Shyorongi: Imodoka yari itwaye abagenzi yakoze impanuka ikomeye- REBA AMAFOTO
Imodoka itwara abagenzi (Coaster) yavaga i Musanze igana Kigali, ikoze impanuka igeze mu makorosi y’i Shyorongi, irenga umuhanda igwa mu manga, yahitanye ubuzima bw’abantu 14. Iyi Mpanuka yabaye mu masaha ya saa cyenda zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2017, mu Murenge wa Kanyinya, Akagari ka Nyamweru, Umudugudu wa Agatare. “Ni impanuka […]
Reba video yakuye umutima abatagira ingano, aho umusore yivana imbere y’inzoka y’inkazi
Nick The Wrangler, umuhigi w’inyamaswa z’inkazi nk’inzoka n’ingona, mbere na mbere agira inama umuntu usanzwe atinya inzoka kudafungura iyi video. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Umunsi umwe gusa iyi video yarebwe n’abantu basaga miliyoni 10 aho Nick yari yayishyize ku rukuta rwe rwa Facebook Nawe rero niba utinya inzoka, wiyireba kuko ushoboka kwikanga Kanda hano ujye ubona amakuru […]
Amatora 2017: Urubyiruko rwize rushishikajwe no kuzitorera Perezida
Urubyiruko rwize rwo mu karere ka Rulindo rwemeza ko hari bamwe muri bo badakunda kwitabira gahunda za leta zirimo umuganda, ibiganiro mu gihe cyo kwibuka n’amatora, ariko ngo rugiye kwikubita agashyi nyuma yo kunengwa no kwinenga. Komisiyo y’igihugu y’amatora iherutse kunenga urubyiruko muri rusange rwarangije amashuri yisumbuye, urwiga muri kaminuza n’urwayirangije, uburyo rudakunze kwitabira gahunda […]
Kwirukanwa muri Afurika y’Epfo, Kayumba Nyamwasa abifata nk’ibidashoboka
Kayumba Nyamwasa wari ufite ibyangombwa bimwemerera kwitwa impunzi muri Afurika y’Epfo, aravuga ko nta mungenge afite nyuma yaho hafatiwe icyemezo cy’uko bihagarikwa akaba yanabyamburwa burundu. Kayumba aravuga ko nubwo byahagarikwa hari ubundi buryo ashobora kubamo muri Afurika y’Epfo n’ubwo yaba atitwa impunzi, na none akongeraho ko nta bwoba afite, ko ari ikidashoboka ko yakwirukanwa ku […]
Yasambanye n’umukobwa amabya ye ahita amubana umutwaro
Umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 uba muri Amerika ariko inkomoko ye ari muri Afurika, ubwo yagiriraga uruzinduko mu gihugu cya Benin, yahuye n’uruva gusenya ubwo yari amaze gusambana n’umukobwa w’imyaka 18. Ndiaye Salima, umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko, niwe wakoreye ibara uyu munyamerika, afatanyije na se, baramuroze bagamije kumukuramo amafaranga. Nk’uko ikinyamakuru Africanewsdest kibitangaza ngo […]
Abayobozi n’ingabo bifatanyije n’abaturage mu bikorwa bitandukanye by’ umuganda-AMAFOTO
Hirya no hino mu gihugu habaye igikorwa cy’umuganda rusange cyahuje abaturage n’abayobozi. Mu Ntara y’Amajyepfo, umuganda wahuje abaturage, abayobozi n’ingabo z’u Rwanda mu rwego rw’ibikorwa bya Army week bifatanyije mu gikorwa cyo kuyobya amazi ku mugezi wa Nyagafunzo ahazubakwa ikiraro kizajya gituma imodoka zibasha kugeza vuba umusaruro wo mu gishanga cya Base muri Bweramana. Mbere […]
Charlie Austin ukinira Southampton yagaragaye mu bihe byiza n’umukunzi we- REBA AMAFOTO
Ku wa Gatatu tariki ya 24 Gicurasi 2017, nibwo Charlie Austin ukinira ikipe ya Southampton yo mu Bwongereza, ari kumwe n’umukunzi we Bianca Austin , bagaragaye muri Barbados mu munezero. Charlie Austin w’imyaka 27 y’amavuko, yashakanye na Bianca mu mwaka wa 2015, bafitanye umwana umwe Avabella Austin. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ubwo basezeranaga mu mwaka wa 2015, […]
RwandAir yatangije ingendo zerekeza i Burayi indege idahagaze
Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda indenge ya sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir yakandagiye ku butaka bw’i Burayi yifashishije indege yiswe Umurage. Ni mu gikorwa cyo gutangiza izo ngendo indege ya Airbus 330-300 yahagurutse i Kigali ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 26 Gicurasi 2017, yerekeza i Londres mu Bwongereza, […]
Rwamagana: Barasaba Leta kwambura aborozi ibishanga bikabafasha guhangana n’inzara
Abaturage batuye mu karere ka Rwamagana, imirenge ya Kigabiro, Muhazi, Fumbwe na Gahengeri bavuga ko kuba ibishanga byarigaruriwe n’abororeramo amatungo yabo hari icyo bibabangamiraho, bagasaba ko byasubizwa abaturage bakabibyaza umusaruro bahangana n’inzara. Ibi bishanga byarabafashanga kubona ibiribwa mu bihe by’impeshyi, bagatera imyaka bakayivomera ku buryo yabarwanagaho muri ibyo bihe, aba baturage bavuga ko hari ibishanga […]
Perezida Kagame yazamuye mu ntera ba Liyetona 26 na Su-Liyetona 381
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu basirikare bakuru bafite ipeti rya Liyetona ndetse n’aba suliyetona, ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko nk’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda. Umukuru w’Igihugu yabimenyesheje Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yayoboye yabereye muri Village Urugwiro ku wa Gatanu, tariki ya 26 Gicurasi 2017. Itangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford Mugabo, […]