Musanze: Ihungabana si uburwayi, si imyuka mibi, ni ukunanirwa kwiyakira mu bibazo- umujyanama
Abakuriye amadini n’amatorero ya Gikristu bahagurukiye guhangana n’ihungabana rikomeje kugaragara mu banyarwanda kandi biganjemo abakirisitu. Bemeza ko abahungabanye bahari mu gihugu, nyamara bakabura ababafasha, hakaba n’ababaha ibisubizo binyuranye n’ibibazo bafite kubera ubumenyi buke, bwitiranya ihungabana n’indwara cyangwa imyuka mibi. Umuyobozi wa Forum y’amadini n’amatorero ya Gikristo mu Karere ka Musanze, Pasiteri Matabaro Mfurana Jonas, asanga […]
Kigali: Batatu bo mu muryango wa Rwigara Assinapol batawe muri yombi
Batatu bo mu muryango wa Rwigara Assinapol batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda, kubera ibimenyetso polisi ivuga ko byahungabanya umutekano w’igihugu. Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 23 Nzeri 2017, nibwo Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi aba bombi batatu bo mu muryango wa Rwigara aribo, Diane Rwigara, murumuna we, Anne Diane […]
Uko byaba byifashe mu cyumweru cya mbere cy’intambara ya 3 y’isi iramutse irose
Byaba bibabaje kandi biteye agahinda mu gihe muri iyi si haba hari abantu mu ngeri zitandukanye, batekereza intambara y’isi ya 3 nk’ikintu kidashoboka, cyangwa cyaba gitunguranye mu gihe yaba ibaye. Intambara ya 3 y’isi ni ikintu kiba gishobora kwaduka ku isaha iyo ariyo yose, bigora bamwe kubyumva kubera kwihesha amahoro mu mitima yabo, nko kwanga […]
Abakinnyi bo muri Amerika bibasiye Perezida Trump, umwe amwita 'imburamukoro'
Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika, yanenzwe n’abakinnyi kugera naho atukwa kuba imburamukoro. Ku wa Gatanu tariki ya 22 Nzeri, Trump yavuze ko Ishyirahamwe ry’umukino wa Football yo muri Amerika (NFL) ryagombye kwirukana abakinnyi bigaragambya mu gihe cy’indirimbo yubahiriza igihugu. Abakinnyi bakomeye cyane muri uyu mukino ndetse no muri Basketball barimo LeBron […]
Umusore dukundana wanandihiriye ishuri, akomeje kunsaba ko turyamana ngo yumve ko ntazamubera ikurumbo mu buriri- Nkore iki?
Ntuye mu Burasirazuba nkaba nitwa Clarisse [ryahinduwe] mfite umusore dukundana kandi tumaranye imyaka myinshi, kuva mu mwaka wa kane sec. yagiye amfasha bimwe na bimwe nkenerwa ku ishuri. Muri iyi minsi sinzi ibyamuteye. Kandi twubahanaga pe, nagiye kumva ati ‘nsingaye nkushaka cyane’ ansaba ko turyamana ndamuhakanira, kuko twagiye tubiganiraho tukavuga ngo tuzirinde kugwa mu cyaha […]
Nyamasheke: Imiryango yabaye indashyikirwa mu kwimakaza isuku yahawe ibihembo
Nyuma yo gusura ingo 300 mu murenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke harebwa aho imyumvire y’abaturage mu kwimakaza isuku igeze mu rwego rwo kurwanya indwara zijyanye n’isuku nke zirimo korela n’izindi zakunze kuzahaza uyu murenge, ababaye indashyikirwa mu kwimakaza isuku babishimiwe ku mugaragaro. Ni igikorwa cyari kijyanye n’icyumweru cyahariwe isuku muri uyu murenge cyasojwe […]
Miss Burundi, Jesca Honey na we yavuze ko abana b’impanga yabyaye ari aba Diamond
Ibibazo bikomeje kwiyongera ku muhanzi Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzania, nyuma yo kwemera ko umwana umunyamideli, Hamisa Mobetto yabyaye ari uwe, kuri ubu miss Burundi (2012), Jesca Honey na we yavuze ko abana b’impanga yabyaye, ari ab’uyu musore [Diamond]. Jesca Honey, umugore w’imyaka 24 y’amavuko, avuga ko Diamond ari we se w’abana 2 b’abakobwa yabyaye, […]
RDC: Abari bafunzwe bazira kwigaragambya bibuka ababo bishwe n’inzego za Leta (2016) barekuwe
Urukiko rw’i Bunia muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa 23 Nzeri yafunguye abantu 9 bari bamaze iminsi 4 bafunze bazi kwigaragambya. Ku wa kabiri tariki ya 19 Nzeri, nibwo abantu 11 bari batawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano, bari batangiye ibikorwa byo kwigaragambya bibuka abaturage bishwe n’inzego za Leta zishinzwe umutekano, bishwe umwaka […]
Rwamagana: Abaturage barashima Croix rouge yabafashije guhindura imyumvire
Abaturage batuye mu tugari twa Sibagire mu murenge wa Kigabiro na Rweru mu murenge wa Munyaga mu karere ka Rwamagana, bavuga ko ibikorwa Croix Rouge ikorera mu tugari twabo byabafashije guhindura imyumvire, birinda indwara ziterwa n’umwanda ndetse n’iziterwa n’imirire mibi. Ubuyobozi bwa Croix Rouge mu karere ka Rwamagana bwo bukavuga ko gukorera ku mihigo bifasha […]