Miss Burundi, Jesca Honey na we yavuze ko abana b’impanga yabyaye ari aba Diamond

Sangiza iyi nkuru

Ibibazo bikomeje kwiyongera ku muhanzi Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzania, nyuma yo kwemera ko umwana umunyamideli, Hamisa Mobetto yabyaye ari uwe, kuri ubu miss Burundi (2012), Jesca Honey na we yavuze ko abana b’impanga yabyaye, ari ab’uyu musore [Diamond].
Jesca Honey, umugore w’imyaka 24 y’amavuko, avuga ko Diamond ari we se w’abana 2 b’abakobwa yabyaye, akavuga ko kuva yabyara abo bana mu 2013, Diamond nta kintu na kimwe yigeze amufasha mu kubarera ngo habe no kuba yamuha n’ijana ngo agurire abana isukari.
Nk’uko bigaragara ku rukuta rwe rwa Instagram, bwiza.com ikesha iyi nkuru, Jesca Honey avuga ko agiye kujya muri Tanzania kureba se w’abana yabyaye, by’umwihariko ngo akaba aniteguye gukoresha ibizamini by’amaraso (DNA) ngo abana be babone se, ko kubona se ari uburengenzira bwabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati “Abantu bavuga ku bintu baba batanazi, ariko ubwo ni uburengenzira bw’abana banjye, ariko kuri Diamond ni iminsi 2 yonyine akaba yagaragaje ukuri, bitaba ibyo nzagaragaza video n’amafoto yacu mu buriri, ndetse na Hoteli twari turyamyemo”.

zari
Jesca Honey n’abana be babiri

Uyu mugore atangaje ibi, mu gihe hari inkuru zikomeje gucicikana mu bitangazamakuru ko Diamond na Zari batameranye neza muri iyi minsi, nyuma yaho Yemereye [Diamond] ko umwana Hamisa Mobetto yabyaye ari uwe.
Bigaragaye ko abana miss Jesca Honey yabyaye ari aba Diamond, yaba agize abana 5 yaba yarabyaye ku bagore 3.
save
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Theoneste@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *