Umusore twari tumaze amezi 2 dukundana, naramusuye turaryamana, ubu ndamuhamagara akanga kunyitaba- Nkore iki?
Amezi yari ashize dukundana ni 2, umusore w’inshuti yanjye yajyaga aza kunsura kenshi mu rugo, maze nawe ageze aho ansaba ko namusura. Ubwo najyaga kumusura nibwo yanterese afata hasi no hejuru, sha arashishikara mabwira ibyiza byinshi ngo anteganyiriza maze na njye reka sinakubwira. Sha nubwo wenda na nanjye ntagize umutima wo kwihagarararaho yaranshutse pe, nisanga […]
Lionel Messi ashobora kutagaragara mu mikino y’igikombe cy’isi 2018
Icyamamare muri ruhago, Lionel Messi ashobora kutazagaragara mu mikino y’igikombe cy’isi 2018 nyuma yaho ikipe ya Argentine akinamo inganyije na PĂ©rou, amahirwe akayoyoka. Umukino wahuje ikipe ya Argentine na PĂ©rou wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira 2017, amakipe yombi anganya ubusa ku busa (0-0), ikipe ya Argentine yari yakiriye […]
Kenya: Abaturage bitwaje imihoro n’imiheto bateshejwe batangiye gutwika ikigo cy’amashuri
Abaturage basaga 30 bo mu karere ka Tharaka-Nithi muri Kenya bateke ikigo cy’amashuri baragishumika ku bw’amahirwe bateshwa batarangiza byinshi uretse abana bagize ubwoba bagataha abandi bakajya guhungira mu nkambi ituranye n’ikigo. Aba baturage bari bitwaje imihoro, amacumu, imiheto n’izindi ntwaro gakondo, biraye kuri iki kigo batangira kugishumika, amakuru akaba avuga ko insiriri ari ikibazo cy’ubutaka […]
Nyanza: Umusore w’imyaka 21 aracyekwaho kwica nyirakuru w’imyaka 68
Irakoze Arsene w’imyaka 21 y’amavuko, aracyekwaho kwica nyirakuru, Murekatete Bernadette w’imyaka 68, ahita atoroka. Murekatete Bernadette yishwe mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira iryo ku wa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira 2017, iwe mu rugo, mu karere ka Nyanza, umurenge wa Muyira, akagari ka Nyamiyaga mu mudugudu wa Kiniga. Irakoze Arsene yari umwuzukuru wa […]
Uganda: Rurageretse hagati y’Abadepite batavuga rumwe na leta na perezida w’Inteko
Bamwe mu badepite bo muri Uganda bamaze iminsi mu bihano bazira uruhare mu mirwano iherutse kubera mu ngoro y’Inteko bapfa kutavuga rumwe ku ihindurwa ry’ingingo zimwe zo mu Itegekonshinga rya ho, aho bagarukiye basabwa kuriha ibyangiritse ariko barabyanga. Ni itsinda ry’Abadepite bashinjwa imyitwarire idahwitse no kuba a nyirabayazana mu mirwabo yabereye mu nteko yanakomerekeyemo abatari […]
Imihigo ntabwo ari umuhango, ni ukugera ku ntego twihaye- Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yabwiye abagize Guverinoma n’abandi bayobozi ko imihigo atari umuhango, ahubwo ari ukugera ku ntego hazamurwa imibereho y’Abaturarwanda. Mu ijambo yagejeje ku bagize Guverinoma n’abandi bayobozi, ubwo hamurikwaga ibyagezweho mu mwaka w’ingengo y’imari 2016/2017 ndetse hanahigwa ibizagerwaho 2017/2018, mu muhango wabereye mu Inteko Nshingamategeko, kuri uyu wa 6 Ukwakira 2017, Perezida Kagame yashimiye […]
Barasaba Leta kubitaho kuko bakumirwa bageze mu zabukuru
Abageze mu zabukuru mu Rwanda barasaba Leta n’inzego zitandukanye kubitaho mu buryo bwihariye, kubera ko mu kigero cyabo ngo usanga bahura n’ibibazo byinshi bakabura icyo bakora bitewe n’imbaraga zabo nke. Abageze muri iki cyiciro, gihuza abafite imyaka y’amavuko guhera kuri 60 kuzamura [nkuko igisobanuro cya Loni bavuga ko nta gahunda yihariye bagenerwa mu bigo bitandukanye […]
Burundi: Ishyaka CNDD-FDD ryifashishije ifoto y’Umunyarwanda nk’ikirango cya ryo kuri Twitter
Umugabo witwa Habumugisha Vincent utuye mu karere Nyamasheke, umurenge wa Kanjongo mu kagari ka Kigarama aratangaza ko atishimiye imikoresherezwe y’ifoto ye n’ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cy’u Burundi, iyi foto ikaba yaragaragaye ku rubuga rw’iryo shyaka rwa Twitter mu minsi yashize. Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 28-30 avuga ko nta […]
Urubanza rwa Diane Rwigara, nyina na murumuna we rwasubitswe
Ubwo bageraga imbere y’urukiko, Diane Rwigara, murumuna we, Anne Rwigara ndetse na nyina ubabyara, Mukangemanyi Adeline, bavuze ko ugomba kubunganira mu mategeko atabonetse biba ngombwa ko urubanza rwabo rusubikwa. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira 2017, ubwo aba bombi bageraga imbere y’urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo, bavuze ko […]
Ndatwite, umugabo wanjye yankubise nk’ukubita imbwa
Ni umugore ukomoka muri Kenya, avuga ko yakubiswe n’umugabo we bikomeye, ku buryo yahise anafata umwanzuro wo kuva mu rugo akagenda butazahagaruka muri urwo rugo. Uyu mugore uzwi ku izina rya Kidd Aj, kuri facebook, avuga ko yakubiswe nk’imbwa, amafoto ye yakomerekejwe yayashyize kuri facebook, anashyiraho amagambo avuga ko yababajwe kandi anatwite. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ati […]
Gicumbi: Abaturage barasaba gukorerwa umuhanda wabashyize mu bwigunge n’ubukene
Umuhanda Ruhengeri- Byumba wagiye wangirika mu bice bitandukanye, ikibazo kinini kigaragara mu Murenge wa Manyagiro mu karere ka Gicumbi, abahatuye basaba ko wakorwa ngo ubavane mu bwigunge bubateza ubukene. Abatuye akagari ka Remera muri uwo Murenge wa Manyagiro, bavuga ko bagezweho n’ibikorwaremezo bitandukanye birimo amazi n’amashanyarazi, ariko bakeneye ko uwo muhanda ukorwa. Uwitwa Umugabe Patrick […]
Umugabo yivuganye umwana we amuziza Icunga (Ironji)
Polisi ikorera mu karere ka Pallisa icumbikiye umugabo witwa James Opio akurikiranyweho kwivugana umwana we w’umuhungu amuziza ko yariye icungwa rimwe mu yo yari yaguze. Umupolisi uhagarariye sitasiyo ya Bukedi, Sowali Kamulya avuga ko uyu mugabo ukomoka mu gace ka Kachinga Orwaka yakubise umuhungu we w’imyaka 13 akanamukorera ibindi bias n’itotezwa kugeza ashizemo umwuka amuziza […]
Tanzania: Abantu 9 bishwe n’inzoga abandi benshi bajyanwa mu bitaro
Polisi ya Tanzania iratangaza ko kugeza ubu, abantu bagera ku 9 bamaze guhitanwa n’inzoga y’inkorano mu gihe bandi batatangajwe umubare bari gukurikiranwa n’abaganga. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Aba baturage bo mu mujyi wa Dar es Salaam ngo banyweye iyi nzoga bari bashyizemo umuti uzwi nka “Gentian violet” (GV) ukaba usanzwe utanyobwa ahubwo usigwa ku mubiri wahumanyijwe n’udukoko, […]
U Budage bwatangiye iperereza ry’uduhanga tw’Abanyarwanda n’abandi Banyafurika bufite
Leta y’u Budage yatangaje ko yatangiye gukora iperereza ry’uduhanga tw’abantu ifite dusaga igihumbi, twakuwe mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika. Twinshi muri utwo duhanga Leta y’u Budage ifite, ivuga ko ari utw’Abanyarwanda, imaranye imyaka isaga 100 nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza. Bitangazwa ko u Budage bwagiye butwara utwo duhanga n’amagufa, bigiye gukorerwaho […]
Igisirikare cya Congo cyishe abarwanyi 10 ba Mai-Mai
Inyeshyamba 10 za Mai-Mai Mazembe zishwe n’igisirikare cya Congo (FARDC), nyuma yo gukozanyaho mu bice bitandukanye by’igihugu. Ni imirwano yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki ya 5 Ukwakira 2017, muri Teritwari ya Lubero (Nord-Kivu), Radio Okapi itangaza ko ari ibitero bitunguranye FARDC yagabye kuri Mai-Mai ahagana saa cyenda z’ijoro, […]