Libiya: Afurika yunze ubumwe ihangayikishijwe n’isoko ry’abacakara rimaze gushinga imizi
Umuryango wunze ubumwe w’ibihugu by’Afrika (AU) watangaje inkuru y’ababaro ko uhangayikishijwe n’amashusho ndetse n’amafoto aherutse gushyirwa ahagaragara agaragaza uburyo mu gihugu cya libiya hamaze kuba isoko ry’abacakara b’abimukira bo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Muri ayo mashusho , yashizwe ahabona na CNN muri iki cyumweru dusoje, hagaragaramo abasore barimo baratezwa icyamunara nk’abakozi bo […]
Turi ba perezida, ntabwo turi abami — Perezida Ian Khama agira inama Robert Mugabe
Perezida wa Botswana, Ian Khama, asanga perezida Robert Mugabe akwiye kureka kugerageza kuguma ku butegetsi nyuma y’aho igisirikare kimushyiriye ku ruhande kuko ngo nta bufasha bwa dipolomasi azabona mu karere. Yaboneyeho kumwibutsa ko ari abaperezida atari abami nta muperezida ukwiye kumara imyaka ingana nk’iyo amaze ku butegetsi. Iki gikorwa cy’igisirikare cya Zimbabwe, perezida Khama avuga […]
Nyamagabe: Meya afunzwe nyuma y’abavandimwe be Batatu bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye
Amakuru y’itabwa muri yombi rya Meya wa Nyamagabe, Mugisha Philbert ubu ntagishidikanywaho, kuko yemejwe n’umuvugizi wa Polisi, ACP Badege Theos. Mugisha afashwe asanga mukuru we Muhirwa Obed, mubyara we Nkundimana Noheri, yemwe ngo hari n’undi mwene wabo Kanyeshyamba Faustin ufungiye impapuro mpimbano. Ku ifatwa rya Mugisha, ACP Badege Theos agira ati “Ni byo koko Meya […]
Nigeria: Ifoto y’umupolisi uri gusudiriza imbunda yavugishije benshi
Ifoto y’umupolisi washyiriye imbunda umukanishi muri Nigeria ikomeje kubica bigacika hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga muri Nigeria, iyi foto ikaba igenda ihererekanywa n’abatari bacye ndetse iherekejwe n’amagambo atandukanye. Bamwe mu bayibonye bavuga ko ari inkorano, abandi bakavuga ko ari uguharabika igihugu cya bo, mu gihe hari n’abagaragaza agahinda kadasanzwe bafitiye igihugu cya bo kubw’ibikiberamo […]
Kuko ndi umukirisitu, niyo napfa nazuka nk’uko Yesu yazutse- Perezida Museveni
Perezida wa Uganda Yoweli Museveni yatangaje abantu avuga ko na we ashobora kuzuka nk’uko Yesu yazutse. Atangaza ibi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Ugushyingu 2017, Perezida Yoweli yagize ati “ kuba umukirisitu, ukaba ukurikira Yesu koko, urupfu ntirwakaguteye ubwoba kuko ushobora no kugira ububasha bwo kuzuka nk’uko na we yazutse. Perezida Museveni yakomeje […]
USA: Igihugu cya Congo cyahejwe mu nama yigaga ku bibazo byacyo u Rwanda rwatumiwemo
Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyahejwe mu nama Umunyamabanga wa leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagiranye n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu 37 byo muri Afurika nyamara no ku murongo w’ibyigwa hari harimo iki gihugu bikaba byafashwe nk’ikimenyetso cy’umwuka uri hagati y’ubuyobozi bwa perezida Trump n’ubwa perezida Joseph Kabila. Iyi nkuru […]
Umujyi wa Kigali: Babiri batawe muri yombi bazira kwiyita abo batari bo
Mu Mujyi wa Kigali hafatiwe abantu babiri b’abatekamutwe bigiraga abakozi ba leta bagacucura abaraturage, aho Igipolisi cy’u Rwanda kivuga ko abo ari uwitwa Antoinette Nibagwire na Eric Iradukunda bafatiwe mu Karere ka Gasabo no mu Karere ka Kicukiro muri iki cyumweru dusoza. Uyu witwa Nibagwire yafatiwe I Kabuga mu Murenge wa Rusororo, aho yigiraga umupolisikazi. […]
Umujyi wa Ath ugiye gufungura isomero ry’ibitabo birebana na Jenoside zose zabaye ku isi
Umujyi wa Ath mu gihugu cy’u Bubiligi ugiye gufungura isomero ry’ibitabo birebana na Jenoside zose zabaye ku isi harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ibi Umuyobozi w’Umujyi wa Ath akaba yarbitangarije mu gikorwa cy’imurika ry’amafoto agaragaza iminsi 100 ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Iri murika ry’amafoto ryabaye tariki tariki 10 Ugushyingo 2017, ryari ribaye ku […]
Uganda: Igipolisi cyaburijemo igitaramo cya Depite Bobi Wine
Kuri uyu wa Gatandatu ninjoro Igipolisi cya Uganda cyaburijemo igitaramo umuhanzi akaba n’umudepite, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yari agiye gukorera mu Karere ka Kigumba-Kiryandongo. Iyi nkuru dukesha Chimpreports iravuga ko Bobi Wine yabanje kuzenguruka mu mujyi aherekejwe n’amamodoka agenda asuhuza abaturage bo muri ako karere, aho abaturage biganjemo urubyiruko bamugaragarije ko bamwishimiye. [xyz-ihs […]