Kigali: Imikorere ya sosiyete zitwara abagenzi inenzwe imyaka 4, ese ikibazo kizakemurwa na nde?

Ubuyobozi bw’ Umujyi wa Kigali, RURA ndetse n’amasosiyeti atwara abantu mu mujyi wa Kigali bari biyemeje kuvugurura imikorere yo kubatwara ndetse zimwe mu modoka (taxi minubus) zamburwa ubwo burenganzira, bizezaga abagenzi ko aribwo ibintu bigiye mu buryo ariko abagenzi babona byarazambye kugera naho bamwe bifuza uburyo bari basanzwe bategagamo. Ibi bigaragara cyane iyo abantu bagiye […]

Zimbabwe: Perezida Robert Mugabe yemeye kurekura ubutegetsi

Perezida Robert Mugabe wari umaze imyaka 37 ayoboye Zimbabwe, kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, itariki 21 Ugushyingo 2017, yemeye kurekura ubutegetsi avuga ko abikoze ku bushake kugirango ubutegetsi buhererekanwe mu mahoro nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’u Bwongereza, Reuters. Aya makuru y’iyegura ku butegetsi kwa perezida Mugabe yatangajwe n’umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko ya […]

Uganda: Umupasiteri uvuga ko yahanuye ko perezida Mugabe azitura hasi, ngo yanahanuye ko azeguzwa

Umupasiteri muri uganda witwa Ronnie akaba n’umuyobozi w’itorero rya ETM church mu gace ka Makindye yavuze ko ibyo yagiye ahanura kuri perezida Mugabe wa Zimbabwe biri kugenda bisohora umunsi ku wundi. Uyu mupasiteri yabwiye itangazamakuru ku itariki ya 31 Ukuboza 2016, ko yari yarahanuye ko hari umuperezida w’umunyafurika uzitura hazi, ibyo byaje kuba ubwo perezida […]

Sudani: RDF yashyikirije abaturage ba Darfur ishuri rishya ryisumbuye yabubakiye

Ingabo z’u Rwanda (RWANBATT50) ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe mu bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye mu majyaruguru y’Intara ya Darfur, kuwa 18 Ugushyingo 2017 zashyikirije abaturage ba Darfur ishuri rishya ryisumbuye. Ishuri ryatanzwe ni NUSAIBAH rikaba ari ishuri ryisumbuye ry’Abakobwa riherereye mu nkambi y’Impunzi ya AL SALAAM , Intara ya Darfur, […]

Philippines: Abasilamukazi batije Abakirisitu imyenda ya bo ngo babacikishe abagizi ba nabi

Mu mujyi wa Marawi muri leta ya Philippines, abakirisitu baherutse guhigishwa uruhindu n’abagizi ba nabi bazwi nk’aba Daech, biba ngombwa ko abaturanyi ba bo b’abasilamu batiza abagore b’abakirisitu imyenda ihisha amasura (Hijabs )ngo babashe kujijisha barokoke. Ni mu gihe abakirisitu babarirwa mu1 500 bari mu mutego w’aba barwanyi, bamwe muri bo bakaba babashije gucika bifashishije […]

Perezida Mugabe ngo yaba afite imitungo ifite agaciro ka miliyari y’amadolari isaga

Perezida Robert Mugabe wakomeje kuvugwaho kwigwizaho imitungo y’igihugu we n’umuryango we nyamara igihugu kiri mu bibazo bikomeye by’ubukungu, kuri ubu hari amakuru avuga ko yaba afite imitungo ibarirwa muri miliyari y’amadolari isaga. Guhera mu cyumweru gishize nibwo bamwe mu basirikare bakuru ba Zimbabwe bafashe icyemezo cyo gushyira Mugabe ku ruhande ndetse kuri ubu ibiganiro byo […]

Fred Ishimwe wari umunyeshuri muri KIE yaburiwe irengero

Fred Ishimwe w’ imyaka 21 y’ amavuko wigaga mu ishuri rikuru ry’uburezi ryahoze ryitwa (KIE) mu ishami ry’ Uburezi n’ Icungamutungo mu mwaka wa 3, yabuze kuva ku itariki ya 10 Ugushyingo 2017, ubu umuryango uracyamushakisha ariko warahebye. Kugirango iyi nkuru imenyekane, umwe muri bagenzi ba Fred Ishimwe witwa James ni we wabanjije kubitangaza ubwo […]

Tumenye inkomoko yo gusuhuzanya no gushimirana, abantu bahana ibiganza

Mu buzima bwa Muntu habamo ibintu byinshi bitera kwibaza imvano n’inkomoko yabyo,ni muri urwo rwego ikinyamakuru Bwiza.com cyabateguriye inkuru zizajya zibamenyesha aho ibintu bitandukanye biboneka mu mico rusange ya muntu bikomoka ,muri gahunda ifite inyito ya “Tumenye impamvu yabyo” . Ibi kandi bisa n’ibituma buri wese abaho mu buryo bwuzuye amatsiko yo kumenya inkomoko y’iki […]

Umwana w’imyaka 14 yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya inkoko kugeza ipfuye

Umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 14 y’amavuko yatawe muri yombi na polisi ya Pakistani ashinjwa n’umuturanyi we kumusambanyiriza inkoko ndetse igakurizamo no gupfa. Umuvugizi wa polisi mu gace ka Jalalpur Bhattian, Mansab Ali yatangaje ko uyu mwana aumbikiwe na polisi akaba ari gukorwaho iperereza ku byerekeye uburyo yasanze inkoko z’umuturanyi we mu nzu yibamo, […]

RDC: Abantu 6 barimo abasirikare ba leta baguye mu mirwano n’umutwe witwaje intwaro

Abantu 6 barimo abasirikare 2 bo mu gisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo baguye mu mirwano yabahuje n’agatsiko k’abarwanyi bitwaje intwaro mu mpera z’icyumweru gishize. Ijwi ry’Afurika dukesha iyi nkuru kivuga ko iyi mirwano yabereye mu ntara ya kivu ya Ruguru ku munsi wok u Cyumweru, abantu bitwaje intwaro bakaba bararasanye n’igisirikare cy’igihugu, ku […]

William Gelling wari uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda yabonye umusimbura

Guverinoma y’u Bwongereza yashyizeho ambasaderi mushya uhagarariye iki gihugu mu Rwanda uzaba unahagarariye iki gihugu mu Burundi. Joanne Lomas akaba asimbuye kuri uyu mwanya William Gelling wari umaze imyaka 3 mu Rwanda. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nk’uko itanagazo ryashyizwe ahagaragara na Guverinoma y’u Bwongereza mu mpera z’icyumweru gishize rivuga, William Gelling agiye koherezwa mu yindi mirimo ya […]

Ikinamico: Kuki Loni itakumiriye jenoside mu Rwanda ahubwo ikiha intego yo guhiga abayikoze?

Kuva mu ntangiriro zawo, uyu muryango w’abibumbye (ONU) witwaga SDN, mbere y’ intambara z’ Isi ntiwashoboye kuzuza inshingano zawo niyo mpamvu wahise usenyuka ariko uzaguhindura izina. Uko guhindura izina byari iturufu kuko ntiwigeze uhindura imikorere ni nayo mpamvu yatumye nta gakiza Abanyarwanda bari gukura kuri Loni mu mwaka wa 1994 ubwo Abatutsi bicwaga bazira uko […]

Uganda irahakana ibivugwa ko ishaka guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda yateye utwatsi amakuru amaze iminsi atangazwa n’ibinyamakuru byo muri Uganda y’uko iki gihugu cyaba kiri mu mugambi wo guhirika ku butegetsi perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Kimwe mu binyamakuru byo muri Uganda cyashyize mu majwi kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda ngo cyatangaje ko hari umugambi wa Guverinoma ya Uganda […]

Zimbabwe: Perezida Mugabe yemeye kurekura ubutegetsi asigaje gutanga ibaruwa

Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe, yemeye kugirana ikiganiro na visi perezida we, Emmerson Mnangagwa yari amaze minsi yirukanye nyuma akaza kugaruka mu gihugu. CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko hari amakuru yizewe yemeza ko perezida Mugabe Robert yaba yamaze kwemera kurekura ubutegetsi ndetse n’ibaruwa ibigaragaza ikaba irimo yandikwa. Iki kinyamakuru kivuga ko kuri uyu wa […]