Itsinzi ya Rayon Sport yatuwe Katauti witabye imana
Kuri uyu wa kane tariki 14 Ukuboza 2017 n’ibwo habaga umukino w’ikirarane wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ubwo Rayon Sports yakinaga na Police Fc ku munsi wagatanu wa Shampiyona Rayon igatsinda Police Fc 1-0 iyi ntsinzi yatuwe uwahoze ari umutoza wungirije muri Rayon Sports Katauti uherutse kwitaba imana mu kwezi ku gushyingo 2017. [xyz-ihs […]
Muhanga: Abana basenyewe inzu na nyirakuru bazishyurwa yapfuye
Ugiriwabo Liliane na Mukanduhuye Dative ni abana b’imfubyi bamaze imyaka isaga 10 bishyuza nyirakuru, wabasenyeye inzu akagurisha ibyari biyubatse n’ibyari biyirimo imbere. Yaratsinzwe mu nzego zose ariko abura ubwishyu, ubuyobozi bukavuga ko bazishyurwa ari uko yapfuye. Aba bana batuye mu mudugudu wa Kidaho akagali ka Gasagara umurenge wa Rongi ho mu karere ka Muhanga.Mu mwaka […]
Nyuma y’ aho M23 irekeye ibikorwa bya gisirikare, igiye kwipakurura politiki-Me Elie Mutela
Mu kiganiro na kimwe mu kinyamakuru gikorera mu Rwanda , umuhuzabikorwa wa M23, Maà ®tre Elie Mutela yatangaje ko umutwe ahagarariye uteze amaso ishyirwa mu bikorwa ry’ ibyemezo byafashwe mu biganiro by’ amahoro byabereye I Nairobi. Muri ibi biganiro ,Guverinoma ya Kinshasa yari yiyemeje kugarura umutekano mu Burasirazuba ndetse no gushakisha uburyo abarwanyi bo mu mitwe […]
Muhima: Abakiriya ntibakozwa ibyo kugana abadafite ubwiherero na parikingi
Abagana ahatangirwa services zitandukanye zirimo utubari, cyber cafĂ©(bacuruza interineti) n’ahandi, bavuga ko barambiwe abacuruzi batagira parking n’ubwiherero, bigatuma babacikaho. Ni henshi muri mujyi wa Kigali, bisaba umukiriya gusiga imodoka muri metero ijana aho atayicunga neza, agiye gusaba serivisi ahantu. Hari n’ahandi usanga bafite ubwiherero bw’urufatanye, nabwo bakaguha agafunguzo ukazenguruka ibipangu birenze bitatu, hakaba n’ubwo uhayobewe […]
Igitekerezo: Ibintu bitanu igitsinagore gikwiriye kwirinda mu mwaka mushya wa 2018
Mu by’ukuri buri muntu wese agira igikorwa cyangwa imyumvire ndetse rimwe na rimwe akumva ayikomeyeho kuko aba yumva ari ingenzi mu buzima bwe.Gusa,iyo uko iminsi ishira biba bikwiriye ko ureba niba ikintu runaka hari icyo kigufasha cyangwa cyaba kikoreka. Muri iyi minsi y’impera z’uyu mwaka wa 2017, ubwanditsi bw’ikinyamakuru Bwiza.com bwabateguriye ibintu bitanu busanga bikwiriye […]
Umuyobozi w’Abadiventisiti ku isi, Ted Willison agiye kugenderera Uganda
Perezida w’inama nkuru y’itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi ku isi, Pr Ted Wilson ari mu mugambi wo gusura igihugu cya uganda mu ruzinduko rujyanye n’ivugaburumwa mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2018. Muri uru ruzinduko rw’iminsi 5 ateganya gukorera muri kiriya gihugu ku itariki ya 14 z’ukwezi kwa Gashyantare 2018, uyu muyobozi mukuru w’itorero ry’Abadiventisiti ku […]
Burundi : Ese Amashyaka yose yemerewe kwitabira amatora mu bwisanzure ibibazo byakemuka ?
Abakurikiranira hafi politiki y’ u Burundi bemeza ko n’ubwo ibiganiro biherutse kubera i Arusha muri Tanzania byananiwe kugera ku ngingo z’ ingenzi ariko amatora ateganyijwe agakorwa hubarijwe amategeko bishobora gutuma Demokrasi ishimangirwa muri iki gihugu. Ibi bitangiye gutekerezwa mu gihe ishyaka riyoboye u Burundi CNDD-FDD risa nirishaka kwemerera ayandi mashyaka yose ko yakwiyamamaza mu gihugu […]
Kenya: HRW irashinja inzego z’umutekano gufata ku ngufu no gukubita abasivile mu gihe cy’amatora
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW) uratangaza ko igipolisi cya Kenya hamwe n’izindi nzego z’umutekano byakoze ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo gukubita, gufata ku ngufu, gutoteza n’ibindi bikorwa by’urukozasoni bwakorewe Abasivile mu gihe bari mu bikorwa bw’amatora y’umukuru w’igihugu aheruka. Uyu muryango uvuga kansi ko izinzego zakoresheje imbaraga nyinshi ngo zihoshe imyivumbagatanyo bigatuma hangirika ibikorwa […]
FPR yavutse kubera ibibazo u Rwanda rwarimo byaterwaga na politiki mbi- Perezida Kagame
Perezida Kagame avuga ko ari intambwe ishimishije ijyanye n’imbaraga zakoreshejwe ngo hahindurwe amateka y’u Rwanda, ndetse ko ibibazo u Rwanda rwarimo biturutse kuri politiki mbi, ari byo byatumye umuryango FPR/Inkotanyi uvuka. Ageza ijambo ku bitabiriye Inama Nkuru (Congress) yanahuriranye n’Isabukuru y’Imyaka 30 y’umuryango RPF-Inkotanyi, kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ukuboza 2017, ku kicaro […]
Kuki u Bufaransa butsimbaraye ku nyandiko z’ amabanga Perezida Mitterand aziranyeho na Habyarimana?
Ku wa 14 Ukuboza 2017, Umushakashatsi w’ umufaransa, Franà §ois Graner yatanze ikirego mu Rukiko ruharanira uburengenzira bwa muntu mu Muryango w’ Ibihugu by’ i Burayi, asaba ko Ikigo cyitiriwe Mitterand cyatanga uburenganzira ku bashakashatsi bifuza kubona amakuru ari mu bubiko bw’ inyandiko za Mitterand zigaragaza uruhare rw’ u Bufaransa muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda […]
Uganda: Umugabo yarongoye abagore 3 icyarimwe, 2 muri bo bava inda imwe
Umugabo witwa Mohammad Ssemanda w’imyaka 53 y’amavuko ukomoka mu gace ka Kasenyi aherutse gutungura abantu ubwo yarongoraga abagore 3 icyarimwe, Babiri muri bo bakaba ari abavandimwe. Uyu mugabo usanzwe ari umucuruzi w’ibiribwa muri kariya gace avuga ko abagore be nta kindi bamukurikiyeho uretse kuba bamukunda gusa, yewe ko nta n’amikoro ahagije afite. The new vision […]
Amerika: Abasenateri 4 b’abagore bashyize perezida Trump mu majwi banamusaba kwegura
Abagore 4 bo mu Nteko ishinga amategeko y’Amerika baherutse gusaba Perezida Trump kwegura ku mwanya w’ubuperezida bamushinja kuba hari ibyo yananiwe kuzuza ndetse no kudakurikirana ibyaha ashinjwa byo gushaka gusambanya abagore ku ngufu. Kuwa mbere tariki ya 11 Ukuboza 2017, ni bwo aba basenateri muri Sena ya Leta zunze ubumwe z’Amerika bongeye kwibutsa perezida Trump […]
Kigali: Polisi irizeza umutekano usesuye muri izi mpera z’umwaka
Polisi y’u Rwanda irizeza Abaturarwanda ko hazakomeza kubaho umutekano mu gihugu hose mu gihe cy’iminsi mikuru yo kwizihiza Noheri n’Ubunani kandi igasaba abaturage kubyizihiza birinda gukora ibyaha. Ibi byatangajwe mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru ku wa 13 Ukuboza 2017, hagati yayo n’itangazamakuru, mu kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko […]