Tanzania n’u Burundi bigiye guhatana n’u Rwanda ku mwanya w’ubuyobozi bwa EALA
Ibihugu bya Tanzania n’u Burundi byiyunze ku Rwanda mu guhatanira umwanya w’ubuyobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko ya EAC izatangira ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere I Arusha muri Tanzania. Mbere hari haketswe ko ari u Rwanda rutahiwe kuzayobora Inama Rusange ya EALA ariko kuri uyu wa gatandatu, itariki 16 Ukuboza biza guhinduka nyuma y’uko u Burundi […]
Gufuha ni indwara yo kwikundira mu wundi, ariko irakira
Abakunda n’abakundwa, Bwiza.com irabasuhuje ibifuriza kwirinda gufuha cyane, umukunzi muzima ni ubasha kubengukwa n’umubonye, kuko utari bene uwo ntarabona umwihebera.Umugore yabwiye umugabo ati, « Ariko Kigali isigaye ibamo abakobwa beza gusa gusa », umugabo aramusubiza ati, « None se ko ababi twabarongoye bakarangira ? » Ntawe utagira agashiha iyo atemberana n’umukunzi, agatoki ku kandi bishimye, […]
Rubavu: Hifashishwa imikino mu kurwanya ibiyobyabwenge na SIDA mu rubyiruko
Bamwe mu rubyiruko rwahoze mu biyobyabwenge bakaza kwitabira imikino, bavuga siporo ariyo yatumye babireka, basubira mu mashuri n’imirimo inyuranye kandi baniteza imbere. Duhimbazimana Elissa w’imyaka 18 ubu ukina umupira w’amaguru mu kigo cya Vision Jeunesse Nouvelle kiri mu mujyi wa Rubavu. Avuga ko mbere yanywaga ibiyobyabwenge ariko nyuma y’aho yaziye muri icyo kigo, yabiretse ubu […]
Burundi: Abagore mu myiyerekano ishyigikira ko Perezida Nkurunziza ahindura Itegekonshinga
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ukuboza 2017, abagore bibumbiye mu muryango WAP (Women in Action for Peace) mu gihugu cy’u Burundi babyukiye mu mihanda n’inyandiko ndetse banaririmba indirimbo zishyigikira ko Perezida Nkurunziza ahindura Itegekonshinga bityo akazakomeza kuyobora u Burundi. Uru rugendo rwitiriwe urw’amahoro mu gihugu cy’u Burundi, rwatangiriye ku kicaro cy’Umuryango w’Abibumbye (ONU), […]
RDC: Ingabo za Uganda ziyobowe na Maj Gen. Muhoozi ziritegura igitero simusiga kuri ADF
Igisirikare cya Uganda(UPDF) kirimo gutegura igitero simusiga ku nyeshyamba z’umutwe wa ADF ukorera mu burasirazuba bwa Congo. Ni nyuma y’igitero gikomeye cyahitanye ingabo za Loni zikomoka muri Tanzania mu minsi ishize, ariko Uganda ikaba ivuga ko iki gitero cyari mu rwego rwo kujijisha hagamijwe kugaba ibitero ku butaka bwa Uganda. Amakuru yizewe aturuka muri minisiteri […]
Hari rusunitsi zikura abantu mu cyaro, na rukuruzi zibazana mu mujyi, harimo n’abayobozi- Barafinda
Umuhanga, umuhanzi utarahanzweho akaba n’umunyapolitike itogota mu rutirigongo nk’uko abyivugira, Barafinda Sekikubo Fred; kuri uyu wa gatandatu yagiranye ikiganiro na Radio Ubuntu butangaje, maze agaragaza ko mu cyaro hari ibibazo byinshi bisunika abantu bagana umujyi, aho hari za rukuruzi. Barafinda avuga ko n’abayobozi benshi bakomoka mu cyaro ariko bagera I Kigali ntibarote gusubiza amaso inyuma […]
Pakistan: Urusengero rwa ba nyamucye b’Abakirisitu rwagabweho igitero cy’iterabwoba
Mu gihugu cya Pakistan ku rusengero rw’abakirisitu ruri mu Mujyi wa Quetta kuri iki Cyumweru hagabwe igitero cy’iterabwoba hataramenyekana abantu bakiguyemo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Amakuru y’ibanze amaze kujya ahagaragara aravuga ko abantu benshi bitwaje ibirwanisho bateye urusengero rwa ba nyamucye b’abakirisitu hagati mu mujyi wa Quetta uherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Pakistan ubwo aba bakirisitu bari […]
“Incubation Centers”-ibigo bigiye korohereza urubyiruko rwize imyuga rudafite igishoro
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro , WDA, kivuga ko hirya no hino mu turere hagiye gushyirwaho ibigo byiswe INCUBATION CENTERS aribyo abanyeshuri barangije mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi-ngiro, bazajya bifashisha, babikoreramo ibyo bize, mu gihe batarabona igishoro kibafasha kujya kwihangira imirimo ubwabo. Urubyiruko rwize mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro rukunze guhura n’ikibazo cyo kubura […]
Uganda: Abantu 4 bo mu muryango umwe bishwe batemaguwe
Umukecuru w’imyaka 55 witwa Specioza Nalugwa n’abuzukuru be 3 bishwe batemaguwe n’umuntu witwaje umuhoro. Uyu muryango wo mu gace ka Kabalinga bishwe mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki ya 15 Ukuboza, ubwo umugizi wa nabi yabasangaga mu nzu baryamye basinziriye agahera ruhande atemagura akabasiga ari intere. Aba bana barimo Sarah Mamata w’imyaka 17, Fred Musasizi […]
Ruhango: Bamwe mu bakobwa babyariye iwabo baracyahohoterwa n’imiryango yabo, bigatuma bajya kubunga
Bamwe mu bakobwa babyariye iwabo batuye mu Kagari ka Kirengeri, Umurenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango bavuga ko bagihura n’ihohoterwa bakorerwa n’imiryango bavukamo aho ababyeyi babo babirukana bakabura iyo bajya bakabunga. Bamwe muri aba bibera mu nzu ngo yahoze ari ishuri ryigishirizwagamo imyuga, ubu itagikorerwamo aho bavuga ko babayeho nabi, dore ko rimwe na rimwe […]