Uganda: Abanyaburayi 2 bafatiwe ku kibuga cy’indege bashaka gusohora ikiyobyabwenge cya Mugo

Abagabo babiri bakomoka mu Burayi bafatiwe ku kibuga cy’indege cya Entebbe, I Kampala muri Uganda bashaka gusohokana ikiyobyabwenge cya heroin bakijyanye hanze y’igihugu nk’uko bitangazwa na polisi. Umwe muri aba witwa Laudato Masimo, ukomoka mu Butaliyani, igipolisi kivuga ko yafatanywe ibiro bitatu bya heroin (Mugo) ashaka kwinjira indege yerekeza I Buruseli mu Bubiligi muri iyi […]

Cpl Aime Hirwa, ukomoka mu Rwanda, umwe mu Masura ya Division ya 5 y’Igisirikare cya Canada

Umunyarwanda ubarizwa mu gisirikare cya Canada Aimé Hirwa, Umunyakanada w’imyaka 22 ufite inkomoko mu Rwanda, yamaze kuba umwe mu bagize batayo ya 1 The Royal Newfoundland Regiment y’igisirikare cya Canada, ifite ibirindiro ahitwa St John’s. Uyu musore wasinye amasezerano y’imyaka 4 mu gisirikare, akaba aherutse gutoranwa nk’umwe mu Masura ya Division ya 5 y’Igisirikare cya […]

Urubanza rwa Ingabire Victoire rwatangiye nta mwana Alain Muku afite, rurangira afite babiri

Tariki ya 08 Werurwe 2018, i Kigali muri Hotel Umubano, nibwo Mukuralinda yavuze ku rubanza rwa Ingabire Victoire , avuga ku gitabo yanditse, aho yavuze uburyo abantu bamwe bakiriye imikirize yarwo no kuba rwaratangiye nta mwana agira, rukarangira afite babiri. Uwahoze ari umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda akanaba n’umuvugizi wabwo , Alain Mukuralinda, ubwo yamurikaga igitabo […]

Urutonde rw’abaperezida bayoboye igihe kirekire kurusha abandi ku Isi

Mu gihugu cy’Uburusiya, kuwa 18 Werurwe 2018, hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu.Perezida uri ku butegetsi Vladimir Putin arahabwa amahirwe menshi ko ariwe uzatorwa. Putin natorwa, azaba ari manda ye ya kane ari ku butegetsi mu gihe kirenga imyaka 20. Muri iyi nkuru twifashije wikpedia, twabateguriye abandi bakuru b’ibihugu bategetse igihe kirekire kurusha abandi ku isi dukuyemo […]

Uwahushije Claver Mbonimpa yarishwe, uwarashe umuhungu we akamwica arakidegembya

Nyuma yo kurusimbuka, Claver Mbonimpa, umusaza w’imyaka 68 y’amavuko akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, avuga agahinda yagize mu mwaka wa 2015, nyuma yo kuraswa akarusimbuka, umwana n’umukwe we bo bakicwa.   Mu kiganiro yagiranye na DW (Deutsche Welle), Mbonimpa yaboneyeho gutangaza ko yapfushije abantu benshi b’aba abo mu muryango n’abandi barundi muri rusange. Ati”Nabuze umwana […]

AMAFOTO: Gucugusa ikibuno bisaba ubwenge kuko ni ibintu bikaze- SuperSexy

Umugore w’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Instagram na snapchat, uzwi ku izina rya SuperSexy, yatangaje ko gucugusa ikibuno atari ibintu bya buri wese, kuko bisaba ubuhanga buhanitse ndetse anagira inama abakobwa baba bifuza kuzamwigana. Uyu mugore w’umunyarwanda uba mu gihugu cya Uganda, ufite umugabo w’umuzungu, ibi yabigarutseho ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu ijoro ryo […]

Mbere yo gukora ikosa ryo guca inyuma umukunzi wawe, dore ibyo ukwiye kwibaza

Muri iyi minsi gucana inyuma byabaye ingeso mu bice bigiye bitandukanye aho usanga abagabo nabagore barafashe iya mbere mu gucana inyuma ibintu bikunze kugaragara kenshi gashoboka nyamara binagira ingaruka mbi aho usanga ufatiwe mucyuho ashobra no kuhasiga ubuzima. Nyamara mbere y’uko ukora iryo kosa ryo guca inyuma uwo mukundana cyangwa mwashakanye ukwiye kujya uzirikana ibi […]

Uganda: Imam w'umusigiti yakatiwe burundu azira gufata ku ngufu umwana w’imyaka 2

Urukiko rwo mu gace ka Mukono rwakatiye Imam w’imyaka 69 y’amavuko gufungwa ubuzima bwe bwose azira gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 2. Uyu musaza witwa Musa Mulo ni umusiramu uri ku rwego rwa Imam akaba yari ayoboye umusigiti wa Kibubbu mu karere ka Buikwe. Imam Musa Mulo akaba yemeye icyaha imbere y’urukiko. Umushinjacyaha wa […]

USA: Batanu basize ubuzima mu mpanuka y'indege yaguye mu mugezi

Abagenzi batanu bari bakodesheje indege ya kajugujugu bapfuye nyuma y’uko indege yarohamye mu mugezi witwa “East River” hafi ya Gracie Mansion, muri New York, umugi wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Amakuru aturuka kuri umwe mu bayobozi ba polisi muri New York, James O’Neill, yavuze ko aba bagenzi bari bakodesheje iyi ndege bashaka kwifotoza. […]

U Buholandi: Ndereyehe Ntahontuye Charles ukurikiranweho uruhare muri jenoside ni muntu ki?

Ndereyehe Ntahontuye Charles akomoka muri Komine Cyabingo mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, agace kakomokagamo benshi mu bari abategetsi. Mu 1992, hamwe n’abandi banyabwenge b’abahezanguni barimo Nahimana Ferdinand, Dr Rwamucyo Eugène, Dr Nshimyumuremyi Jean Berchmas n’abandi, Ndereyehe yaremye kandi ayobora umutwe w’abagizi ba nabi wiswe  Cercles des Républicains Progressistes washishikarije  abanyeshuri gutegura jenoside muri Kaminuza i Nyakinama n’i […]

Kuki Imana yemera ko tugeragezwa?

Itangiriro 29:21-27 Mu gitondo Yakobo abona ari Leya abaza labani ati wangize ibiki? Rasheli si we natendeye? Niki gitumye undiganya utyo? Labani ati iwacu ntibagenza batyo gushyingira umuto basize umukuru. Iyi nkuru irimo abantu 4 Yakobo twagereranya n’ umukristo, Labani twagereranya ko ahagarariye Imana, Rasheli twakwita imigisha yo mu gakiza na leya twakwita ikigeragezo kuko […]

Indege itwara abagenzi ya US-Bangla Airlines yakoreye impanuka ku kibuga cy’indege

Indege itwara abagenzi ya kompanyi ya US-Bangla Airlines kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Werurwe  saa 2:15 za mugitondo ku isaha yo muri Nepal yakoze impanuka ubwo yari irimo kururuka ku Kibuga cy’indege cya Tribhuvan muri Kathmandu abantu 49 bahasiga ubuzima. Iyi ndege yari itwaye abantu 67 n’abakozi bayo bane, ubwo yageragezaga kugwa ku kibuga […]

Iyo u Rwanda na Uganda byarebanaga nabi, Gen Kayihura niwe wabigenderagamo – Andrew Mwenda

Ngo iyo u Rwanda na Uganda byarebanaga nabi, Gen Kale Kayihura niwe wabigenderagamo bitewe n’inkomoko ye nk’uko yabihishuriye inshuti ubwo hongeraga kuvugwa umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi. Umunyamakuru uzwi cyane mu gihugu cya Uganda no mu karere, Andrew Mwenda aravuga ko ishyaka riri ku butegetsi NRM, vuba rizicuza kuva ku buyobozi bw’igipolisi kwa Gen. Kale […]

Kampala: Amafoto y’umuhanzi wafashwe asambanira mu modoka

Barbie Jay, umuhanzi wo muri Uganda yatawe muri yombi na polisi, ashinjwa gusambanira mu modoka. Uyu muhanzi n’umukobwa bikekwa ko basambanaga utatangajwe amazina, bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Lubaga. Mu itangazo polisi yashyize ahagaragara, ivuga ko uyu muhanzi yaparitse imodoka ku ruhande rw’umuhanda, atangira gukorana imibonano n’uwo mukobwa udatangazwa amazina. Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri […]

Gereza ya Rusizi yari igenewe gufungirwamo abagororwa 2600 irimo 3.248

Abafungiye muri gereza ya Rusizi iherereye mu Ntara y’i Burengerazuba, bavuga ko babangamiwe n’ubucukike buyirimo, aho ubu abasaga 600 barenga ku mibare yagenwe. Ubwo Minisitiri w’ubutabera, Busingye Johnston yasuraga gereza ya Rusizi mu cyumweru gishize, nibwo ubuyobozi bw’iyi gereza n’abayifungiyemo, bamutangarije iki kibazo bavuga ko kibabangamiye. Ubuyobozi bw’iyi gereza bwemeza ko ubucukike buhari, ko iyi […]

Rulindo: Umusaruro w'ibigori wabaye mwinshi isoko rirabura

Bamwe mu bahinzi b’ibigori mu Karere ka Rulindo barasaba inzego z’ubuyobozi kubashakira isoko ry’umusaruro kuko baguze imbuto bahenzwe none umusaruro ukaba warabuze isoko. Ngo bahinze ibigoli ku bwinshi bakoresha imbaraga zose kuko bizezwaga isoko rihagije ry’umusaruro none ngo barasaruye babura isoko ibigori bisa n’ibiri gupfa ubusa ni abaturage bo mu murege wa Rukozo. Ikibabaza aba […]

Uganda: Urwego rw’ubutasi mu gisirikare rwaburiye perezida Museveni ko yashoboraga kwicwa

Ibyumweru bikeya mbere y’uko perezida Museveni ategeka ihagarikwa rya  bamwe mu bapolisi bakuru, inzego z’ubutasi ngo zari zamuburiye ko ashobora kwicwa. Mu mpera z’umwaka ushize nibwo perezida Museveni yategetse itsinda ryari riyobowe n’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare (CMI), guhagarika, guhata ibibazo no gufunga abapolisi benshi barimo uwari ukuriye ibikorwa bidasanzwe bya polisi, Nickson Agasirwe na […]