Ishyamba si ryeru hagati ya Diaspora Nyarwanda na Radio France Inter
Radio ya leta mu gihugu cy’u Bufaransa, France Inter ifitanye isano na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yasabye imbabazi za nyirarureshwa umunyamategeko w’Umunyarwanda uba mu Bufaransa watanze ikirego abanyamakuru bayo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu ntangiriro z’iki cyumweru mu kiganiro bakoraga. Izi mbabazi za France Inter zikaba zarakaje Abanyarwanda bo mu nzego zose z’ubuzima bemeza ko […]
Ikipe y’u Rwanda y’abagore yakuwe ku rutonde rwa FIFA
Ikipe y’u Rwanda  y’umupira w’amaguru y’abagore “Amavubi’’ yamaze gukurwa ku rutonde rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ( Federation International de Football Association) . Uru rutonde rusohoka nyuma ya buri mezi atatu. Urutonde FIFA yasohoye ku wa Gatanu tariki ya 23 Werurwe 2018, Amavubi y’abagore ntabwo ahagaragara. Iyi kipe imaze igihe kirekire kigera ku mwaka […]
Malawi yemereye impunzi z’Abanyarwanda kuhaba zitikanga gucyurwa
Abanyarwanda bahungiye muri Malawi bemerewe gukomeza kuba muri iki gihugu nubwo bakuriweho statut y’impunzi gutaha kwabo bikaba byashyizwe mu bushake bwabo. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rikaba ryemeza ko iki gihugu gicumbikiye impunzi z’Abanyarwanda  bakuriweho statut y’ubuhunzi mu Ukuboza 2017 kimwe n’izindi mpunzi z’Abanyarwanda hirya no hino ku isi. Mu kiganiro yahaye Malawi24 dukesha iyi nkuru, ishami […]
Dore ibyiza 5 by’umugore waciye imyeyo (wakunnye) mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina
Gukuna, cyangwa se Guca imyeyo nk’uko bamwe babyita ni umuhango wa gikobwa ukorwa mu muco nyarwanda no mu bindi bihugu bya Afurika ugamije gutegura umukobwa kuba umugore ubereye umugabo, utangira umukobwa ari umwangavu kuko umubiri uba utarakomera rimwe na rimwe atarajya mu mihango ya gikobwa. Umugore wakunnye aba afite umwihariko we mu gihe cy’imibonano mpuzabitsinda […]
Umunyarwandakazi wiga mu ishuri rya gisirikare yahize abandi mu irushanwa mpuzamahanga mu Butaliyani
Amarushanwa yitiriwe Itegeko rigenga amakimbirane akoreshwamo intwaro (The Law of Armed Conflict (LOAC)) yitabiriwe n’abanyeshuri ba cadet baturutse mu mashuri ya gisirikare 23 hirya no hino ku Isi yateguwe na Sanremo mu Butaliyani guhera kuwa 19 kugeza kuwa 23 Werurwe yasojwe Abanyarwanda bayitabiriye bitwaye neza. Itsinda ryagiye rihagarariye u Rwanda ryari riyobowe na Major Augustin […]
Uganda: Umugabo yiyahuye arangije kwica umugore we n’umwana
Umugabo witwa Innocent Muhumuza wo mu gace ka Rwensinga mu karere ka Ibanda yishe umugore n’umwana arangije na we ariyahura. Umuyobozi wa polisi mu karere ka Ibanda, DCP Rodgers Cheebene yavuze ko uwo mugabo Innocent Muhumuza w’imyaka 23 yishe umugore we Kamiza w’imyaka 18 n’umwana we w’imyaka 2 arangije nawe arimanika. Yagize ati ” Yatemye […]
Ngoma: Babiri bari bakurikiranweho gusambanya umwana bakanamwica bakatiwe igifungo cya burundu y’umwihariko
Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwakatiye igifungo cya burundu y’umwihariko abagabo babiri bari bakurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 barangiza bakamwica, naho umugore bafatanyije akatirwa igifungo cya burundu. Abo bakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko ku wa 16 Werurwe 2018 ni; Bavugayabo Emmanuel na Niyomukiza Emmanuel alias Yabobo, bakaba barakatiwe nyuma yo guhamwa n’ […]
Perezida Nkurunziza yahinduriye imirimo Col. Baratuza Gaspard wari umuvugizi w’ingabo
Perezida w ’ u Burundi Petero Nkurunziza, yahinduriye imirimo bamwe mu basirikare, uwari umuvugizi w ’ ingabo, Col. Baratuza agirwa umuyobozi w ’ ishuri rya gisirikare. Mu itegeko ry’umukuru w’igihugu nimero 100/031 ryo ku wa 20 Werurwe 2018, rigaragaza ko umukuru w’igihugu yavanye umuvugizi w’ingabo ku mwanya amugira umuyobozi w’ishuri rya Kaminuza rya gisirikare (ESCAM). […]
Kayonza: Hatashywe umudugudu w’icyitegererezo watwaye asaga miliyoni 500 z’Amanyarwanda
Kuri uyu wa gatanu, itariki 23 Werurwe 2018, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Fred Mufuluke, aherekejwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka Lt. Gen Jacques Musemakweli; Umuyobozi wungirije w’Inkeragutabara Maj. Gen Jerome Ngendahimana n’abandi bayobozi, batashye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rugeyo uri mu Karere ka Kayonza wuzuye utwaye asaga miliyoni 512RWf.. Uyu mudugudu w’Icyitegererezo wa Rugeyo ukaba wubatse […]
Perezida Kagame agiye kugirana ibiganiro na Museveni muri Uganda
Perezida Paul Kagame agiye kugirira urunzinduko rw’umunsi umwe muri Uganda aho azabonana na Perezida Museveni, intego y’uru ruzinduko ni ukuganira ku bibazo bimaze iminsi bivugwa hatagi y’ibihugu byombi. Uru ruzinduko ruteganyijwe kuri iki cyumweru tariki ya 25 Werurwe 2018, aho aba bakuru b’ibihugu byombi bazahura bakaganira ku bibazo bimaze iminsi bivugwa, ibihugu byombi bifitanye. Umunyamakururu […]
Umunyarwandakazi Mukasarasi yahawe igihembo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Umunyarwandakazi Godelieve Mukasarasi watangije umuryango wita ku bapfakazi n’imfubyi za Jenoside witwa ‘SEVOTA’ yahawe igihembo nk’umugore w’indashyikirwa i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Madamu Mukasarasi ari mu bagore 10 bashimiwe na Guverinema ya Amerika ku bw’uruhare bagize mu guharanira amahoro, no guteza imbere abagore, ku buryo byashoboraga no kubagiraho ingaruka. Ibyo bihembo […]